Rusizi: Umugabo yasanzwe mu mashyuza yapfuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo byabereye mu Mudugudu wa Rukamba Akagari ka Mashyuza Umurenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi ku wa 23 Ugushyingo 2024.

Mu gitondo nibwo abaturage bajyaga mu isoko bageze kuri iki cyuzi, babonamo umurambo bahita babimenyesha ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakabuye, Kamali Kimonyo, yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bwajyanyeyo n'Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB, gutangira iperereza.

Ati "Ikigaragara ni uko yaguyemo nimugoroba kuko umubiri wari watangiye kwangirika Ariya mazi abamo gaz hari aho bagera gaze ikabarusha imbaraga".

Ubuyobozi bumaze iminsi bubuza abaturage kwirinda kogera muri aya amazi. Ni mu gihe abaturage bakundira aya mazi ko abavura amavunane, imitsi n'izindi ndwara zirimo n'izo mu nda.

Kamali Kimonyo yavuze ko icyo bamaze kumenya ku myirondoro ya nyakwigendera ari uko akomoka mu Mudugudu wa Kiboza, Akagari ka Kingwa mu murenge wa Gitambi.

Mu mezi abiri ashize nabwo hari umugabo wasanzwe muri iki kidendezi yapfuye. Bombi bikekwa ko bishwe na gaz yo ku mashyuza.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Mibilizi gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umugabo-yasanzwe-mu-mashyuza-yapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)