Ni iki cyatumye ifaranga ryu Rwanda rita aga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

None ku wa 21 Ugushyingo 2024, Guverineri wa Banki nkuru y'Igihugu, John Rwangombwa yayoboye ikiganiro n'itangazamakuru kigamije gutangaza ibyavuye mu nama za komite (Komite ishinzwe kutajegajega kw'imari na komite ishinzwe Politiki y'ifaranga).

Guverineri wa BNR yavuze ko muri rusange ubukungu bw'Isi bwatangiye kuzamuka ugereranyije n'uko byari bimeze mu gihe cya COVID-19 ndetse n'ibiciro ku isoko bikaba bikomeje kugabanuka ku rwego rw'Isi hose.

Impamvu yo kugaruka ku rwego rw'Isi muri rusange, ni uko iyo ibiciro byatumbagiye no mu Rwanda bitumbagira kuko haba hariho ubuhahirane.

Agaruka ku bukungu bw'u Rwanda, Guverineri yavuze ko ubukungu bw'u Rwanda bukomeje kuzamuka neza aho mu gihembwe cya kabiri cy'uyu mwaka ubukungu bwazamutseho 9.8% hamwe na 9.7% mu gihembwe cya mbere ndetse igihembwe cya gatatu bakaba bizeye ko ubukungu bw'u Rwanda bwazamutse.

Nyamara n'ubwo ubukungu bw'Igihugu bwazamutse, Ifaranga ryataye agaciro cyane cyane bitewe n'uko ibitumizwa mu mahanga byazamutse kurusha ibyoherezwa mu mahanga bituma ifaranga ryacu rita agaciro kuko amafaranga yoherezwa hanze aba menshi kurusha aturukayo.

Yagize ati "Mu mezi icyenda ya mbere y'uyu mwaka, ibyo twohereza mu mahanga byazamutseho 4% ariko ibyo dukura mu mahanga byazamutseho 6.7%, icyuho kizamukaho 8.3%. Ibyo byagize ingaruka ku isoko ry'ivunjisha mu Rwanda kuko amafaranga dukeneye yabaye menshi kurusha ayo dukura hanze, bituma ifaranga ryarataye agaciro 8.4% kugeza ejo tariki ya 20 Ugushyingo 2024."

Nyamara n'ubwo habayeho guta agaciro kw'ifaranga ry'u Rwanda, Guverineri John Rwangombwa yavuze ko biri hasi cyane ugereranyije n'umwaka ushize ku buryo uyu mwaka byibuze uzajya kurangira ibipimo rusange bitarenze 9.4%.

Yagize ati 'Biri hasi cyane nk'uko byagenze mu mwaka ushize. Tubona mu mpera z'uyu mwaka bitazarenga 9.4% mu guta agaciro.'

Bimwe mu byakorwa kugira ngo ifaranga ridakomeza guta agaciro, ni ukongera ibyoherezwa mu mahanga kurusha ibitumizwa mu mahanga.


Guverineri wa BNR, John Rwangombwa yavuze ko ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 8.4%



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148832/ni-iki-cyatumye-ifaranga-ryu-rwanda-rita-agaciro-148832.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)