Niyo Bosco hamwe na Harrison Record basohoye indirimbo bise 'Ubu Ndera' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ndirimbo irimo Niyo Bosco nabaramyi bo muri Harrison records igizwe n'ikipe ngari. Nka Harrison records twakunze ijwi rya Bosco n'imyandikire ye yuje ubuhanga n'ubugeni butangaje. Umwaka ushize wa 2023 nibwo  Kasuku Media twahuye nawe kuko harumushinga twakoranye nawe ufite aho uhuriye n'umuziki.

Twakomeje kuganira, dusangira icyo Uwiteka yadushyize ku mutima, icyo gihe ni nacyo nawe yararimo cyo guhindura uburyo bw'imiririmbire aribwo gukora indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana. Twaganiriye kenshi ku kwizera, uko umuntu akizwa nibindi bijyanye n'ubutumwa bwiza, turahuza cyane kandi duhamanya n'umwuka wera nicyo ibyanditswe Byera byigisha.

Ubwo duhuriza ku kwamamaza icyo Kristo yadukoreye kumusaraba biciye mu ndirimbo. Duhitamo kwatura ibyiringiro byacu byo gucungurwa duheshwa no kwizera igitambo Kristo yatambye ariwe mubiri we namaraso ye rimwe gusa bikaba bihagije iteka ryose, icyakora sitwebwe twenyine ahubwo nabamwizeye bose.

Iyi ndirimbo tuyitezeho kuzagera kubataramenya ibyiyi nkuru Nziza, barushye kandi baremerewe n'ibyaha, babuze uwabaruhura ibyingoyi y'icyaha nabasa nkaho ntagucungurwa kwabo. Kandi turasenga cyane ngo izahembure abayimenye iyi nkuru.

Iyi ndirimbo kandi irahamagarira abazumva ibya Yesu Umwami wacu bakamwizera mu mutima wabo ko noneho bakegera bafite imitima y'ukuri bizera rwose badashidikanya, imitima yabo iminjiriweho gukurwamo kwimenyaho ibibi, n'imibiri yabo yuhagijwe amazi meza. Turasenga cyane ngo bazakomeze kwatura ibyiringiro byabo batanyeganyezwa, kuko uwasezeranije ari uwo kwizerwa.

Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwuko dukizwa, iravuga ko agakiza no gucungurwa k'umuntu ari umurimo w'Imana kuva mwitangira kugera kwiherezo. Si imbaraga z'umuntu n'imirimo myiza bidutsindishiriza ngo ducungurwe ahubwo Kristo watubereye impongano akatwigurana kumusaraba niwe twizera tukaba tubabariwe byiteka kandi tugizwe abera imbere y'Imana.

Uwo Kristo watwishingiye kandi muriwe dukuramo imbaraga zo gusa nawe, mu rugendo rwo gusa nawe ubuntu bw'Imana buzanira abantu bose agakiza butwigisha kureka kutubaha Imana n'irari ry'iby'Isi, bukatwigisha kujya twirinda, twubaha Imana mu gihe cya none dutegereje ibyiringiro by'umugisha, ari byo kuzaboneka k'ubwiza bwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu ikomeye n'Umukiza.

Nyuma yo Kwizera Ibyo tuba tubaye intore z'Imana ntawuzaduciraho iteka, Ubu ndera abariyo ndirimbo yanjye nawe. 'Ubu Ndera' ni ndirimbo ya Harrison records nabizera bose bategereranije amatsiko kwerekanwa kwa bana b'Imana aribo njye nawe wizera Kristo nundi urafata icyemezo uyumunsi cyo kumwakira agasingira icyo Umwami Yesu Kirisito yamukoreye ku musaraba.

Niyo Bosco usanzwe ufite impano yo kuririmba yakoranye indirimbo yitwa 'Ubu Ndera' hamwe na Harrison Record.

Iyi ndirimbo yiswe Ubu Ndera yakozwe nabahanzi b'indirimbo zo kuramya Imana Harrison Record hamwe na Niyo Bosco. 

The post Niyo Bosco hamwe na Harrison Record basohoye indirimbo bise 'Ubu Ndera' appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/niyo-bosco-hamwe-na-harrison-record-basohoye-indirimbo-bise-ubu-ndera/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=niyo-bosco-hamwe-na-harrison-record-basohoye-indirimbo-bise-ubu-ndera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)