RIB yataye muri yombi ukekwaho kwica Nduwamungu Pauline w'i Rukumberi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ibazwa ryabo, uwitwa Nziza, mwene Ntihabose Theogene, yaje kwemera ko ari we wamwishe ndetse ajya no kwerekana aho yari yahishe umutwe wa Nduwamungu.

IGIHE yashatse kumenya icyateye uyu mugabo kwica Nduwamungu ndetse n'ibisobanuro atanga, maze Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, abisobanura agira ati "Nziza abajijwe impamvu yamwishe akamuca umutwe, yisobanuye avuga ko yagira ngo atazafatwa ngo kuko yabwiwe ko mu mboni z'uwishwe hasigaramo ifoto y'uwamwishe iyo yamwishe barebana."

IGIHE kandi yashatse kumenya niba Nduwamungu Pauline yaba yarazize ko yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuvugizi wa RIB yasubije agira ati "Kugeza ubu ntabwo twakwemeza cyangwa ngo duhakane ko yaba yazize ko yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, iperereza niryo rizabigaragaza."

Yongeyeho ati "Ikindi kandi iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekanye impamvu nyakuri yateye Nziza kwica Nduwamungu Pauline ndetse n'abashobora kuba baramufashije muri icyo gikorwa cya kinyamanswa, mbere y'uko dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo hatangwe ubutabera."

RIB irihanganisha umuryango wa Nduwamungu Pauline, iwizeza ko abagize uruhare mu rupfu rwa Nduwamungu bazagezwa imbere y'ubutabera bagahanwa nk'uko amategeko abiteganya.

Nduwamungu Pauline yishwe tariki ya 14 Ugushyingo, 2024.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yataye-muri-yombi-ukekwaho-kwica-nduwamungu-pauline-w-i-rukumberi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)