Women Foundation Ministries yatumiye Pastor Kayanja ni Umuryango wa Gikristo washinzwe na Apôtre Kabera Alice Mignonne mu 2006, wubaka abari n'abategarugori mu nzira z'agakiza, mu mitima no mu buryo bw'ibikorwa bifatika.
Pastor Robert Kayanja ni Umushumba Mukuru w'Itorero Miracle Centre Cathedral Church rifite icyicaro gikuru i Rubaga mu mujyi wa Kampala akaba ari mu bapasiteri bakomeye muri Afurika. Yaje mu Rwanda ku butumire bwa Noble Family Church iyobowe na Apostle Mignonne Kabera.
Mu 2007 ni bwo Pastor Kayanja aheruka mu Rwanda mu giterane cy'amateka cyabereye muri Stade Amahoro. Ni igiterane cyari cyateguwe n'abapasiteri b'amatorero y'abavutse ubwa ka kabiri barangajwe imbere na Apotre Rwandamura Charles wa UCC.
Cyitabiriwe n'abantu uruvunganzoka dore ko Stade Amahoro yakubise ikuzura. Icyo gihe Pastor Kayanja yahanuriye u Rwanda ati "Abantu mugiye gutangara cyane, mutungurwe n'uburyo Imana igiye guhindura ibintu ikarema iterambere rishya mu Rwanda".
Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024, Pastor Kayanja yagarutse mu Rwanda ku butumire bwa Apotre Mignonne Kabera usanzwe ari inshuti y'umuryango we dore ko amaze gutumira inshuro nyinshi umugore we Pastor Jesca Kayanja, kandi nawe akunze kugenderera Itorero ryabo i Kampala.
 Uyu mushumba ukunzwe muri Uganda na Afrika, yishimiye kugaruka mu Rwanda "nyuma y'imyaka irenga 10".
Aje mu giterane ngarukamwaka cya "Thanksgiving" gitegurwa na Noble Family Church na Women Foundation Ministries, mu kwezi kwa Cumi na kumwe (Ugushyingo) mu nsanganyamastiko igira iti 'THANKSGIVING IN ACTION, MAKE IT A CULTURE" [GUSHIMA IMANA MU BIKORWA TUBIGIRE UMUCO].
Ni ku nshuro ya 18 iki gitaramo kigiye kuba kuva mu 2006. Uyu mwaka, iki gikorwa ntigisanzwe kuko Noble Family Church [NFC] yagihuje n'umushinga ifite wo kubaka ahantu haro bwite ho guteranira, bikaba byitezwe ko hazahinduka ihuriro ryo guhimbaza Imana muri Afurika y'Iburasirazuba.
Mu bindi biteganijwe muri iki giterane harimo no kuzamura imibereho y'abana babayeho nabi binyuze muri gahunda mbonezamikurire y'abana bato izwi nka 'ECD' ndetse n'abasheshakanguhe.
Iki giterane kiraba ku wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024. Saa Yine za mu gitondo kugeza Saa Saba z'amanywa, iki giterane kirabera ku kibanza [ku butaka bwa Noble Family Church na Women Foundation Ministries], hanyuma nimugoroba Saa Kumi gikomereze i Rusororo muri Intare Conference Arena.
Abari bugabure ijambo ry'Imana harimo Umushumba Mukuru wa Noble Family Church akaba n'Umuyobozi wa Women Foundation Ministries, Apostle Mignonne Kabera, Pastor Robert Kayanja wo muri Uganda. Abaramyi bari buririmbe ni Dr Ipyana Kibona wo muri Tanzania na Redemption Voice b'i Burundi.
Pastor Kayanja ni izina rizwi cyane muri Uganda, mu karere no muri Afrika aho benshi bamufata nk'umuhanuzi, umukozi w'Imana ukora ibitangaza ndetse ni na we mupasiteri ukize kurusha abandi muri Uganda.
Itorero ayoboye riri mu matorero afite inyubako nini cyane mu karere dore ko urusengero rwe rwa Rubaga rwakira abantu barenga ibihumbi icumi. Itorero rye rifite insengero zirenga 1000 zikorera muri Uganda. Ni we wagize iyerekwa rya 77 Days of Glory izwi cyane nka 77DOGs.
Mu matorero y'abarokore, Pastor Robert Kayanja arazwi cyane.Robert Kayanja ni umupasiteri ukunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru kubera ibyo atangaza n'ibyo yigisha. Yigeze gusaba Leta ya Uganda kujya itanga Icyacumi mu itorero.
Pastor Kayanja yakiriwe na Apotre Mignonne wamutumiye muri ThanksgivingÂ
Pastor Robert Kayanja agarutse mu Rwanda nyuma y'imyaka 17
Pastor Kayanja yakiranywe urugwiro n'abo muri Noble Family Church na Women Foundation MinistriesÂ
Kwinjira muri iki giterane cyo gushima Imana ni ubuntu
AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI THANKSGIVING Y'UMWAKA USHIZE
Apostle Mignonne Kabera, Umushumba Mukuru wa Noble Family Church azwiho gukunda cyane kuramya Imana no kuyitambira