Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibirori byabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki  23 Ugushingo 2024.

Hon. Tito Rutaremara usanzwe ari Umuyobozi w'Inama ngishwanama y'Inararibonye z'u Rwanda, yavutse mu mwaka wa 1944, avukira i Kiziguro muri Gatsibo mu Ntara y'Iburasirazuba.

Amashuri abanza imyaka itanu (5) yayigiye i Kiziguro, umwaka wa Gatandatu (6) awigira mu Ruhengeri i Nemba. Nyuma ahavuye yize mu Iseminari ku Rwesero imyaka ibiri (2) ndetse yiga umwaka umwe n'igice muri St Andre, ari bwo we n'umuryango we bahitaga bahunga bajya muri Uganda.

Ageze muri Uganda n'umuryango we, yaje gushaka ishuri ndetse araribona, yiga mu ishuri rikuru mu bijyanye no kwigisha ndetse ahakura Buruse yo kujya kwiga mu gihugu cy'u Bufaransa ahakura Licence, Maîtrise ndetse na Doctorat.

Hon. Tito Rutaremara yakoze imirino itsindukanye ,imwe muri yo harimo nko kuba umuyobozi w'akanama kashyizeho FPR-Inkotanyi mu 1987, ndetse yabaye mu ishyaka NRM riyoboye Uganda, ubwo ryafataga ubutegetsi Museveni akajya ku buyobozi.

Hon. Tito nk'umwe mu mpuguke n'inararibonye u Rwanda rufite, mu 2019 yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Ngishwanama rw'Inararibonye, nyuma y'uko urwo rwego rutari rufite umuyobozi kuva Dr. Iyamuremye Augustin yagirwa Umusenateri akanatorerwa kuba Perezida wa Sena.

Mu yindi mirimo yakoze harimo kuba Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi (1987-1989), Komiseri ushinzwe Ubukangurambaga (1989-1991), Umuhuzabikorwa wa Politiki n'igisirikare (1991-1993).

Yabaye n'umudepite (1995-2000), ayobora Komisiyo yo gushyiraho Itegeko Nshinga (2000-2003), aba Umuvunyi Mukuru (2003-2012), umwanya yavuyeho ajya kuba Senateri.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije na Tito Rutaremara kwizihiza isabukuru y'imyaka 80

Tito Rutaremara arizihiza isabukuru y'imyaka 80 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148900/perezida-kagame-na-madamu-bitabiriye-ibirori-byo-kwizihiza-isabukuru-yimyaka-80-ya-tito-ru-148900.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)