Ndi ikinege, yambereye Papa na Mama! Josh Ish... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Josh Ishimwe umutaramyi ukunzwe cyane muri iyi minsi, akaba yarihebeye umuziki uhimbaza Imana mu njyana Gakondo. Ni umukristo muri ADEPR, ariko inganzo ye iryohera cyane abo mu matorero n'amadini atandukanye arimo na Kiliziya Gatolika. Akunzwe mu ndirimbo zirimo "Sinogenda Ntashimye", "Inkingi Negamiye", "Imana iraduteturuye" n'izindi.

Uyu musore w'imyaka 24, ni umwana w'ikinege ndetse mu buhamya bwe avuga ko yakuze atazi Se kugeza na n'ubu. Ubuzima bukakaye yakuriyemo yitabwaho na Mama we gusa, none akaba amaze kuba umusore, byongeye akaba ari umuhanzi womora imitima ya benshi kubera inganzo yashibutse kuri nyina, bituma arushaho gukunda cyane umubyeyi we.

Urukundo akunda umubyeyi we wamubaye hafi kugeza uyu munsi, rwatumye amwitura amukorera ibirori bikomeye byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024. Ni ibirori yakoze mu kwifatanya n'umubyeyi we kwizihiza isabukuru y'amavuko, icyakora yabikoze amutunguye cyane mu rwego rwo kumwereka ko amuzirikana cyane.

Umubyeyi wa Josh Ishimwe, yinjiye ahabereye ibirori yateguriwe mu buryo bw'ibanga, atungurwo no kuhabona abantu benshi azi kandi akisanga ari we mushyitsi w'imena. Yasanganiwe n'umusore we Josh, agiye kwicara ku ntebe isanzwe yari abonye hafi aho umusore we aramwangira, amwereka intebe idasanzwe yateguriwe imeze nk'iy'Abamikazi.


Josh Ishimwe yakoreye umubyeyi we ibirori bikomeye ku munsi w'amvuko

Josh Ishimwe yabwiye inyaRwanda ko ari ikinege. Ati Ndi ikinege, nta wundi mwana mama yabyaye, abandi ni abo yareze bo mu muryangp". Yavuze ko impamvu yateguriye umubyeyi we ibi birori muri uyu mwaka "ni cyo gihe nabonaga cyiza kuri we".

Yongeyeho ko asanga umubyeyi we ageze mu myaka myiza yo gutaramirwa. Ati "Ni umubyeyi mukuru udashaje ariko nyine ugejeje imyaka yo gutaramirwa n'umuhungu we. Kuri njye byari uyu mwaka ni bwo numva ari byiza kuri njye mbifiye n'ubushobozi bwo kubikora".

Yavuze ko byari ibanga "Surprise" ntabwo umubyeyi we yari abizi kandi "yabyakiriye neza cyane yishimye rwose pe, ni amwe mu mateka atazibagirwa yamubayeho". Yavuze ko yari yatumiye abantu bacye kubera ko "nabiteguye nifuza ko hazamo abantu bacye bo mu muryango n'abantu basengana bya hafi n'abantu duturanye".

Josh Ishimwe wihebeye injyana Gakondo imaze kumuhuza n'abakomeye, yunzemo ko iyo atumira abantu benshi muri ibi birori by'umubyeyi we byari kurangira avumbuwe, bikabishya ibirori. Aragira ati "Iyo biba binini cyane [ibirori], sinari kubasha kubigeraho kuko yari kumvumbura igihe cyo ari cyo cyose".

Yavuze ko yamuteguriye umutsima [cake] mu gushimangira urukundo amukunda na cyane ko wari wanditseho ko amukunda. Avuga ko kuba yamuteguriye intebe nk'iy'Abamikazi, yabikoze mu kumushimira no kumwereka ko amwubaha cyane. Ati "Intebe yo idasanzwe ni icyubahiro numvaga mugomba kuko yambereye Mama ndetse na Papa".


Umubyeyi wa Josh Ishimwe akunze gushyigikira kenshi umuhungu mu bikorwa by'umuziki

Mu muziki, Josh Ishimwe yavuze ko ahishiye abakunzi be indirimbo nshya nyinshi by'umwihariko mu Ukuboza, 2024. Ni nyuma uyu mwaka wa 2024 nabwo atabicishije irungu kuko yashyize hanze indirimbo zitandukanye zirimo "Ngumirize Nigine Imana", "Ni wowe Rutare rwanjye", "Uri Imana yo gushimagizwa" na "Nzohaguruka ndirimbe".

Josh Ishimwe avuga ko mu mwaka wa 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y'abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari aziko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.

Uyu musore w'imyaka 24 y'amavuko yanyuze mu matsinda y'abaramyi ari na ko akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize. Yanyuze mu Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n'abaramyi barimo Yvan Ngenzi [Ngenzi y'Intore] na René Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.

Mu 2017, Josh Ishimwe yabwiye TNT ko yabashije guhuza indirimbo zihimbaza Imana na gakondo "mbifashijwemo n'abahanzi nka Yvan Ngenzi". Yavuze ariko ko byanaturutse ku kuba akunda indirimbo za gakondo.

Josh Ishimwe uzwi mu ndirimbo nka 'Amasezerano' n'izindi zitandukanye, avuga ko yibazaga ibijyanye n'aho azakura amafaranga yo kwishyura indirimbo ya mbere kugeza ubwo yabonye abamufasha atangira gukora umuziki. Avuga ko nk'abandi bahanzi bose yari afite ubwoba bw'uburyo abakunzi b'umuziki bazamwakira.


Josh Ishimwe wihebeye gakondo ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda

Josh Ishimwe umaze kwitabazwa n'abahanzi banyuranye mu bitaramo byabo, yahiriwe cyane n'umwaka wa 2023 kuko yabashije kuririmba inshuro ebyiri mu cyumweru kimwe imbere y'Umufasha w'Umukuru w'Igihugu Madamu Jeannette Kagame.

Kuwa Gatanu tariki 11 Kanama 2023, Josh Ishimwe yaririmbye mu isozwa ry'igiterane All Women Together (AWT2023) gitegurwa na Women Foundation Ministries yashinzwe ndetse iyoborwa na Apotre Mignonne Kabera uzwiho gushyigikira cyane abaramyi.

Ni igiterane cyabereye muri Kigali Convention Center, kitabirwa n'abagore barenga 5,000. Madamu Jeannette Kagame wari Umushyitsi Mukuru, yagaragaye yizihiwe cyane mu ndirimbo 'Reka Ndate Imana Data' yaririmbwe n'abaririmbyi bari barangajwe imbere na Josh Ishimwe.

Madamu Jeannete Kagame yabyinnye iyi ndirimbo ari kumwe na Apotre Mignonne Kabera na Sinach wo muri Nigeria ufatwa nka nimero ya mbere muri Afrika mu bahanzikazi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Babyinnye iyi ndirimbo banayiririmba ijambo ku rindi.

Tariki 13 Kanama 2023, Josh Ishimwe yongeye kugirirwa umugisha wo kuririmba imbere ya Madamu Jeannette Kagame. Hari mu masengesho yo gusengera igihugu cy'u Rwanda, yabereye muri Kigali Serena Hotel, akaba ahuza urubyiruko ruri mu nzego z'ubuyobozi.

Aya masengesho azwi nka Young Leaders Prayer Breakfast, yitabiriwe n'abagera kuri 400 biganjemo urubyiruko. Insanganyamatsiko yayo yari 'Abayobozi bato no kurera muri iyi Minsi' bisobanuye "Young leaders and parenting today", ikaba iboneka mu Imigani 127: 3-5.

Mu bitabiriye aya masengesho ategurwa n'Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, harimo: Madamu Jeannette Kagame wari Umushyitsi Mukuru, Ange Kagame, Bertrand Ndengeyingoma, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Musabyimana Jean Claude;

Minisitiri w'Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Aline Gahongayire, Lt Col Simon Kabera, Atome/Gasumuni, Producer Ishimwe Clement, Lucky Nzeyimana, Pamela Mudakikwa, Ingabire Egidie Bibio wa Televiziyo Rwanda, Mutesi Scovia, Sandrine Isheja, n'abandi.

Abahanzi baririmbye muri aya masegesho bari bayobowe na Josh Ishimwe â€" niwe wateraga indirimbo. Ubwo Madamu Jeannette Kagame yinjiraga, yasanze barimo kuririmba indirimbo 'Inkovu z'urukundo' ya Aime Uwimana ukunzwe mu ndirimbo "Muririmbire Uwiteka".

Josh Ishimwe n'aba baririmbyi baririmbye indirimbo zitandukanye, iteraniro ryose ririzihirwa cyane. Mu zo baririmbye harimo "Inkingi Negamiye", "Imana iraduteturuye", "Reka Ndate Imana Data", "Rumuri Rutazima", zose zikaba zarasubiwemo na Josh Ishimwe mu mudiho wa Kinyarwanda.

Josh Ishimwe yavuze ko yanejejwe no kuririmba imbere y'abanyacyubahiro barimo Madamu Jeannette Kagame. Ati 'Byankoze ku mutima. Byari ibyishimo kuririmba imbere y'umubyeyi wacu First Lady ndetse na Apostle Mignonne na Sinach, ntibyari ibisanzwe pee'.

Mu 2023, Josh Ishimwe yakoze andi mateka aho yakoze igitaramo cye cya mbere yise 'Ibisingizo bya Nyiribiremwa' cyabaye tariki 20/08/2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Cyaritabiriwe bikomeye ndetse cyomora imitima y'abantu ibihumbi bacyitabiriye. Muri iki gitaramo, Josh yahaye umubyeyi we impano y'ishimwe.


Josh Ishimwe yashimiye umubyeyi we mu gitaramo aheruka gukora


Josh Ishimwe mu gitaramo gikomeye yakoze mu mwaka wa 2023


Josh Ishimwe ari mu bahanzi bubashywe mu gihugu mu njyana Gakondo


Josh Ishimwe yamamaye cyane mu ndirimbo "Reka Ndate Imana"


Josh Ishimwe yifatanyije n'umubyeyi we kwizihiza isabukuru y'amavuko anamushimira mu ruhame


REBA INDIRIMBO "REKA NDATE IMANA" YA JOSH ISHIMWE





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148841/ndi-ikinege-yambereye-papa-na-mama-josh-ishimwe-ku-birori-byagatangaza-yakoreye-umubyeyi-w-148841.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)