Steve Harvey asura urwo rwibutso yatambagijwe ibice binyuranye byarwo ndetse anasobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu butumwa yahatangiye yashishikarije abatuye Isi kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari imwe mu zakoranwe ubakana bukomeye.
Ati 'Ku batuye Isi, ndatekereza ko mu by'ukuri bakwiye kumenya ukuri kw'ibyabaye kandi uko kuri gukwiye kuvugwa. Nk'uruganda rwa sinema rwa Hollywood ntirushishikajwe n'uko kuri kandi narubayemo igihe kirekire, ukuri si umwihariko wabo'.
'Sindiyumvisha mu by'ukuri ubukana byakoranywe ku buryo abantu barenga miliyoni bishwe mu minsi 100! Biteye ubwoba'.
Steve yakomeje avuga ko nubwo ayo mateka ashaririye cyane yabayeho, ariko kubabarira ari ingenzi kuko iyo bitabaye nta terambere rishoboka.
Ati 'Kubabarira ntibiba bigenewe buri gihe uwakoze icyaha ahubwo na mwe mwari mubikwiye kugira ngo mubashe gutera intambwe ijya imbere. Nishimiye uburyo abarokotse bakomeye kandi nshimishijwe n'aho iki gihugu cyavuye n'intambwe kiri gutera. Ndatekereza ko gifite amahirwe menshi kuko gifite abantu bakomeye kandi umutungo ukomeye burya ni abantu, iyo ubafite uba ufite uburyo'.
Steve yasoje avuga ko inkunga ishoboka mu bushobozi bwe yiteguye kuyitanga mu rwego rwo gushyigikira intambwe y'iterambere u Rwanda rukomeje gutera.
Broderick Stephen Harvey w'imyaka 67, ni umunyamakuru kuri televiziyo, umunyarwenya, umukinnyi wa filime, umwanditsi na rwiyemezamirimo muri Amerika.
Yamamaye mu biganiro nka The Steve Harvey Morning Show, Family Feud, Celebrity Family n'ibindi. Yagiriye uruzinduko mu Rwanda kuva ku itariki ya 18 Ugushyingo aho yahuye na Perezida Paul Kagame ndetse asura n'ibice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali.