Ni iki cyatuma umugore atangira kwiyegereza abo hanze atari asanzwe abikora #RwOT #Rwanda @kigalitoday

webrwanda
0


Iyi nkuru igamije kugaragariza abashakanye ubusobanuro bwa bimwe mu bintu bishobora kubaho mu rushako rwabo nibasobanukirwe icyo bishatse kuvuga kandi akenshi haba hari ikintu cyihishe inyuma yabyo gishobora kugira ingaruka zikomeye. 

Hajya habaho ko umugabo ashobora kubona imihindagurikire mu mico runaka ku mufasha we nasobanukirwe icyo ishatse kuvuga. Uyu munsi turavuga kumugore witwa Beata. Beata ni umugore ukorana n'umugabo we bamarye imyaka irindwi bubatse urugo. Babyaranye Gatatu. Muri icyo gihe cyose, Beata n'mugabo we bafite company, ibahemba bombi bitewe n'akazi buri umwe aba yakoze. 

Gusa nyuma y'igihe runaka Beata atangira kugaragaza kutita no kutishimira gukorana n'umugabo we muri iyo company yabo. Akaba akomeje kugaragaza ko ashaka kugira company yiwe wenyine ayoboye akagira abakozi be akoresha , muri macye umushinga akaba ari uwe wihariye. 

Ibyo nta kibazo ahanini kirimo, wenda akazi umugabo we akora ni kamunezeza, nikajyanye n'ibyifuzo by'ubuzima afite. Icyo nta mpungenge na nkeya biteye. Gusa iyaba ari uko bimeze kuko mu mateka yabo Umugabo wa Beata na wundi mukozi umufasha mu kazi kiwe usibye umugore we yigeze akorana nawe kuburyo inshingano zose zo kwamaza gukurikirana aba kiriya n'ibindi Beata niwe yari azihariye. Amaze gutangira gukora kuri uwo mushinga we, na wundi mwanya yongeye guha company Y'umugabo we. 

Ahubwo atangira gushaka abandi bantu yiyegereza ashaka gukorana nabo. Bimaze kumera uko rero Umugabo wa Beata nawe yahise atangira gutekereza undi muntu yakorana nawe akamufasha inshingano zahoze ari iza Beata, ahura n'uwitwa Mireille, ufite ubushake bwo gukorana n'umugabo wa Beata.

Beata akubise amaso Mireille, umujinya urazamuka. Abifata nabi kubona umugabo we nyuma y'imyaka n'imyaniko bakorana ari bombi gusa agiye kumusimbuza umukobwa atazi n'uko bamenyanye n'umugabo we. Ibyari
imishinga y'akazi bikaba bitangiye guhinduka amakimbirane yo murugo.Buri Uko  Umugabo wa Beata agiye guhura na Mireille umugore atangira gufuha bikabije asaba ko umugabo yirukana "Ako gakobwa".

Ibibazo bikomeza kwiyongera kuburyo yaba ari umushinga wa Beata, yaba ari akazi k'umugabo we byose bigenda bisubira hasi kuberako Beata atizera umugabo we kuri Mireille.

Abonye bikomeje kumuzonga Beata ahitamo gusubira muri company y'umugabo ngo bakorane aho kubona yamusimbuje inkumi imufasha imirimo.

Ikigaraga ni uko n'ubwo yitwazaga gukora indi company yiwe Beata mu byukuri ikibazo yari afite ni uko atizera habe namba umugabo we, amucyekera ubusambanyi, niyo mpamvu yashakaga gutandukana nawe.

Inkuru yanditswe na : Giriteka Shumbusho Etienne



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)