Ni ibihembo bashyikirijwe mu iserukiramuco n'inama bya 'Access 2024' byabereye i Kigali mu mpera z'icyumweru gishize. Iyi nama ni ubwa mbere yari ibereye i Kigali, kuko yakunze kubera cyane mu bihugu birimo Kenya.
Buri gihe mu gusoza iyi nama hatangwa ibihembo ku bahanzi n'abandi bagize uruhare mu guteza imbere indangamuco mu gihugu iyi nama iba yabereyemo. Ariko habaho guhitamo no kureba amateka ya buri muntu bashaka guha igihembo.
Ibi bihembo byiswe 'Music in Africa Honorary Award for the year 2024' babishyikirijwe n'umuryango 'Music In Africa Foundation (MIAF)' ari nawo utegura inama ya Access ibera mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane wa Afurika.
Ni muri urwo rwego Cecile Kayirebwa na Muyango Jean Marie, buri umwe yahawe igihembo cye. Music In Africa Foundation (MIAF) kandi yanahaye ishimwe Minisiteri y'Urubyiruko ndetse n'Iterambere ry'ubuhanzi, inatanga ishimwe kuri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda.
Mu 2017, igihembo nk'iki cyahawe Maal wo muri Senegal, Eric Wainaina wo muri Kenya mu 2018, Bibie Brew na Ebo Taylor bo muri Ghana mu 2019, Thandiswa Mazwai na Vusi Mahlasela bo muri Afurika y'Epfo mu 2021, ndetse na DDC Mlimani Park Orchestra na Saida Karoli mu 2022 bo muri Tanzania.
Nyuma y'uko yakiriye igihembo, Muyango yashimye 'Music in Africa' ndetse na 'Access' yamugeneye iki gihembo ndetse bagashima n'ibikorwa biteza imbere umuziki Nyarwanda.
Yavuze ko 'Nabikoze kubera y'uko ari impano yanjye, kandi nabikoraga mbikunze, ni ubuzima bwanjye.' Uyu munyabigwi mu muziki yanashimye umuryango avukamo, kuko wamutoje umuco no gukunda u Rwanda 'Bibaka ariyo soko y'inganzo yanjye.'
Yanashimye kandi itsinda 'Muyango n'Imitari' bakoranye mu bihe bitandukanye indirimbo zakunzwe cyane ubwo yari hanze y'igihugu. Muyango yashimye byihariye umutoza we Sentore Athanase kuko 'Inganzo mfite ariwe nyicyesha, kandi niwe wanyigishije kuririmba'.
Muyango yanashimye 'Abatumye tubona u Rwanda tugataha mu Rwanda, kuko n'inganzo yanjye yaharaniye k'u Rwanda, ku rugamba rwo kubohora Igihugu na nyuma nkomeza gukora inganzo ishima u Rwanda, irata u Rwanda n'abatumye tubona Igihugu.'
Iyi nama ya 'Acces' ibera mu Mijyi itandukanye yo ku Mugabane wa Afurika, kuri iyi nshuro yabereye mu Mujyi wa Kigali ku nshuro ya mbere.
Music Africa.net ivuga ko iyi nama ihuriza hamwe intumwa zo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, kandi ikamara igihe cy'iminsi itatu.
Yitabirwa n'abanyamuziki, abagira uruhare mu kumenyekanisha ibikorwa by'umuziki, abanditsi b'ibitabo, abacuranzi, abaterankunga, abafata ibyemezo n'imiryango itegamiye kuri Leta n'abandi.
Iyi nama kandi itanga amahirwe ku bayitabiriye yo gusura Inganda Ndangamuco z'ingenzi mu Mujyi wayakiriye. Kandi hatangwa amahugurwa ku bantu barimo abafata ibyemezo mu muziki n'abandi.
Gahunda ya Acces yatangijwe mu 2016 nka kimwe mu bikorwa bya Music In Africa Foundation's AGM mu muhango wabereye mu Mujyi wa Addis Abeba muri Ethiopia.
Icyo gihe gutangiza iyi nama byitabiwe n'abantu bo mu bihugu birenga 15, aho ijambo nyamukuru ryavuzwe n'umucuranzi w'icyamamare muri Ethiopia mu njyana ya Jazz, Mulatu Astatke.
Muri 2017, Acces yatangijwe nk'igikorwa Mpuzamahanga gihuza abakitabiriye mu bihugu bigera kuri 50. Icyo gihe ijambo nyamukuru ryavuzwe n'umucuranzi w'icyamamare wo muri Senegal, Baaba Maal.
Gahunda ya Acces inaherekezwa no gutanga ibihembo 'Music In Africa Honorary Award' hashimirwa abari mu bahanzi bakoze ibikorwa by'indashyikirwa ku Mugabane wa Afurika.
Music Africa ivuga ko iki gikorwa cya Acces gikorwa mu rurimi rw'Icyongereza, Igiswahili ndetse n'Igifaransa muri buri gihugu cyakiriye.
Cyitabirwa n'abantu barenga 2,000 bo mu bihugu 50, kandi kikaririmbamo abahanzi barenga 100. Cyitabirwa kandi n'abavuga rikijyana n'abashoramari barenga 70. Ni igikorwa gikurikirwa n'abantu barenga Miliyoni kandi haba hari abatanga ubumenyi barenga 150.
Muyango yashyikirijwe igihembo cy'umunyabigwi mu muziki, ashima cyane umuryango we wamubereye urufatiro rw'umuziki weÂMuyango yatangaje ko inganzo ye yagutse biturutse ku mutoza we Sentore Athanase Music in Africa yashimye Minisiteri y'Urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi ku bwo kubashyigikira mu gutegura iki gikorwa ku nshuro yabo ya mbere mu RwandaUmuryango Music in Africa uvuga ko muri buri gihugu iyi nama yabereyemo batanga igihembo ku bahanzi b'indashyikirwa