Perezida Kagame yagiranye ibiganiro nIgikoma... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru yatangajwe n'ibiro by'Umukuru w'Igihugu (Village Urugwiro) avuga ko Ibiganiro byabo byibanze ku mubano ufitiye inyungu u Rwanda na Jordan.

Igihugu cy'u Rwanda n'icya Jordan bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse abayobozi mu nzego nkuru zabyo basanzwe bagendererana. Ibihugu byombi bifitanye amasezerano agamije kurushaho gushimangira umubano w'ibihugu byombi.

Ayo masezerano arimo ayerekeye gukuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa, no gukumira kunyereza imisoro, ubufatanye mu rwego rw'ubuzima, mu by'ubukungu n'ubucuruzi no mu bijyanye n'ubuhinzi n'ibindi.

Perezida Kagame ari kubarizwa i Azerbaijan , aho yitabiriye inama ya 29 y'Umuryango w'Abibumbye yiga ku kurwanya imihindagurikire y'ikirere, COP29.

Iyi nama iri kuba mu gihe ubushyuhe bukomeje kwiyongera ku Isi. Abakuru b'ibihugu na za guverinoma bateganya kuganira ku ishoramari ry'imishinga igamije kurengera ikirere no kugabanya ingaruka z'ihumana ryacyo ku binyabuzima.

Biteganyijwe ko ahura n'abakuru b'ibihugu na za guverinoma bitandukanye, barimo Perezida wa Azerbaijan, Ilham Aliyev.

Perezida Kagame yaganiriye n'igikomangoma cya Jordan, Al Hussein bin Abdullah

Ibiganiro byabo byabereye muri Baku i Azerbaijan aho bitabiriye inama ya COP29



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148578/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-nigikomangoma-cya-jordan-148578.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)