Ngororero: Umusore w'imyaka 25 yapfiriye mu kirombe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye mu Mudugudu wa Kiregamazi, Akagari ka Rundage, Umurenge Bwiza ku wa 31 Ukwakira 2024.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yabwiye IGIHE ko saa mbili z'ijoro aribwo bamenye ko Habimana yagwiriwe n'ikirombe gikurwamo amabuye y'agaciro.

Ati "Turacyakora ibishoboka byose ngo tumukuremo".

Tariki 15 Ukwakira 2024 nibwo Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mine na kariyeri cyafunze ibirombe birimo n'icyo Habimana yaguyemo nyuma yo gusanga bitujuje ibisabwa.

SP Bonaventure Twizere Karekezi yihanganishije umuryango wabuze umuntu wawo, anasaba abaturage kwirinda ubucukuzi bunyuranyije n'amategeko kuko bugira ingaruka zirimo no guteza impanuka zibyara urupfu.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-umusore-w-imyaka-25-yapfiriye-mu-kirombe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)