Tugomba gukora ibintu bisobanurira buri wese ko u Rwanda atari rwa rundi-Perezida Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, isura y'Umunyarwanda yari umugome cyangwa umwicanyi ku buryo benshi banabanje kujya bihakana ubwenegihugu bwabo.

Ibi byagiye bihinduka uko iminsi yagiye igenda ndetse ubu igihugu gifite ishema ku ruhando mpuzamahanga mu bikorwa bitandukanye.

Mu gitaramo cy'Inkera y'Imihigo cyasoje Ihuriro rya 17 ry'Umuryango Unity Club Intwararumuri cyabaye ku wa 16 Ugushyingo 2024, Perezida Kagame yagaragaje ko isura mbi igihugu cyigeze kwambara mu myaka irenga 30 ishize yagiye ihangana n'inziza yubakwa ubu kandi bigaragara ko inziza igenda iganza imbi.

Yavuze ko hakwiyeho impinduka mu mikorere no mu mitima kugira ngo amateka 'twamenyekanyeho agende abura, ajya inyuma, azimira.'

Ati 'Tugomba gukora ibintu bisobanurira buri wese ngo u Rwanda si rwa rundi imyaka 30 n'indi ishize, dore ibyo bavuga, dore ibyo bakora, dore ukuntu bihindura ubuzima bw'Abanyarwanda.'

'Iyo abantu bashyize hamwe mbese nk'iriya Unity Club, bivuze ubumwe, uyirebe nk'igihugu cyose kibe nka Unity Club. Iyo ibyo byose bivugwa cyangwa bigirirwa nabi u Rwanda nk'abantu bashyize hamwe, iyo bafite iriya ntego, iyo bafite kwa gushaka ndetse iyo bafte n'uburakari buvuga ngo kuki? Kuki abantu batugira batya, cyangwa twagaragaramo ibintu bimeze bitya? Ibyo byose bihinduka ubusa, ibyo bitutsi, kubeshya'

Yagaragaje ko hari abavuga ko mu Rwanda nta demokarasi ihaba cyangwa ari igihugu cy'abicanyi nyamara mu bihugu byabo ari ho abantu bicana amanywa n'ijoro.

Ati 'Abo bamvuga, cyangwa bavuga igihugu cyangwa mwese bo hanze umumenye ukamubaza uti: harya wowe uturuka he? Uri Umubiligi, uturuka Canada, uri Umwongereza[…] ukamubaza uti ariko uzi umubare w'abaraye bapfuye mu mujyi runaka w'igihugu cyawe, umujyi runaka gusa utavuze igihugu cyose bazize kubarasa gusa kuko ari ubwoko ubu n'ubu cyangwa ko ameze atya'.

Yakomeje agira ati'Icyo baba bashaka ni ukukurangaza, kugushyiraho iterabwoba, bakakwita izina ndetse bakakubwira ngo turagufatira n'ibyemezo. Uw'ubwoba uwo mwanya agahindura akumva ko akwiye kumva ibyo bamubwiye. Ibyo biba mu gihugu cyatakaje ubuzima bwacyo, iyo ubyemera ntuba uriho.'

Yashimangiye ko nta muntu ugomba kubwira Abanyarwanda uko bifata cyangwa uko bayoborwa kuko nta muntu waremye undi ngo amugenge uko yishakiye.

Yavuze ko ko bantu bagomba gushyira imbaraga mu gukomeza gukora kugira ngo ibyo bashimirwa ko bakoze bitazasubira inyuma.

Unity Club igizwe n'abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo n'abo bashakanye. Uyu muryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame ku wa 28 Gashyantare 1996 hagamijwe gutanga umusanzu mu 'Kwimakaza umuco w'ubumwe n'amahoro nk'inkingi z'iterambere rirambye.'

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gushyira hamwe, bagakora ibikorwa bituma buri wese abona ko u Rwanda rutakiri nk'urwa kera



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tugomba-gukora-ibintu-bisobanurira-buri-wese-ko-u-rwanda-atari-rwa-rundi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)