Perezida Kagame mu kazi: Iminsi 100 ya mbere ya manda ya kane - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni manda itandukanye n'izindi zose, Perezida Kagame ubwe ayisobanura nk'iyo gukora ibirenze kugira ngo ibyo twifuza kugeraho bishoboke.

Ku wa 11 Kanama 2024, wari umunsi w'amateka mu Rwanda, imbere y'imbaga y'abaturage barenga ibihumbi 45 n'inshuti z'u Rwanda ziturutse imihanda yose ya Afurika, Perezida Kagame yarahiriye manda y'imyaka itanu.

Wari umunsi udasanzwe, abakuru b'ibihugu bya Afurika 22 bari bahari, hamwe n'izindi ntuma ziturutse hirya no hino ku Isi.

Guhera ku karasisi ka gisirikare, imbyino gakondo, byari ibirori by'imbonekarimwe, amajwi yose ari kuri Muzehe wacu, Kagame wacu. Nyuma y'uwo muhango akazi kahise gatangira cyane ko yari amaze iminsi azenguruka igihugu asezeranya Abanyarwanda ko nta munsi wo gupfa ubusa, ko icyerekezo cya 2050 igihugu cyihaye kigomba kugerwaho.

Intego ni uko muri icyo cyerekezo, umuturage w'u Rwanda azaba yinjiza 12.476$ ku mwaka. Urugendo ni rurerure kuko ubu umuturarwanda yinjiza arenga gato 1000$ ku mwaka.

Nyuma y'iminsi ibiri Perezida Kagame arahiye, yashyizeho Minisitiri w'Intebe, yongereye kugirira icyizere umutekinisiye Dr. Edouard Ngirente ngo akomeze ayobore Guverinoma.

Dr. Ngirente yabanye na Perezida Kagame muri manda ye yose ya Gatatu. Ni umwe mu bayobozi b'abahanga u Rwanda rufite kandi ushimwa na benshi ko ashyira umutima ku kazi, akanamenya gukurikirana ibintu ku bindi.

Umwe mu bakoranye na we, yabwiye IGIHE ko ari umuntu 'uhora ushaka amakuru ku kintu cyose, kandi agatega amatwi abo bakorana.'

Undi muntu waganiriye na IGIHE yavuze ko ubwo Dr. Ngirente yahabwaga inshingano, hari ibintu byahindutse ahanini mu mikoreshereze y'amafaranga ya leta, no gukurikirana ibintu bimwe na bimwe.

Ati 'Uribuka ubwo icyorezo cy'inzige cyibasiraga akarere, Dr. Ngirente yashyizeho itsinda rigikurikirana, rikamuha amakuru umunsi ku wundi kugira ngo hato tutazisanga cyageze mu gihugu. Ndibuka ko icyo gihe u Rwanda rwohereje itsinda hanze ryo kwiga uko ziramutse zigeze mu gihugu zarwanywa ku ikubitiro kandi ni we wakurikiranaga ibikorwa byose umunsi ku wundi.'

Nta gushidikanya ko Dr. Ngirente yari amahitamo aboneye ya Perezida Kagame ku gukomeza kuyobora Guverinoma.

Na we inshingano yazakiriye neza, ati 'Ndabizeza gukomeza gukorana umurava no kudatezuka mu rugendo rwo guteza imbere u Rwanda.'

Mbikuye ku mutima, ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika @PaulKagame kuba mwongeye kungirira icyizere mukangira Minisitiri w'Intebe. Ndabizeza gukomeza gukorana umurava no kudatezuka mu rugendo rwo guteza imbere u Rwanda.

â€" Edouard Ngirente (@EdNgirente) August 14, 2024

Byari byiza kandi n'ubu biracyari byiza. Ku munsi wa Gatanu Perezida Kagame arahiye, yahise ashyiraho Guverinoma nshya igizwe n'Abaminisitiri 21, Abanyamabanga ba Leta icyenda n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB). Mu bahawe imyanya, Abaminisitiri batatu bari bashya ndetse n'Umuyobozi wa RGB.

Ku wa 19 Kanama 2024 bose bari barahiye, akazi gatangirira ku muvuduko udasanzwe.

Hari nyuma y'uko kandi Perezida Kagame yakiriye indahiro z'Abadepite 80 bagomba gutora amategeko afasha u Rwanda kugera ku ntego rwiyemeje. Abasenateri na bo ntibyatinze.

Icyari gikurikiyeho ni ukugena umurongo mugari w'ibizakorwa mu myaka itanu maze ku wa 23 Kanama 2024 hemezwa gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2).

Ni gahunda yubakiye ku nkingi eshanu z'ingenzi harimo guhanga imirimo, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ireme ry'uburezi, kurwanya igwingira n'imirire mibi no kwimakaza imitangire myiza ya serivisi.

Ingingo yari ishishikaje benshi, ni ijyanye n'umurimo cyane ko urubyiruko rwakunze kugaragaza ko rwifuza ko hahangwa imirimo myinshi.

Guverinoma yiyemeje ko hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 ndetse buri mwaka hakazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.

Ishoramari ritari irya leta ryo rizikuba kabiri rive kuri miliyari 2,2$ rigere kuri miliyari 4,6$ mu 2029, Ibyoherezwa mu mahanga bizazamuka bive kuri miliyari 3,5$ bigere kuri miliyari 7,3$.

Ni mu gihe mu myaka itanu, ubuhinzi buzazamuka ku kigero cya 6% ku mwaka.

Iyi gahunda Minisitiri w'Intebe yarayisobanuye birambuye, ajya n'imbere y'Inteko Ishinga Amategeko agaragaza uburyo igomba kuzamura imibereho y'Abanyarwanda, intumwa za rubanda zimubaza ibibazo, arabisuza buri wese aranyurwa. Icyari gisigaye ni iki? Ni ugushyira mu ngiro.

Nta mwanya wo guta cyane ko ibyiyemejwe ari byinshi mu gihe igihe cyo kubishyira mu bikorwa ari gito, ni imyaka itanu gusa.

Uko iminsi yagendaga ni ko Perezida Kagame yakomezaga gukora amavugururwa mu bayobozi hagamijwe kuzana amaraso mashya. Ni uko hashyizweho Minisitiri w'Uburezi mushya, uw'Ubutegetsi bw'Igihugu, uw'Ubuhinzi n'Umuyobozi wungirije muri RDB.

Mu gisirikare na ho ni uko kuko Gen Maj Alex Kagame yavuye muri Mozambique kurwanya ibyihebe nk'Umuhuzabikorwa w'Ibikorwa by'Ingabo z'u Rwanda muri Mozambique, agirwa Umugaba Mukuru w'Inkeragutabara na ho Gen Maj Andrew Kagame we agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya mbere mu gisirikare cy'u Rwanda.

Ukuboko kw'imbabazi ntaho kwagiye muri iyi minsi 100, kuko abantu 32 bari bakatiwe n'inkiko bahawe imbabazi, mu gihe abandi barenga 2000 bafunguwe by'agateganyo. Mu bavuye muri gereza, amazina yavuzwe cyane harimo irya Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko na Gasana Emmanuel wayoboye Polisi akanaba Guverineri w'Intara y'Amajyepfo n'iy'Iburasirazuba.

Mu minsi 100 ya mbere ya Perezida Kagame, yakoreye ingendo mu bihugu by'amahanga mu bikorwa byo gutsura umubano no gushakira u Rwanda amaboko.

Yagiye mu Bushinwa, i Bali muri Indonesia, muri Singapore, Latvia, u Bufaransa, Samoa n'i Baku muri Azerbaijan.

Nta munsi wo kugoheka, akazi ni kenshi kandi karakomeje.

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Baku ku wa 13 Ugushyingo 2024. Mu bayobozi yabonanye na bo, harimo n'Umuyobozi wa Banki Nyafurika y'Amajyambere, Akinwumi Adesina
Perezida Kagame ubwo yahuraga na Minisitiri w'Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong, ku wa 20 Nzeri 2024
Perezida Kagame ahura na mugenzi we wa Azerbaijan, Ilham Aliyev, ku wa 13 Ugushyingo 2024
Perezida Kagame yabaye hafi ikipe y'igihugu Amavubi, yitabira imikino yayo inyuranye. Aha hari ku wa 31 Ukwakira 2024 ubwo yakinaga na Djibouti
Perezida Kagame aramukanya na Gianni Infantino uyobora FIFA ubwo bahuriraga mu nama ya COP29 i Baku
Perezida Kagame yitabiriye inama y'abakuru b'ibihugu bya Commonwealth yabereye mu Mujyi wa Apia muri Samoa ku wa 25 Ukwakira 2024
Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya barimo Umugaba Mukuru w'Inkeragutabara, Minisitiri w'Ubuhinzi na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Latvia ku wa 2 Ukwakira 2024 ahura na mugenzi we, Edgars Rinkēvičs
Perezida Kagame mu ntangiriro za Ukwakira yagiriye uruzinduko mu Bufaransa yitabiriye inama ya OIF



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-mu-kazi-iminsi-100-ya-mbere-ya-manda-ya-kane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)