Niba Tshisekedi adafitiye icyizere bagenzi be bo mu karere, nihe handi azakura ibisubizo? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Kongo-Kinshasa, Félix Tshisekedi yongeye gukwepa inama y'Abakuru b'Ibihugu bigize Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba.

Iyi nama ya 24 yateraniye Arusha muri Tanzaniya kuri uyu wa hatandatu, ikaba yahuriranye n'isabukuru y'imyaka 25 uwo muryango umaze ushinzwe.

Mu bitabiriye iyo nama ikomeye, ntiharimo Perezida wa Kongo-Kinshasa, Tshisekedi,yewe nta n'uwamuhagarariye, ndetse na mugenzi we w'uBurundi babyumva kimwe, Evariste Ndayishimiye we wahisemo kohereza Visi-Perezida we.

Abasesenguzi ntibatunguwe no kuba abo baperezida bombi banze kwitabira iyo nama ikomeye cyane, kuko hamaze iminsi hari ibimenyetso ko badacana uwaka na bagenzi babo.

Intambara yo mu burasirazuba bwa Kongo yerekanye ko Tshisekedi na Ndayishimiye bafite ukwabo bumva bazayirwana, mbese bagaragara nk'abadafite icyo bategereje ku bihugu bahuriye mu Muryango w'Afrika y'Uburasirazuba, ndetse ahubwo bakabifata nk'abagambanyi.

Kongo-Kinshasa n'uBurundi biracyagendera kuri politiki ya munyangire, aho byumva igihugu cyose kibana neza n'uRwanda ari umwanzi wabyo. Evariste Ndayishimiye yanduje Tshisekedi ingengabitekerezo yo kwanga icyitwa Umututsi n'undi wese warwanya akarengane gakorerwa Abatutsi.

Nguko uko Ndayishimiye na Tshisekedi bafata Perezida Kagame nk'Umututsi uharanira inyungu z'Abatutsi, ndetse ngo ushaka kwigarurira akarere kose akagahindura ubwami bwe bwa' Hima Empire'.

Benshi mu baperezida bo muri uyu muryango bahagurukiye kurwanya ibyo bihuha n'imyumvire nk'iyo itakijyanye n'igihe, doreko ari nayo ntandaro y'intambara z'urudaca mu Burundi na Kongo. Ibyo rero byabateranyije na Tshisekedi na Ndayishimiye, bahitamo kurema itsinda ryabo, no kwitandukanya na bagenzi babo bafata nk'ibyitso bya Kagame n'uRwanda.

Nyamara mu Kirundi ndetse no mu Kinyarwanda hari umugani ugira uti' umuturanyi ni umuzimyamuriro', kandi 'umuturanyi akurutira umuvandimwe uri kure'. Ibi bisobanuye ko kwiheza ku baturanyi, uBurundi na Kongo bibihomberamo kurusha uko Ndayishimiye na Tshisekedi babyumva.

Abahanga muri politiki banemeza ko iyo Kongo iza guha agaciro ubushake Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba wari wagaragaje mu gufasha icyo gihugu, igisubizo cy'intambara kiba cyarabonetse, kurusha kujya kugishakira mu bandi batazi cyangwa batumva neza imiterere y'akarere, n'ipfundo ry'ibibazo byako.

Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba wohereje ingabo muri Kongo(EACRF) gufasha mu guhagarika imirwano. Mu gihe gito zamazeyo, zashoboye guhagarara hagati y'abarwana, ndetse umutwe wa M23 wemera gusubira inyuma, no gushyira byinshi mu birindiro byayo mu biganza by'izo ngabo, kugirango habeho ibiganiro by'amahoro. Twibutsa ko EACRF yageze muri Kongo, umutwe wa M23 usigaje 5 km gusa ngo winjire mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru wa Kivu y'Amajyaruguru.

Bidateye kabiri, Perezida Tshisekedi ntiyahaye agaciro ako kazi gakomeye EACRF yari irimo gukora, ahubwo yirukanye izo ngabo, azihoye ko zanze kubogama ngo zirwanye M23, kuko bitari mu nshingano zazo.

Tshisekedi yahisemo ingabo za SADC, iz'uBundi nazo zirahaguma, zegurirwa ibilombe bikomeye, maze nazo zimwemerera guhashya M23.

Umwaka urashize izo ngabo za SADC zigeze muri Kongo. Zasanzeyo iz'uBurundi, abacancuro bo mu burasirazuba bw'uBurayi, abajenosideri ba FDLR, Wazalendo, n'indi mitwe isaga 260 ishyigikiye ingabo za Kongo, FARDC, ariko gukoma imbere M23 byarananiranye, ahubwo yarushijeho kwagura ibice ugenzira. Impamvu si iyindi, ni uko urwo ruvangitirane rw'abarwanirira Tshisekedi rutumva neza impamvu rurwanira, ntirunamenye agace rurwaniramo. Ni akajagari kiyonhereye mu kandi, maze ibintu birushaho kudogera.

Bimwe mu byatumye Tshisekedi 'yijundika' bagenzi be bo mu karere, ni uko bamubwiza ukuri, ko ibibazo mu gihugu cye bidashobora kurangizwa n'inzira y'intambara. Bose bamwereka ko umuti nyawo ari ukuyoboka ameza y'ibiganiro, Abanyekongo bagasesengura ibibatanya, bakabishakira ibisubizo bahereye mu mizi yabyo.

Izo nama Tshisekedi yazimye amatwi, ahitamo imvugo n'ibikorwa by'ubushotoranyi n'urwango, byibasira Abakongomani bavuga Ikinyarwanda, uRwanda n'umuyobozi bwarwo.

Imwe mu nkingi Tshisekedi yashoboraga kubakiraho umusingi w'amahoro mu gihugu cye, ni imyanzuro ya Nairobi. Nyamara atabiciye ku ruhande, Tshisekedi yamaze kuvugira ku mugaragaro ko iyo myanzuro yataye agaciro, agashinja Perezida William Ruto wa Kenya kubogamira ku Rwanda!

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ntiyigeze ahisha ko imishyikirano hagati ya Leta ya Kongo na M23 ari yo rukumbi yarangiza ubushyamirane. Kuba yareruye akanahamya ko ibyo M23 isaba 'byoroshye kandi byumvikana', byamugize umwanzi wa Tshisekedi.

Tanzaniya n'ubwo ifite ingabo muri SADC, ntiyigeze ihisha ko umuti ukwiye kuva mu biganiro, kandi Perezida Samia Suluhu akavuga ko igihugu cye gishyigikiye imyanzuro ya Nairobi na Luanda. Ibi biza byiyongera ku kuba Tanzaniya isanzwe yubaha Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba, yagize uruhare runini mu gushinga, ikaba rero itarakiriye neza agasuzuguro uwo muryango wagaragarijwe na Perezida Tshisekedi.

Sudan y'Epfo yo ni igihugu kikirwana no gutunganya ibyacyo, nyuma y'intambara yasenye byinshi. Gusa ubona yisunga cyane Uganda, uRwanda, Kenya na Tanzaniya nk'abafatanyabikorwa bakomeye mu nzira yo kwisana no kwiyubaka. Byongeye, ubwo Perezida Salva Kiir yari Perezida w'uyu muryango, nawe yagerageje kumvisha Tshisekedi kureka gushotora uRwanda, ndetse akagirana ibiganiro n'abamurwanya. Ibyo byose byatumye nawe atarebwa neza i Kinshasa.

Muri make rero, ngizo zimwe mu mpamvu Perezida Tshisekedi yahisemo kwiha akato, ahitamo kwisunga Ndayishimiye basangiye imyumvire iciriritse, kuko bombi badafite icyo bavuga mu ruhame rwa bagenzi babo bo mu Muryango w'Afrika y'Uburasirazuba.

The post Niba Tshisekedi adafitiye icyizere bagenzi be bo mu karere, nihe handi azakura ibisubizo? appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/niba-tshisekedi-adafitiye-icyizere-bagenzi-be-bo-mu-karere-nihe-handi-azakura-ibisubizo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=niba-tshisekedi-adafitiye-icyizere-bagenzi-be-bo-mu-karere-nihe-handi-azakura-ibisubizo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)