Rwamagana: Umwana na se bafatiwe mu cyuho batanga ruswa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bagabo bafatiwe mu cyuho kuri uyu wa Kabiri Tariki 26 Ugushyingo. Bafatiwe mu Murenge wa Gishari bamaze guha Abunzi ibihumbi 40 Frw ndetse banandikiranye ko bazabongera ibindi bihumbi 60 Frw yose hamwe akaba ibiumbi 100 Frw.

Ibi byabaye nyuma y'aho Inteko y'Abunzi bo mu Murenge wa Gishari yakiriye ikirego cya Mukamana Grace waregaga mubyara we, Ntambara Augustin washakaga kumuriganya isambu yahawe na nyina. Uyu Ntambara ngo nawe yavugaga ko yayirazwe na se dore ko ababyeyi babo bavukanaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gishari, Ntwari Emmanuel, yabwiye IGIHE ko uyu musore wari uri kumwe na se bemereye Inteko y'Abunzi ibihumbi 100 Frw kugira ngo ibafashe mu gutsinda urubanza.

Ati 'Mu gihe Inteko y'Abunzi yiteguraga kuburanisha urubanza, umwana wa Ntambara witwa Manizabayo afatanyije na se basabye Inteko y'Abunzi ko yabafasha bagatsinda urubanza, babemerera igihembo cy'ibihumbi 100 Frw. Abunzi barabitumenyesheje dufatanya kureba uko bazafatirwa mu cyuho. Ejo baje kuyabaha babanza gutanga ibihumbi 40 Frw banakorana inyandiko ko bazabaha ibindi bihumbi 60 Frw niko guhita bafatwa.'

Gitifu Ntwari yasabye abaturage kwirinda kugura serivisi bemerewe n'amategeko, abasaba kandi kwirinda amakimbirane ngo kuko akenshi aganisha ahabi harimo no gukora ibyaha byabaviramo igifungo.

Ati 'Turasaba abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango, niba yabaye ubuyobozi buriho ngo bubunge, nibirinde kugura serivisi kuko hari ubwo batanga ruswa kandi ni icyaha gihanwa n'amategeko. Ubuyobozi bwose bubereyeho kubafasha nta kiguzi batanze.'

Kuri ubu uyu musore w'imyaka 32 na se umubyara bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gishari, mu gihe bategereje ko dosiye yabo ishyikirizwa ubushinjacyaha.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umwana-na-se-bafatiwe-mu-cyuho-batanga-ruswa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)