RSB yahagurukiye ubuziranenge bwibiribwa big... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mwaka mu Rwanda, Umunsi Mpuzamahanga w'Ubuziranenge wari ufite insanganyamatsiko igira iti: 'Tunoze ubuziranenge bw'ibiribwa dushyigikire ubuzima bwiza n'uburezi bufite ireme kuri bose.'

Kuri uyu munsi, hanatangijwe ku mugaragaro amabwiriza agenga ubuziranenge bw'ibiribwa muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku Ishuri, habaho n'umuhango wo guhemba inganda n'ibigo bigera kuri 17 byahize ibindi mu marushanwa yo ku rwego rw'igihugu mu buziranenge. 

Aba bahembwe, bari kwitegura kuzaserukira igihugu mu marushanwa ku rwego rw'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, azaba tariki 5 Ukuboza 2024 muri Uganda.

Mu gutangiza ubwo bukangurambaga bwo kwimakaza ubuziranenge mu kugaburira abanyeshuri ku ishuri, Ikigo cy'Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB cyatangaje ko hagiye kwifashishwa inzobere mu buziranenge zizajya zihugura abagira uruhare muri iyo gahunda, harimo inzego z'ibanze zigura ibikoresho bikenerwa mu kugaburira abana ku mashuri, amashuri, abanyenganda, abahinzi n'abandi.

Agaruka kuri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri ku bana bose, Umuyobozi Mukuru wa RSB, Murenzi Raymond yasabye uruhare rwa buri wese muri icyo gikorwa cy'ingenzi, cyane cyane hitabwa ku buziranenge bw'ibiribwa bigaburirwa abana kuva biri mu murima kugeza bigeze ku isahane.

Yagaragaje ko hari ibibazo biterwa no kugaburirwa ibiryo bitujuje ubuziranenge byagiye bigaragara hirya no hino mu mashuri, aragira ati:  'Hari ibibazo nyamakuru twagiye tubona muri gahunda, birebana no kudakoresha amabwiriza y'ubuziranenge igihe hategurwa amafunguro, bituma haba ingaruka nyinshi no gukoresha nabi umutungo wa Leta, bigira ingaruka ku bana bagaburirwa ifunguro, mwagiye mwumva aho bagabura ibiribwa byatumye abana barwara, bishobora kuviramo bamwe na bamwe urupfu.'

Uyu muyobozi kandi yasabye abashyira peteroli mu biribwa bihabwa abanyeshuri bavuga ko bikiza indwara zo mu nda zirimo inzoka n'ibindi kubihagarika kuko atari cyo yagenewe.

Ati: 'Ayo ni amakosa akomeye kuko Peteroli ifite ibindi yagenewe ntabwo yakozwe ngo ishyirwe mu biribwa ndetse haramutse hamenyekanye naho ari ho, abo bantu bagakwiriye guhanwa kuko bakoresha mu biribwa ibitagakwiye gukoreshwa. […] Ntabwo ari byo, ntabwo Peteroli ishobora gukoreshwa mu kurinda abana indwara ahubwo yongera ingaruka nyinshi ku buzima bwabo.'

Umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami rishinzwe gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, muri Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC), Mukamugambi Théophila, yashimiye RSB ku bw'iki gikorwa cy'ingirakamaro yatangije, yizeza ubufatanye mu bukangurambaga bwo kubahiriza umutekano w'ibiribwa bihabwa abanyeshuri.

Ati: "Kugeza ubu abana barenga miliyoni enye bagaburirwa ku mashuri atandukanye hirya no hino mu gihugu. Ubufatanye mu kubagezaho amafunguro yujuje ubuziranenge ni ingenzi cyane kugira ngo bagire ubuzima bwiza kandi bige neza"

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yavuze ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ubuziranenge ari ukuzirikana akamaro k'amabwiriza y'ubuziranenge mu buzima bw'abantu bwa buri munsi no guha icyubahiro inzobere zigira uruhare rukomeye mu gushyiraho ayo mabwiriza.

Guverineri Mugabowagahunde yashimiye iyi gahunda y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuziranenge, ahamagarira buri wese guteza imbere imirire iboneye n'uburezi bufite ireme ku mwana w'Umunyarwanda aho ari hose no guhuza imbaraga mu gutuma amabwiriza y'ubuziranenge aba ifatizo ry'ejo hazaza, yimakaza ubuzima buzira umuze n'uburezi bufite ireme.

Yagize ati: "Ubu bukangurambaga dutangije uyu munsi ni ingenzi cyane mu gushyigikira gahunda y'igihugu cyacu ya "Dusangire Lunch" igamije gufasha abana bose kugerwaho n'amafunguro yuzuye. Akwiye kubageraho kandi yujuje ubuziranenge, bigizwemo uruhare na buri wese muri twe."

Ku ikubitiro iyo gahunda izatangirira mu Turere 11 tw'Igihugu, turimo Burera, Nyaruguru, Rubavu, Rutsiro, Karongi, Rusizi, Nyamagabe, Nyaruguru, Huye, Kayonza, Nyagatare na Gasabo, nyuma ikomereze n'ahandi mu Gihugu.

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ubuziranenge, babinyujije mu mukino bahimbye, abakinnyi bakunzwe muri sinema nyarwanda barimo Digidigi, Mama Sava, Hatungi, n'abandi batambukije ubutumwa ku gusigasira ubuziranenge bw'ibiribwa bigaburirwa abanyeshuri, banakangurira buri wese kubigiramo uruhare.

Ingengo y'imari y'umwaka w'amashuri wa 2024/2025 igaragaza ko agera kuri miliyari 94 Frw yagenewe gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri gusa, mu gihe mu mwaka w'amashuri ushize hakoreshejwe agera kuri miliyari 90 Frw.

Umubyeyi atanga amafaranga 975 Frw ku gihembwe ku mwana wiga mu mashuri abanza, na 19.500 frw ku wiga mu mashuri yisumbuye ariko wiga ataha mu mashuri ya Leta n'afatanya na Leta ku bw'amasezerano.

Kugeza ubu inzego z'uburezi zihamya ko imyigire n'imitsindire y'abanyeshuri yazamutse ugereranyije na mbere ndese n'umubare w'abana bava mu ishuri uragabanyuka kuko wavuye kuri 8.5% mu 2021/22 ugera kuri 6.8% 2022/2023.

Ubukangurambaga bwa 'Dusangire Lunch' bwatangijwe muri Kamena 2024 bukaba bugamije gushyigikira gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri. Umunyeshuri wiga mu mashuri abanza abarirwa ifunguro riguze 150 Frw saa sita.

MINEDUC yagennye ko amasoko y'ibiribwa yajya atangirwa ku rwego rw'akarere hagamijwe gukemura ikibazo cy'ibiciro wasanganga bisumbanye ku mashuri abarizwa mu gace kamwe.

Mu Rwanda habarurwa ibigo by'amashuri bya Leta 1,556 n'ibifashwa na Leta ku bw'amasezerano 2,077 na ho amashuri yigenga arenga 1200.


Ikigo cy'Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, cyatangije ubukangurambaga bwo kubahiriza amabwiriza y'ubuziranenge muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri


Ni gahunda yatangirijwe mu turere 11 turimo na Burera, ahabereye uyu muhango 


Umuyobozi wa RSB, Murenzi Raymond yasabye abagaburira abanyeshuri ibiribwa birimo peteroli kubihagarika mu maguru mashya


Yavuze ko iyi gahunda batangije igamije kugeza amafunguro yuzuye ku banyeshuri ariko kandi yujuje n'ubuziranenge


Umukozi wa MINEDUC, Mukamugambi Theophila yatangaje ko bizeye ko uruhererekane rwo kugeza amafunguro ku ishuri ruzakorwa bifite umurongo uhamye


Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yavuze ko kwimakaza ubuziranenge bizatuma abanyeshuri bagira ubuzima bwiza ndetse n'abataga ishuri bakarigarukamo


Ni igikorwa cyitabiriwe n'abanyeshuri bo bigo binyuranye bya Burera biga mu mashuri abanza n'ayisumbuye

Hahembwe n'ibigo ndetse n'inganda byabaye indashyikirwa mu buziranenge




Baritegura no kujya guhagararira u Rwanda ku rwego rwa Afurika y'Iburasirazuba

Abakinnyi ba filime n'ikinamico bakinnye umukino ugaruka ku gusigasira ubuziranenge bw'ibiribwa bigaburirwa abanyeshuri



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149077/rsb-yahagurukiye-ubuziranenge-bwibiribwa-bigaburirwa-abanyeshuri-mu-mashuri-amafoto-149077.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)