Rwamagana: Hubatswe ikigo cy'urubyiruko cyatwaye miliyoni 125 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ikigo cyubatswe n'umuryango Croix Rouge y'u Rwanda ifatanyije n'Akarere ka Rwamagana.

Kirimo aho urubyiruko ruzajya ruhererwa amahugurwa, aho kumurikira imishinga, ahatangirwa serivisi z'ikoranabuhanga, iz'imyororokere ndetse n'icyumba cyagenewe imyidagaduro ndetse n'ibibuga binyuranye.

Rumwe mu rubyiruko rwatangaje ko iki kigo kizabafasha kwidagadura no kubona serivisi zitandukanye hafi yarwo.

Uwimana Grace yavuze ko iki kigo kizabafasha gukora imishinga kuko gifite mudasobwa nyinshi.
Ati 'Iki kigo kizadufasha gukora imishinga yacu kuko hari mudasobwa nyinshi, ubu navuga ko twatangiye kubona inyungu zacyo kuko ukeneye ikoranabuhanga cyangwa se gukina ahita aza hano.'

Nshimiyimana Thomas yavuze ko iki kigo kigiye kubafasha kubona ahantu bakinira kuko ubusanzwe bakoraga urugendo rurerure bajya gukinira mu Mujyi wa Rwamagana.

Umuyobozi wa Croix Rouge y'u Rwanda, Karasira Wilson, yavuze ko impamvu bubatse iki kigo, bashakaga gutanga umusanzu mu kurwanya ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu n'ibindi bibazo biri mu rubyiruko.

Yavuze ko uru rubyiruko ruzajya rujya kuri iki kigo rukahakura inyungu nyinshi kuruta kwicara iwabo.

Yanagarutse ku ruhare rw'urubyiruko muri Croix Rouge y'u Rwanda mu rufasha mu gutabara abababaye n'ibindi byinshi bigamije kubakira igihugu ejo hazaza.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko iki kigo ari amahirwe akomeye azafasha urubyiruko mu bikorwa byo kwiteza imbere n'impano zarwo.

Ati ' Iki kigo kiri hano mu Mudugudu si nk'ahandi usanga biri ahantu kure, twatekereje kwegereza ibi bikorwa mu mudugudu aho abantu batuye cyane cyane urubyiruko, kugira ngo dukumire ibibazo kurusha uko twajya gukemura ibyamaze kuba.'

Guverineri Rubingisa yasabye kandi ababyeyi gushishikariza abana babo kwitabira gahunda zose bazajya bakenerwamo kuri iki kigo cy'urubyiruko begerejwe.

Guverineri Rubingisa yafunguye ku mugaragaro iki kigo kizajya gifasha urubyiruko kubona aho rukinira
Guverineri Rubingisa yasabye ababyeyi gushishikariza abana babo kugana iki kigo
Croix Rouge y'u Rwanda ivuga ko urubyiruko rukwiriye kubona ibigo nk'ibi rwidagaduriramo
Iki kigo kizafasha mu kuzamura impano z'urubyiruko rw'i Rwamagana



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-hubatswe-inzu-y-urubyiruko-yatwaye-miliyoni-125-frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)