Rwamagana: Abakorera mu isoko rya Ntunga babangamiwe n'imodoka zitwara abagenzi zisigaye zihaparika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ikibazo bavuga ko cyatangiye kugaragara ubwo izi modoka zakurwaga mu byapa bibiri biteganye n'iri soko zigategekwa ko imodoka zose zitwara abagenzi zizajya zibashyiriramo imbere mu isoko rya Ntunga.

Abaturage bakorera muri iri soko batifuje ko amazina yabo ajya muri iyi nkuru bavuze ko izi modoka zibabangamiye cyane ndetse ngo banabibwiye ubuyobozi bubizeza ko bugiye kuzihakura ariko ngo nta kintu na kimwe kirakorwa.

Umwe yagize ati 'Izi modoka kuva zije gukoreramo hano imbere mu isoko zaduteje ivumbi ryinshi kuko ahantu ziparika ni ahantu hato hadakoze neza, ivumbi n'ibyondo usanga ari byinshi cyane. Ikindi haba imodoka ziza mu isoko gupakira imizigo nk'ibitoki n'izipakira abagenzi usanga zose zivanze bigatuma hahinduka akavuyo, icyo twasaba ni uko bazisubiza mu byapa byazo.'

Uyu muturage usanzwe unacuruza telefone yavuze ko abajura biyongereye cyane ku buryo bamaze kumwiba telefone kenshi kubera akavuyo kaba gahari.

Undi muturage ucuruza serivisi za Mobile Money mu isoko rya Ntunga, yavuze ko ahantu izi modoka ziparika ari hato cyane kandi hakaba hadakoze neza ku buryo ngo iyo imvura iguye usanga ibyondo byabaye byinshi mu gihe cy'izuba nabwo ngo ugasanga ivumbi ryabaye ryinshi. Yasabye ubuyobozi gushaka ahandi izi modoka zaparika aho kuzivanga n'isoko.

Undi mugore ucuruza ibitoki we yavuze ko Leta ikwiriye gushaka ahandi hantu imodoka zitwara abagenzi zaparika ngo kuko zituma badacuruza neza.

Ati ' Iyo haje umukiliya wo gupakira ibitoki usanga bitamworohera kubona aho aparika kuko ubundi hano imbere nitwe twahaparikaga gusa, ubu rero imodoka z'abagenzi nazo zaje kuhatubyiga rwose turasaba ubuyobozi ko bwazihakura.'

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kagabo Richard, yabwiye IGIHE ko kuzana izi modoka zitwara abagenzi mu isoko rya Ntunga babikoze ku nyungu z'umuturage.

Yavuze ko mbere ibyapa zaparikagamo basanze biteza impanuka bahitamo kuzimurira mu isoko kugira ngo abaturage bakomeze babone aho bategera.

Kagabo yavuze ko gukura iz modoka mu isoko rya Ntunga bigoye kuko ngo nta bundi butaka buri aho hafi ku buryo babukoresha nka parikingi yazo, avuga ko kandi bazitwaye kure na none byabangamira abaturage mu kubona aho bategera.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Handuni, yabwiye IGIHE ko bagiye kumvikana n'abatwara imodoka zitwara abagenzi ko bapakirira imbere y'isoko izindi zose zikaba zirimo hepfo. Yavuze ko kandi bagiye kuvugana n'akarere bagashaka aho izi modoka zajya zipakirira abagenzi ndetse zikanabakuriramo hatateza impanuka mu buryo burambye.

Imodoka zitwara abagenzi n'izipakira imyaka zirivanga
Ukinjira mu isoko rya Ntunga usanga imodoka ziri mu muryango ku buryo bibangamira abaryinjiramo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abakorera-mu-isoko-rya-ntunga-babangamiwe-n-imodoka-zitwara-abagenzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)