Uyu muhanzi yamamaye cyane mu ndirimbo ze ziri kuri Album ye ya mbere yise 'Musomandera'. Yabwiye InyaRwanda ko agera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024 kuko yari yabanje gukora ku ndirimbo ze za mbere ziziba ziri kuri Album ye.
Yavuze ko yagiriye ibihe byiza mu Bubiligi binyuze mu gitaramo yahakoreye, kandi yanafashe n'umwanya wo gukora kuri Album ye ya kabiri. Ati 'Indirimbo zirahari nk'ibisanzwe! Producer Didier Touch hari indirimbo yakoze izajya kuri Album yanjye ya Kabiri ndi gutegura buhoro buhoro.'
Ruti Joël atangaje ibi nyuma y'uko ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024 yataramanye na mugenzi we Lionel Sentore mu gitaramo cyiswe 'Ijoro rya Gakondo' cyabereye mu Mujyi wa Bruxelles ahazwi nka Birmingham Event Center.
Ni igitaramo cyateguwe n'ishyirahamwe East African Vibes, kandi cyanitabiriwe n'Itorero Icyeza ndetse n'abavuza Ingoma z'Abarundi. Cyari cyateguwe mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda batuye mu Bubiligi kwishima.
Imyaka itatu irashize Ruti Joël ari umuziki. Ni imyaka afitemo indirimbo zirenga 24 zirimo izo yakubiye kuri Album ye ya mbere yise 'Musomandera'.
Album ye igizwe n'indirimbo 10 zirimo: Rwagasabo, Musomandera, Ibihame, Nyambo, Gaju, Cunda, Akadege, Amaliza, Murakaza n'Ikinimba.
Ruti asobanura ko yatangiye afite igitekerezo cyo gukora Album yise 'Rumata' ariko birangira ahinduye Album ayita 'Musomandera' kubera uruhare rwa Buravan.
Yavuze ko Album 'Rumata' yari kuba iriho indirimbo za gakondo ndetse n'indirimbo z'umudiho ugezweho. Akomeza ati 'Kubera umuvandimwe wanjye Buravan niwe wangiriye inama ati ndashaka kugirango uyikore mu buryo bwa gakondo gusa, ndamwemerera ndayikora.'
Ni album iriho indirimbo icumi yakoze mu njyana ya gakondo gusa, ndetse akaba ari we wenyine uri kuri iyi album. Yayikozeho mu gihe cy'imyaka ibiri.
Iyi album ishingiye ku rukundo rw'umubyeyi n'umwana, umugabo n'umugore n'urukundo rw'umuturage ku gihugu, asobanura nk'urukundo rutagira icyasha ari byo yise Rukundorwera. Iri rikaba ari ijambo akoresha cyane muri iyi album.
Nyuma yo gutanga ibyishimo ku batuye i Burayi by'umwihariko mu gihugu cy'u Bubiligi, Ruti Joël ategerejwe bikomeye mu iserukiramuco rya 'Unveil Africa Fest' rizabera muri Camp Kigali, tariki 07 Ukuboza 2024, rikaba ryitezweho kuzatanga ibyishimo bisendereye ku bakunzi b'umuziki Gakondo. Â
Abazitabira iri serukiramuco ngarukamwaka bazasusurutswa n'Itorero Intayoberana, Ruti Joel, Victor Rukotana, Chrisy Neat, Himbaza Club, J-Sha n'umukirigitananga Siboyintore. Kuri ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo kidasanzwe ari hanze.Â
Itike ya macye yiswe 'Bisoke' ni 10,000 Frw, ikurikiyeho yiswe 'Muhabura' iragura 25,000 Frw naho itike iruta izindi yiswe 'Karisimbi' iragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka mu buryo bw'ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com. Kanda HANO ugure itike.
Umuyobozi Mukuru wa Unveil Africa yateguye Unveil Africa Fest, Uwase Clarisse, yabwiye InyaRwanda ko abazagura amatike yo mu cyiciro cya Kalisimbi, bazahabwa ku buntu ikirahuri cya Wine cyangwa ikirahuri cya Fresh Juice ku batanywa inzoga. Ni mu gihe abo mu cyiciro cya Muhabura bazahabwa Juice/Jus iri mu icupa cyangwa icupa ry'amazi.
Uwase Clarisse yizeye neza adashidikanya ko iki gitaramo kizatanga ibyishimo by'umwihariko ku bakunzi b'umuziki gakondo. Avuga ko ari ahantu heza umuntu akwiriye gusohokanira n'inshuti ze mu kwishimira ko umwaka wa 2024 urangiye mu mahoro.
Ruti Joël yatangaje ko yatangiye gukora kuri Album ye ya kabiri ahereye ku ndirimbo yakoreye mu Bubiligi
Ruti Joël yavuze ko yanyuzwe n'ibihe yagiriye ku nshuro ye ya mbere mu Bubiligi
Ruti Joël yasobanuye ko iyi Album ye izaba iriho indirimbo zishingiye cyane ku mwimerere w'abanyarwanda
Lionel Sentore yataramanye na Ruti muri iki gitaramo cyafashije Abanyarwanda batuye mu Bubiligi kwizihirwa