Nyagatare: Yasanzwe mu nzu yapfuye nyuma y'igihe ntawe umuca iryera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Nyagatare II mu Kagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare. Amakuru y'urupfu rwe yamenyekanye ku wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024, ubwo inzego z'umutekano zajyaga aho yabaga zitabajwe n'abaturanyi be bari bamaze iminsi batamubona.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jane, yabwiye IGIHE ko uyu mukobwa yari amaze iminsi ataboneka, telefone ye idacamo. Abo babanaga mu gipangu ngo bahuruje ubuyobozi kugira ngo burebe niba atarapfiriye mu nzu kuko ngo n'iyo nzu itaherukaga gukingurwa.

Ati 'Umurambo we wasanzwe mu nzu yabagamo, birakekwa ko yaba yiyahuye. Abo babanaga mu gipangu baraduhamagaye batubwira ko bamaze iminsi batamubona kandi ko aho aba hakinze, twagiyeyo rero dufatanyije n'inzego z'umutekano twica urugi tumusanga mu cyumba amanitse mu kibambasi mu ijosi harimo umugozi wa mudasobwa ye.'

Gitifu Ingabire yakomeje avuga ko kuri ubu inzego z'umutekano zahise zitangira iperereza kugira ngo zimenye niba koko yaba yariyahuye cyangwa se niba yarishwe.

Yasabye abaturage kandi kujya batanga amakuru cyane cyane ku bantu baturanye baba bamaze iminsi batabona.

Ati 'Iyo abaturage batanze amakuru hakiri kare hari nubwo uwashakaga kwiyahura tumuramira rero ni ingenzi kuba ijisho rya mugenzi wawe yaba uwo mukorana, uwo muturanye cyane cyane abo mubana mu gipangu. Niba ubyutse menya ko nawe abyutse ari muzima kuko hari igihe amakuru atangwa mbere tukaba twaramira uwo muturanyi wawe.'

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Nyagatare gukorerwa isuzuma, mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane icyo uyu mukobwa yazize.

Uyu mukobwa witabye Imana avuka mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi, akaba yari yaragiye gutura muri Nyagatare kubera impamvu z'akazi. Abo mu muryango we basabye ko hakorwa iperereza ngo kuko nta kibazo na kimwe bazi yari afite cyatuma yiyahura.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-yasanzwe-mu-nzu-yapfuye-nyuma-y-igihe-ntawe-umuca-iryera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)