Pastor Paddy Musoke yamuritse ibitabo bibiri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024 muri Serena Hotel, habereye ibirori byo kumurika ibitabo bibiri byanditswe na Pastor Paddy Musoke ushumbye itorero Trinity Tabernache ku Isi. Ibyo bitabo ni"The Science & Art of Servant Leadership" na "Mon Travail, Mon Ministère".

Igitabo"Mon Travail, Mon Ministère", ni iyerekwa yagize mu myaka14 itambutse rikubiye mu gitabo "My Work, My Ministry" ari nacyo yashyize mu rurimi rw'Igifaransa cyitwa "Mon Travail, Mon Ministère".

Iki gitabo gikubiyemo inyigisho ziganisha ku gukizwa, cyagarutsweho cyane na Rizikhi ukomoka muri Kenya, Pastor Igiraneza Christella na Gedeon Rudahunga washinze Rwanda Leaders Fellowship.

Rizikhi yavuze ko ababyeyi bakwiye kwigisha abana babo kwandika no gusoma ibitabo kuko ariyo soko yo kumenya amateka. Yatanze urugero ko igitabo gisobanura ibintu byinshi nka Bibiliya ku bantu batari bayisobanukirwa, usanga iyo bayisomye basobanukirwa bakanamenyeramo ubuhanga no gushaka kw'Imana.

Ikindi gitabo cyamuritswe, ni "The Science & Art of Servant Leadership" kigaruka ku kuba umuyobozi ukorera abandi nk'uko na Yesu yabaye urugero agakorera abantu kuruta uko abantu bamukoreraga.

Aloysius Kiiza yavuze ko impinduka Imana yifuza kuzana ku Isi zizanyura mu bayobozi b'icyitegererezo akaba ariyo mpamvu yashishikarije abantu bose kugura iki gitabo kugira ngo biyungure ubumenyi maze izo mpinduka Imana yifuza kuzana zizabanyuremo.

Ati 'Buri gihe Imana yifuza kuzana impinduka muri sosiyete kandi ibyo byose bibanzirizwa no kugira abayobozi b'icyitegererezo.

Ndabashishikariza kugura iki gitabo kugira ngo mujye kugisoma ntimukibike. Muzahere kuri chapter ya mbere mugere kuri chapter ya nyuma kuko buri chapter ubwayo nabonye ari igitabo ubwacyo.'

Pastor Juliene Kabanda wa Grace Room, yavuze ko amaze imyaka 26 aziranye na Pastor Paddy Musoke ari umugabo wo guhamya ubukristo bwe ndetse n'umwuka w'ubuyobozi afite.

Dr Joel Bazira nawe yashishikarije abantu kugura no gusoma iki gitabo avuga ko nubwo gihugura abayobozi kuyobora bakorera abaturage, abayoborwa bemera kugandukira abayobozi babo nabo bakwiye gushimwa cyane.

Pastor Paddy Musoke yashimiye umuryango we kuba waje kumushyigikira ndetse bakaba baragize n'uruhare rukomeye mu gutuma agera ku nzozi ze zo kwandika iki gitabo cy'uburyo bwo kuba abayobozi b'icyitegererezo Imana yifuza gukoresha.

Pastor Paddy Blessed Musoke waminuje mu bijyanye n'Ubwubatsi (Civil Engineering) ariko kuri ubu akaba ahugiye cyane mu kogeza Yesu mu buryo bwose bushoboka burimo no kwandika Ibitabo, avuga ko "kwandika "Ibitabo" ni umurimo w'Imana [Ministry] kuri njye, sinandika ibyo nkura mu mutwe, nandika ubutumwa Imana impa kwandika."

Pastor Paddy Musoke umaze imyaka 30 mu murimo w'Imana, yavuze ko imiryango myinshi [ingo z'abashakanye] iri gusenyuka, bikaba biterwa n'ubwoko bw'imiyoborere bakoresha. Yizera ko uburyo bw'imiyoborere bugaragara muri Bibiliya, buramutse bukoreshejwe neza mu ngo, mu madini no muri Leta, byatanga impinduka nziza cyane muri sosiyete.

Pastor Paddy yamuritse ibitabo bibiri

Pastor Paddy yashimiye umuryango we waje kumushyigikira muri iki gikorwa cyo kumurika igitabo


Pastor Paddy yamuritse ibitabo bibiri yanditse aho buri kimwe kigura amafaranga 20,000 Frw

Pastor Julienne Kabanda yari yaje gushyigikira Pastor Paddy bamenyanye mu myaka 26 ishize

Umuramyi Chryso Ndasingwa niwe wafatanyije kuramya no guhimbaza Imana abitabiriye ibi birori byo kumurika ibitabo bya Pastor Paddy

Umwe mu batangije amasengesho ya Rwanda Leaders Fellowship, Gedeon Rudahunga bitabiriye ibi birori ndetse agira icyo avuga ku gitabo "Mon travail, mon ministère"

Amb.Charles Murigande yitabiriye ibi birori

Umuhanzikazi Kamikazi yitabiriye ibi birori byo kumurika ibitabo bya Pastor Paddy

Pastor Alain Numa niwe wayoboye ibi ibirori

Ab'inkwakuzi bamaze kugura ibi bitabo kugira ngo biyungure ubumenyi

Pastor Paddy yifatanyije n'abatumirwa be bakatana Cake yo kwishimira ibyo yagezeho mu bushakashatsi bukubiye mu bitabo bye

Kanda Aha urebe andi mafoto


Photos: Ngabo Serge-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148897/pastor-paddy-musoke-yamuritse-ibitabo-bibiri-mu-birori-byasusurukijwe-na-chryso-ndasingwa--148897.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)