Rayon Sports yatsinze Etincelles FC ifata umw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu itariki 9 Ugushyingo 2024 saa kumi n'ebyiri z'umugoroba Rayon Sports yakiriye Etincelles FC mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa karindwi wa shampiyona y'u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25.

Ni umukino warangiye Rayon Sports itsinze Etincelles igitego kimwe ku busa, itsinda umukino wa gatanu yikurikiranya, ikomeza kugenda mu mwuka mwiza wo gutsinda.

Gutsinda uyu mukino bitumye ikipe ya Rayon Sports ifata umwanya wa mbere n'amanota 20, mu gihe ikurikiwe na Gorilla FC ifite amanota 18 naho Police FC iza aho hafi n'amanota 15.


Uko umukino wagenze umunota ku munota

94' Iminota yari yongewe ku mukino yarangiye nta gitego kigiye mu izamu nuko Rayon sports ibona amanota atatu.

92' Aziz Basane yari yisanze wenyine imbere y'izamu rya Etincelles FC ariko umuzamu akuramo umupira.

90' Iminota 90 yarangiye ikipe ya Etincelles FC itarabona igitego cyo kwishyura, nuko abasifuzi bongeraho iminota ine.

87' Fitina Omborenga yari azamuye umupira kwa fall Ngagne ariko umupira ujya muri korunel itagize icyo imarira Rayon Sports

85' Umuzamu wa Rayon Sports, Khadime Ndiaye yongeye kurokora Rayon sports nyuma yo gukuramo umupira yatewe na Ismaila Molo'

84' Aziz Basane yari ahaye umupira Adama bagayogo nuko Bagayobo awushota Ciza Hussein Mugabo.

83' Etincelles yari yishyuye igitego cyari gitsinzwe na Gedeon Bendeka ariko umusifuzi yanzura ko habayeho kurarira.

79' Koruneli ya Rayon sports Muhire Kevin ayihererekanyije na Adama Bagayogo ariko azamuye umupira ukurwamo na Hussein. Abakinnyi ba Etincelles bahise bazamukana umupira ariko Khadime Ndiaye awukura ku kirenga cya Gedeon Bendeka.

77' Kufura ya Etincelles nyuma y'ikosa ryakorewe Ismaila Molo. Molo ayihererekanyije na Ciza Hussein maze ateye ishoti rikomeye umupira unyura ku ruhande.

74' Aziz Basane yari azamukanmye umupira yongeye gushaka Fall Ngagne umupira ukurwamo na Gedeon Bivula.

73' Bugingo Hakim yari azamuye undi mupira ukomeye ashakisha umucunguzi Fall Ngagne ariko ba myugariro ba Etincelles bagwirirana ari batatu bakuramo umupira.

71' Fall Ngagne yari yongeye kugerageza uburyo bukomeye imbere y'izamu rya Etincelles FC ariko umuzamu ukomoka muri Uganda yongera kuhagoboka.

68' Umunya Mali Adama Bagayogo yongeye gukusanya ba Myugariro ba Etincelles ariko ananirwa gutanga umupira ubyara igitego cya kabiri.

66' Umunya mali Adama Bagayogo nyuma y'iminiota ibiri agiye mu kibuga atanze umupira kwa Fall Ngagne nuko atsindira Rayon Sports igitego cya mbere.

64' Rayon Sporta ikoze impinduka, Iraguha Hadji ava mu kibuga hinjiramo adama Bagayogo.

63' Fall Ngagne arase igitego kidahushwa ku ruhande rwa Rayon sports

61' Koruneli ebyiri za Rayon Sports ntacyo zayimariye kuko zakuwemo neza na ba myugariro ba Etincelles FC.

60' Kufura imeze nka penaliti ya Rayon Sports nyuma y'uko Azizi Basane yari acenze ba myugariro ba Etincelles bamutereka hasi, nuko kufura itewe na Ndayishimiye Richald umupira ujya muri Koruneli.

58' Muhire Kevin na Fitina Omborenga bakinanye neza, nuko Omborenga azamura umupira muremure ashakisha Fall Ngagne ariko umupira unyura ku ruhande.

55' Nsabimana Aimable azamuye umupira muremure ashakisha Fall Ngagne ariko abakinnyi ba Etincelles bakora amakosa yabyaye kufura yatewe nabi na Bugingo Hakim ku munota wa 57.

53' Abakinnyi ba Rayon Sports bakomeje gukinira inyuma bashaka uko bazamukana ikipe ya Etincelles FC ariko bikomeje kugorana kugeza ubu.

50' Ciza Hussein yari ashatse gutungura umuzamu wa Rayon Sports ariko Khadime Ndiaye yongera gushimangira ko yavuye muri Senegal aje mu kazi.

48' Niyonkuru Sadjat yari ashatse gutsinda igitego atareba izamu rya Rayon Sports ariko umupira unyura hejuru y'izamu

46' Igice cya kabiri gitangiranye impinduka, ku ruhande rwa Rayon Sportrs havamo Charles Baale hinjira mu kibuga Aziz Basane Koulagna.

45' Iminota 45 yarangiye nta kipe irabona igitego nuko abasifuzi bongeraho iminota ibiri. Iminota ibiri y'inyongera irangiye ntagihindutse nuko igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.


44' Kufura ya Rayon Sports yari itewe na Muhire Kevin umupira Fall Ngagne yari yawuteretse mu nshundura ariko umusifuzi avuga nko yaraririye.

40' Umuzamu wa Rayon Sports, Khadime Ndiaye akuyemo igitego cya Etincelles aho abakunzi ba Rayon Sports bari batangiye kwibaza ko batsinzwe igitego, bamushose umupira wa kabiri nawo arawufata.

37" Charles Baale yari atanze umupira mwiza ashakisha Fall Ngagne ariko umupira wongera kwisanga mu ntoki z'umuzamu wa Etincelles FC, Denis Ssenyondwa

34' Muhire Kevin yari ateye kufura ku ikosa ryakorewe Nsabimana Aimable ariko umupira awutera kure y'izamu rya Etincelles FC.

32' Muhire Kevin akinanye neza umupira na Iraguha Hadji ariko arekuye umupira imbere y'izamu rya Etincelles FC abakinnyi bayo bakuramo umupira nta kibazo.

29' Umuzamu wa Rayon Sports yakuyemo umupira ukomeye cyane ubwo yari yisanze asigaranye na Ciza Hussein wa Etincelles FC.

27' Umuzamu wa Etincelles Denis yongeye kurokora ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gukura umupira ku mutwe wa Fall Ngagne wari uhawe umupira na Muhire Kevin.

26' Ismaila Molo yari ashatse gutungura umuzamu wa Rayon Sports arekura ishoti rikomeye cyane ariko umupira unyura hejuru y'izamu rya Khadime Ndiaye.

24' Rukomeje kubura gica hagati ya Etincelles FC na Rayon Sports aho habuze ikipe ifungura amazamu.

22' Fall Ngagne yari agiye gutsinda igitego cya Rayon Sports ku mupira yahawe na Omborenga Fitina, ariko abakinnyi bo mu bwugarizi bwa Etincelles baguma guhagarara kigabo.

20' Ciza Hussein atabaye ikipe ya Etincelles aho agaruriye umupira ku murongo, naho rutahizamu wa Rayon Sports, Fall Ngagne we yari yamaze gushota mu izamu.

17' Abakinnyi ba Etincelles bakomeje kugorwa na Rayon Sports iri kubataka umunota ku wundi, ariko igishimishije ni uko ubwugarizi bwayo ndetse n'umuzamu wayo bahagaze neza.

13' Etincelles FC ihawe kufura nyuma y'ikosa Kanamugire Roger akoreye Robert Mukoghotya. Mukoghotya yateye kufura ikomeye cyane ariko umuzamu wa Rayon Sports aba ibamba umupira awukuramo.

11' Omborenga Fitina yari akaraze umupira mwiza imbere y'izamu rya Etincelles FC ariko Iraguha Hadji ananirwa gutsinda igitego.

10' Ikipe ya Etincelles FC yari yokeje umuriro imbere y'izamu rya Rayon Sports ariko umupira watewe na Sumaila Molo ufatwa na Khadime Ndiaye.

8' Korineli ya Etincelles itewe na Ciza Hussein ntacyo imariye iyi kipe ikomoka mu karere ka Rubavu.

5' Fall Ngagne yarase igitego nyuma y'umupira yari azamuriwe na Muhire Kevin, ariko ateye umutwe, umupira ujya ku ruhande rw'izamu rua Etincelles.

3' Robert Mukoghotya yari azamukanye umupira imbere y'izamu rya Rayon Sports ateye ishoti rikomeye umupira ugarukira mu ntoki z'umunya Senegal Khadime Diaye.

1' Iraguha Hadji yari azamukanye umupira imbere y'izamu rya Etincelles FC ariko umuzamu wayo ukomoka muri Uganda, Denis Ssenyondwa arawufata.

Mbere y'uko umukino utangira amakipe yombi yafashe umwanya wo kwibuka Anne Mbonimpa umukozi wo muri FERWAFA wari ushinzwe kwita ku iterambere ry'abagore, witabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tarik 08 Ugushyingo 2024.

Ku ruhande rwa Rayon Sports abakinnyi babanje mu kibuga ni Khadime Ndiaye, Omborenga Futuna, Bugingo Hakim, Nsabimana Amiable, Nshimiyimana Emmanuel, Kanamugire Roger, Ndayishimiye Richard, Muhire Kevin, Hadji Iraguha, Charles Baale na Fall Ngagne

Abakinnyi babanje mu kibuga Ku ruhande rwa Etincelles FC ni Nshimiyimana Abdul, Denis Ssenyondwa, Gedeon Ndonga Bivura, Nsabimana Hussein, Manishimwe Yves, Kwizera Amiable, Niyonkuru Sadjati, Ciza Hussein, Joseph Tonyo, Sumaila Moko na Robert Mukoghotya.

Uyu mukino wa Etincelles na Rayon Sports ugiye gukinwa kuri uyu wa Gatandatu, wakagombye kuba warakinwe ubwo andi makipe yakinaga umunsi wa karindwi wa shampiyona y'u Rwanda.

Nabwo uyu mukino wakiniwe igihe kubera ko Rayon Sports yari ifite abakinnyi benshi mu ikipe y'igihugu "Amavubi" yari iri mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cya Africa cy'abakinira mu gihugu, CHAN.

Amakipe yombi agiye gucakirana, ikipe ya Rayon Sports ariyo imeze neza cyane, kuko imaze imikino ine itsinda yikurikiranya. Mbere yuko uyu mukino ukinwa, Rayon Sports yari ifite amanota 17 iri ku mwanya wa kabiri izigamye ibitego 9, naho Etincelles yo yari ifite amanota umunani iri ku mwanya wa 12 n'umwenda w'ibitego bibiri.

Rayon Sports iramanuka mu kibuga yikandagira kubera ko Etincelles yagaragaje ko ijya inanira amakipe akomeye nyuma yo kuba yaranganyije na Police FC ndetse ikongera ikanganya na APR FC.

Indi mpamvu yo kuba Rayon Sports yagira ubwoba imbere ya Etincelles FC, ni uko umukino uheruka guhuza aya makipe muri shampiyona tariki 4 Mata 2024 kuri Kigali Pele Stadium, Etincelles yatsinze Rayon Sports ibitego bitatu kuri kimwe.

Mbere y'uko umukino utangira amakipe yombi yabanje kwibuka Anne Mbonimpa witabye Imana kuri uyu wa Gatandatu

Abakinnyi ababanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon sports Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Etincelles FCUmutoza wa Rayon Sports ukomeje kuyishira mu bihe byiza yamaze kugera kuri kigali pele Stadium

Abakinnyi ba Rayon Sports bageze ku kibuga aho bagiye kwesurana na Etincelles

Abakinnyi ba Etincelles nabo bageze ku kibuga

Amakipe yombi ari kwitegura kumanuka mu kibuga

REBA AMASHUSHO MURI UYU MUKINO WA RAYON SPORTS NA ETINCELLES FC



">

AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda.com

VIDEO: Eric Munyantore - InyaRwanda Tv



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148485/live-rayon-sports-yakiriye-etincelles-mu-mukino-wikirarane-amafoto-148485.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)