Ni ikiraro cyatashywe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2024, aho cyatashywe n'umuyobozi w'aka Karere Gasana Stephen n'izindi nzego z'umutekano. Iki kiraro gihuza utugari twa Nyakagarama na Ngoma two mu mirenge ya Tabagwe na Rukomo, cyuzuye gitwaye miliyoni 190 Frw.
Umwe mu banyeshuri bagorwaga no kwambuka bajya ku ishuri, yavuze ko bajyaga bambuka bari koga ku buryo byatumaga bamwe bava mu ishuri, abandi inkweto n'amakaye bigatakara.
Ati ' Ubu dufite amahirwe ko tuzajya tunyura ku kiraro cyiza tunagere ku ishuri kare, bizatuma tuniga neza dutsinde.'
Undi muturage yagize ati ' Twajyaga kubyara tukazenguruka tunyuze Bushara mu Murenge wa Karama, tukishyura 2000 Frw kugira ngo tugere za Rukomo ariko ubu turishimira ko igiciro kigiye kugabanuka.'
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, yavuze ko iki kiraro kigiye koroshya imigenderanire y'abaturage bo mu mirenge ya Tabagwe na Rukomo.
Meya Gasana yasabye abaturage gufata neza iki kiraro, bakagikoresha mu bikorwa bibateza imbere kandi buri wese akagerageza kukibungabunga.
Muri miliyoni 190 Frw zakoreshejwe mu kubaka iki kiraro, Akarere ka Nyagatare katanzemo miliyoni 68 Frw mu gihe izindi miliyoni 122 Frw zatanzwe n'umufatanyabikorwa uri kubafasha mu kubaka ibiraro bitandukanye.
Kuri ubu mu Karere ka Nyagatare hamaze kubakwa ibiraro icumi birimo bine byo mu kirere mu gihe hari ibindi biraro bibiri bikiri kubakwa.