RPL: Rayon Sports yajombye igikwasi mu gisebe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukino wo kuri uyu wa Gatandatu wa Kiyovu Sport na Rayon Sports wari wakaniwe ku mpande zombi aho abagabo bayoboye Rayon Sports bari barivuze imyato mbere y'uko uyu mukino uba, ndetse na Mvukiyehe Juvenal agaragaza ko nawe azaba ahari anahamya ko Kiyovu Sport iza kugora Rayon Sports.

Gutsinda ibitego bine ku ruhande rwa Rayon Sports byatumye ijya ku mwanya wa kabiri n'amanota 14 mu mukino itandatu imaze gukina. Kiyovu Sport yo gutsindwa uyu mukino bikomeje kuyisiga ku mwanya wa nyuma n'amanota atatu, amanota yabonye ku munsi wa mbere wa Shampiyona ubwo yatsindahga AS Kigali.

Umukino warangiye Rayon Sports itsinze ibitego bine ku busa bwa Kiyovu Sports iba itsinze urugamba rw'amagambo rwabanjirije uyu mukino aho abagabo ku mpande zombi bari bahize gutsinda uyu mukino.

Uko umukino wagenze umunota ku munota

90+4' Adama Bagayogo yarekuye ishoti rikomeye imbere y'izamu rya Kiyovu Sport nuko umuzamu Nzeyurwanda Djihad ananirwa kuwukuramo, Rayon Sports igira igitego cya kane.

Iminota 90 isanzwe yarangiye Rayon Sports iyoboye umukino n'ibitego bitatu ku busa bwa Kiyovu Kport nuko umusifuzi yongeraho iminota ine y'inyongera.

90' Adama Dagayogo yisanze asigaranye n'umuzamu Djihad ananirwa gushyira umupira mu izamu ngo atsinde igitego cya kane.

89' Koruneli ya Rayon Sports yatewe na Adama Bagayogo, abakinnyi ba Kiyovu bayikuyemo biruka cyane.

86' Koruneli ya Kiyovu Sports itewe na Shelf Bayo, umupira usanga Nsabimana Aimable ahagaze neza nuko awukuzamo umutwe, Kiyovu ikomeza kubura igitego cy'impozamarira.

85' Abakunzi ba Rayon Sports bari kuririmba Murera muri Kigali Pele stadium kubera ko bamaze kwizera intsinzi ku bitego bitatu ku busa bwa Kiyovu Sport.

80' Iraguha Hadji wa Rayon Sports arekuye ishoti rikomeye ashakisha igitego cya kane nuko umupira ugonga umutambiko w'izamu ujya ku ruhande.

78' Fall Ngagne yongereye ibyishimo by'aba Rayon, maze ubwo yari ahawe umupira na Muhire Kevin, ahita atsindira Rayon Sports igitego cya gatatu.

76' Iraguha Hadji atindiye Rayon Sports igitego cya kabiri nyuma y'uko ishoti ryari rirekuwe na Adama Bagayogo ryari rikuwemo na Nzeyurwanda Djihard

76' Abakinnyi b'ikipe ya Kiyovu sport bazamukanye umupira imbere y'izamu rya Rayon Sports barase igitego ku isoti ryari ritewe na Desire.

74' Abakinnyi ba Kiyovu batangiranye imbaraga zidasanzwe mu gice cya kabiri bakomeje kugaragaza gucika intege kuko bari kurushwa bikomeye na Rayon Sports.

70' Koruneli ya Rayon Sports yatewe neza na Muhire Kevin n'uko Nsabimana Aimable ateye umupira n'umutwe umuzamu Djihad awukuriramo ku murongo.

67' Fall Ngagne yari asigaranye n'umuzamu wa Kiyovu bonyine nuko Nzeyurwanda Djihad yongera gucungura Rayon Sports umupira awushyira muri koruneli.

64' Kiyovu Sport ikoze impinduka maze Kalim Mackenzie yinjira mu kibuga asimbura Twahirwa Olivier.

61' Fall Ngagne yari afatanyije na Adama Bagayogo bagera imbere y'izamu rya Kiyovu n'uko Ndizeye Eric akura umupira ku mutwe wa Fall Ngagne.

60' Iraguha Hadji yari yongeye kuzamukana umupira imbere y'izamu rya Kiyovu sport nuko Selif Bayo aratabara.

57' Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Adama Bagayogo, Iraguha Hadji na Richard Ndayishimiye bakomeje kugora Kiyovu Sport bareba ko batsinda igitego cya kabiri.

54' Iraguha Hadji atsindiye Rayon Sports igitego cya mbere nyuma y'uko Adama Bagayogo yari amaze kwandagaza abakinnyi ba Kiyovu Sport.

52' Adama Bagayogo na Iraguha Hadji bari bazamukanye umupira imbere y'izamu rya Kiyovu nuko Mosengo awukuramo na Kiyovu izamukana umupira ariko Ishimwe Kevin ananirwa gutsinda igitego.

48' Muhirwe Kevin yari atanze umupira kwa Fall Ngagne nuko agiye gutera umupira aragwa.

47' Masengo Tansele yazamukanye umupira imbere y'izamu rya Rayon Sports nuko Khadim Ndiaye akuramo umupira.

Igice cya kabiri kigarukanye iminduka nuko Adama Bagayogo asimbura iraguha Hadji.


45+2 Muhire Kevin na Iraguha Hadji bakomeje kugora ikipe ya Kiyovu Sport mu kibuga hagati nuko iminota itatu yari yongeweho kugira ngo igice cya mbere kirangire irarangira.

44' Muhire Kevin yari acenze Nizeyimana Djuma n'uko amukorera ikosa, Djuma yerekwa ikarita y'umuhondo, Muhire Kevin ateye kufura ikurwamo neza na Nzeyurwanda Djihad.

42' Umuzamu wa Rayon Sports Khadim Ndiaye akuyemo umupira ubwo yari asigaye wenyine ari kumwe na Musengo Tansele, arokora ikipe ya Rayon Sports.

40' Shelif Bayo yongeye kurata igitego cya Kiyovu, nanone Muhire Kevin agurukana umupira imbere y'izamu rya Kiyovu umusifuzi avuga ko yakoze amakosa.

37' Umupira utangiye kuva ku izamu rimwe ujya ku rindi nyuma y'uko Shelif Bayo ananiwe gutsinda igitego cya Kiyovu n'uko Iraguiha Hadji nawe azamukanye umupira wenyine awamburwa na Ishimwe Kevin.

35' Kufura ya Kiyovu Sport yatewe na Hakizimana Felicien, umupira ukurwamo na Khadim Ndiaye neza cyane.

30' Kiyovu Sport yari ifunguye amazamu ku gitego cya Mosengo Tansele, umusifuzi avuga ko habayeho amakosa yo kugonga Omar Gning, abaganga binjirana ingobyi mu kibuga. Byari nyuma yo kugongana na Mosengo Tansele.

27' Serumogo azamukane umupira imbere y'izamu rya Kiyovu nuko umupira bawushyira muri koruneli. Koruneli ya Rayon yatewe na Kevin, umupira urenga abakinnyi bose ujya hanze.

25' Kiyovu Sportsikoze impinduka n'uko Ishimwe Kevin yinjira mu kibuga asimbuye Gakuru Matata.

21' Gakuru Matata wa Kiyovu sport aryamye hasi nyuma yo kugongana na Serumogo Ali.

19' Serumogo Ali yari arekuye umupira mwiza imbere y'izamu rya Kiyovu nuko Elenga Kanga ananirwa kuwushyira mu izamu rya Kiyovu Sport umupira awutera ku ruhande.

16' Rayon Sports ikomeje gucurika ikibuga yiharira umupira kurusha Kiyovu Sport.

14' Iraguha Hadji ukomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe muri uyu mukino arekuye ishoti rikomeye, umupira unyura ku ruhande, umuzamu wa Kiyovu Sport, Nzeyurwanda Djihad aryama hasi.

13' Ndayishimiye Richard ahaye umupira Muhire Kevin mu kibuga hagati nuko Kevin agerageza gushotera kure maze umupira unyura hejuru y'izamu rya Nzeyurwanda Djihad.

11' Prince Elenga Kanga yari acenze ba myugariro ba Kiyovu Sport ashaka gushota, Nizeyimana Djuma amukuraho umupira.

9' Muhire Kevin yambuye umupira Nizeyimana Djuma nuko Iraguha Hadji azamukanye umupira abakinnyi ba Kiyovu bawushyira muri koruneli.

8' Abakinnyi ba Rayon Sports ni bo bari kwiharira umupira mu kibuga hagati, ariko n'abakinnyi ba Kiyovu bakanyuzamo bakatakana imbaraga zidasanzwe.

4' Gakuru Matata yari arekuye umupira imbere y'izamu rya Rayon Sports nuko umuzamu Khadime Ndiaye ukomoka muri Senegal araguruka arawufata.

2' Iraguha Hadji yari azamukanye umupira imbere y'izamu rya Kiyovu nuko Ndizeye Eric amutereka hasi. Hatanzwe kufura yatewe na Muhire Kevin nuko umupira ugeze kwa Prince Elenga Kanga umupira awutera ku ruhande n'umutwe.

1' Abakinnyi ba Kiyovu Sport batangije umupira, Shelf Bayo arekuye ishoti umupira unyura ku ruhande rw'izamu.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu ni Nzeyurwanda, Twahirwa, Hakizimana, Ndizeye, Mbonyingabo, Kazindu, Nizeyimana, Gakuru Mugisha na Bayo


Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni Khadime, Serumogo, Hakim, Aimable, Gning, Richard, Madjaliwa, Kevin, Ngagne, Hadji na Elenga

Kuri uyu wa Gatandatu itariki 2 Ugushyingo 2024 ni bwo hateganyijwe umukino w'amateka muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda, akaba ari umukino uhuza Rayon Sports FC na Kiyovu Sport Club.

Mbere y'uyu mukino, abagabo batandukanye bayoboye amakipe yombi yaba Rayon Sports na Kiyovu Sport, bivuze ibigwi bagaragaza ko bagomba gufasha amakipe yabo gutsinda uyu mukino.

Ni Umukino ukomeye mu mateka kuko aya makipe agiye gukina amaze igihe kirekire ahanganye mu Rwanda. Guhangana kwayo ntabwo ari iby'ungubu gusa, ahubwo hari n'abavuga ko byagabanyutse ugereranyije na cyera.

Kuva mu 1965 ikipe ya Kiyovu Sports Club na Rayon Sports FC yari afitanye ubukeba bwo ku rwego rwo hejuru, aho umukino wahuzaga amakipe yombi ari wo warebwaga n'abafana benshi mu Rwanda.

Ku itariki ya 15 Kamena muri 2017, kuri stade yo ku Mumena Rayon Sports FC yatsinze Urucaca ibitego 2-1 bituma irangiza shampiyona ku mwanya wa 15 muri shampiyona y'icyiciro cya mbere byashoboraga gutuma Urucaca rumanuka mu cyiciro cya kabiri nubwo byaje kurangira Urucaca rutamanutse mu cyiciro cya kabiri bituma kongera guhangana hagati ya Kiyovu Sport Club na Rayon Sports FC bizuka.

Kuva muri 2020 Kiyovu Sports Club yongeye kugaruka mu guhangana na Rayon Sports FC ubwo Mvukiyehe Juvenal yari atorewe kuyobora Urucaca bihebeye kubera ko kimwe mu ntego yari afite harimo no kongera guca ako gasuguro ka Rayon Sports FC kandi yabigezeho kuko mu myaka 3 yayoboye ntabwo iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru yabashize kumutsinda.

Kuva muri 2010 kugeza muri 2024 muri shampiyona Rayon Sports FC igiye guhura na Kiyovu Sports Club ku nshuro ya 30. Muri iyi mikino Rayon Sports FC yatsinzemo 11, Kiyovu Sports itsinda imikino 10, zinganya 8.

Mu mikino 8 ya shampiyona iheruka guhuza aya makipe yombi ya Rayon Sports FC ntabwo izi gutsinda uko bisa, Kiyovu Sport Club yatsinzemo imikino 5 naho banganya itatu.

Rayon Sports FC iheruka gutsinda Kiyovu Sports Club muri shampiyona taliki ya 1 Ukuboza 2019 ubwo yayitsindaga igitego 1-0. Mu mukino uheruka kubahuza muri shampiyona 2023-2024 tariki 11 Gicurasi 2023, warangiye Kiyovu Sports Club itsinze igitego 1-0 cya Alfred Leku.

Abatoza ba Rayon Sports bamanutse bafunze bukwasi.


Abakunzi ba Rayon Sports babukereye bashaka gutsinda Kiyovu Sport

">


AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda.com

VIDEO: Munyatore Eric - InyaRwanda Tv 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148261/live-rayon-sports-igiye-kwakira-kiyovu-sports-mu-mukino-wamateka-148261.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)