Abitabiriye igitaramo cy'iserukiramuco 'Twaje Fest' cyabereye muri BK Arena, babashije kubona uburyo abakobwa bane bahawe umwanya wo kuririmba muri iri serukiramuco. Ushingiye ku bitaramo byagiye biba mu bihe bitandukanye, byari ubwa mbere abakobwa bane bagaragaye ku rubyiniro mu gitaramo kimwe.
Umubare w'abakobwa bakora umuziki muri iki gihe ntabwo ari munini cyane ugereranyije na basaza babo. Ni nako bimeze kuva mu myaka 30 ishize umuziki w'u Rwanda wiyubaka.Â
Butera Knowless asobanura ko hari impinduka zatangiye kwigaragaza cyane muri iki gihe, aho nibura muri buri gitaramo gitegurwa mu Mujyi wa Kigali hasigaye hagaragaraho umwe mu bakobwa bagomba kuririmba.
Uyu muhanzikazi avuga ko "Nta muntu uguhamagara kubera ko yakugiriye impuhwe. Aguhamagara kuko ubikwiye. Wari ukwiriye kuba uriyo."
Yavuze ko abakobwa bakora umuziki bakwiye guharanira gutumirwa mu bitaramo runaka kubera ibikorwa byabo, atari impuhwe bagiriwe kugirango bashyizwe mu bazaririmba.
Ati "Ikintu cya mbere nibaza abakobwa bakeneye, dukeneye gukora ni ukutahajya ku bw'impuhwe, ni ukuhajya kubera ko ibikwiriye. Aho bizahera rero ni muri bo, ni muri twebwe. Yego! Biragoye kubona abakobwa bane baririmba mu gitaramo kimwe ngo hazeho n'abahungu bane, ariko se mu by'ukuri ni uko batwirengagije? Cyangwa se ni uko babona y'uko umwe cyangwa babiri nibo nibura (bashoboye)."   Â
Knowless yavuze ko abakobwa bakora umuziki bakwiye kwiyubakamo ubushobozi butuma abategura ibitaramo babatekerezaho mu gihe cyose bari gutegura ibitaramo. Yasobanuye ko abategura ibitaramo ari abacuruzi, ari nayo mpamvu buri gihe bahitamo abahanzi bashobora kubafasha kubacururiza mu bikorwa byabo.
Ati "Uri mu muziki ufite iyihe mpamvu? Ni ukwishimisha ni 'business', ni ukugira izina ukajya uca ahantu bakakuvuga, hanyuma ukagera ku ntego zawe. Muri rusange urashaka iki?"
Yavuze ko buri mukobwa uri mu muziki igihe yamenye ko ari mu muziki mu buryo bwa 'Business' akwiye kugira uruhare mu kumenya uburyo ubucuruzi bukorwa, ariko kandi yaba ashaka kumenyekana gusa nabyo biherekezwa no kurangira mu gihe cya vuba.
Ubwo yari mu kiganiro kuri 6 Records kigamije kumenyekanisha indirimbo 'Katira' yakoranye an Ariel Wayz, Knowless yabwiye abakobwa ko igihe bashyize umutima ku bikorwa byabo "ntaho umuntu yahera yirengagiza ko uhari."
Knowless afatwa nk'umwe mu bahanzikazi baharaniye iterambere ry'umuziki w'u Rwanda kandi utarigeze acika intege kuva atangiye urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.
Mu bihe bitandukanye, yagiye agaragara mu bitaramo binyuranye, ndetse ari ku rutonde rw'ababashije kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars. Umubare munini w'ibitaramo bibera mu Rwanda, siko byose abigaragaramo, ahanini bitewe n'uburyo yahisemo gushyira umwitangirizwa mu muziki we.
Aherutse mu bitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari yatumiwemo n'umuryango Global Living Institute. Icyo gihe ari kumwe n'umugabo we Ishimwe Karake Clement, banatanze ikiganiro cyagarutse ku rugendo rwo kwiyubaka ku muziki w'u Rwanda.
Knowless yatangaje ko abahanzikazi bari mu muziki bakwiye gukorera gutumirwa mu bitaramo
Knowless yavuze ko nta mukobwa ukwiye gutumirwa mu bitaramo kubera impuhweÂKnowless yavuze ko abategura ibitaramo bahitamo abahanzi bashingiye ku babacururiza mu bitaramo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KATIRA' YA KNOWLESS NA ARIEL WAYZ