Ku wa 04 Mutarama 2024 ni bwo Tonzi yamuritse Album ya Cyenda yise "Respect" igizwe n'indirimbo 15. Album zose z'uyu muhananzikazi uko ari icyenda (9) ni: Humura, Wambereye Imana, Wastahili, Izina, I am a Victor, Amatsiko, Akira, Amakuru na Respect.
Muri iyi minsi Tonzi ari gusohora indirimbo zitandukanye mu buryo bwa 'Acoustic version' kuko afite indirimbo nyinshi ziri kuri Album 9, kandi hari zimwe zasibwe kera kuri YouTube. Kuri ubu iza kera ari kuzigarura muri ubwo buryo nka "Izina" abantu bakunze n'izindi.
Izo ndirimbo zo mu bihe bya kera, Tonzi yaje kuzisubiza kuri Youtube ariko kubera ko hariho indirimbo nyinshi cyane nshya, bimusaba kongera kuzibutsa abakunzi be. Ni muri ubwo buryo ari kuzongeramo ibirungo akazibutsa abakunzi b'umuziki we.
Avuga ko gusohora indirimbo mu buryo bwa 'Official video' birahenda kandi bisaba n'umwanya. Ati "Hagati aho ni bwo buryo nzajya njyenda ngarura zimwe mu ndirimbo zanjye ziri kuri izo Albums mu buryo nk'ubwo ndi gukora, ariko nkajya nyuzamo n'izindi cyane ko vuba ndi hafi gushyira hanze indirimbo nshya izasohokana n'amashusho yayo."
Yahaye isezerano abakunzi be ati "Buri cyumweru nta gihindutse kugera umwaka tuwusoje nzajya nshyira hanze indirimbo yaba ari 'Acoustic version' cyangwa igaragaza amashusho "Visualiser". Abakunzi banjye rero ibyiza biracyaza, ubushize nabwo nasohoye indi yo mu rurimi rw'igiswahili "Ni kwa neema tuu".
Yikije ku ndirimbo yashyize hanze mu mpera z'iki Cyumweru ati "Iyi rero nashyize hanze nayo yitwa "Si kubwanjye" kandi koko si ku bwanjye kuba ndiho ahubwo ni ubuntu bw'Imana, maze igihe nyikoze ari audio imaze imyaka irenga 6 nyikoze hamwe na Producer Aron Nitunga.
Tonzi wamamaye mu ndirimbo "Ushimwe", "Humura", "Respect" n'izindi, yakomeje agira ati: "Ndi kugenda nzigarura muri ubwo buryo cyane cyane abanyarwanda ba hano benshi ntibakurikira muri 'Digital platforms' kenshi ni ababa mu mahanga.
Ni uburyo rero bwo kugenda nzikora muri ubwo buryo kugira ngo n'abatarazumvise cyangwa bataguze Album bazumve kuri YouTube kuko ni urubuga benshi bakoresha, ubundi inkuru nziza ikomeze yamamare. Kandi ndi kubategurira ibyiza byinshi mube hafi kuri Tonzi Official nta rungu."
Tonzi ashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe ari i Nairobi muri Kenya mu biruhuko hamwe n'umuryango we. Yavuze ko mu minsi bamaze muri Kenya, agace kihariye abana bashakaga cyane ni ugutembera muri 'Nairobi National Park' ndetse n'ibikinisho by'abana bidasanzwe. Yavuze ko abana be bishimiye cyane ubwo basuraga "2 Rivers Mall".
Uyu muhanzikazi uri mu barambye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashimiye itsinda rigari riri hafi ye kugira ngo bigende neza avugamo Producer Camarade, Bahati, Joshua n'abandi benshi baba babiri inyuma.
Yongeyeho ati: "Nshimira na Women Tv bampaye aho gukorera iyi video aho bita kwa 'Nta foto nta cyabaye aka Mimi'. Abanyamakuru bose n'abakunzi banjye mumba hafi mukamfasha kwamamaza ubutumwa bwiza cyane cyane inyaRwanda.com buri gihe muba hafi y'abahanzi."
Tonz yateguje indirimbo nshya buri Cyumweru