Yabigarutseho ubwo yaganiraga n'Abadepite bagize Komisiyo y'Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n'Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.
Muri ibyo biganiro byibanze ku byavuye mu isesengura ry'ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y'Uburezi yo mu 2003 na gahunda y'uburezi (2017-2024) n'ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga itandukanye.
Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko hakozwe byinshi bishingiye kuri politiki y'uburezi ya 2003 kandi ikigenderwaho mu guteza imbere uburezi kuri bose, budaheza kandi bufite ireme.
Yagaragaje ko bijyanye na Kaminuza u Rwanda rufite, ubu mu gihugu habarizwa kaminuza 35 harimo amashuri atatu ya leta kandi ko umubare w'abanyeshuri ugenda wiyongera.
Ati 'Ku byerekeye Kaminuza dufite izigera kuri 35 harimo eshatu za Leta, ariko urebye muri ayo mashuri dufite abanyeshuri hafi ibihumbi 120 ariko turashaka kuzamura uwo mubare kandi hari inyigo iri gukorwa ku buryo u Rwanda rwazagirwa ahantu h'icyitegererezo.'
Yakomeje 'Turifuza ko u Rwanda rwagirwa ahantu h'icyitegererezo muri Afurika ku bijyanye na Kaminuza ku buryo Abanyafurika batekereje kwiga muri Kaminuza bazajya baza mu Rwanda kandi iyo nyigo iri gukorwa.'
Yashimangiye ko iyo ntego izaba yagezweho mu 2035 aho u Rwanda ruzazamura umubare w'abanyamahanga biga muri kaminuza z'imbere mu gihugu ariko kandi bikajyana no kuzamura umubare w'Abanyarwanda bazigamo.
Ati 'Turashaka guteza imbere uburezi bwo mu Rwanda na Kaminuza, ubu turi kwiga uburyo zakomeza gukaza umurego mu kwigisha abana ku buryo basohoka bafite ubumenyi bujyanye n'aho Isi iri kugana.'
Yagaragaje ko bifuza ko hazarebwa uburyo amasomo atangwamo muri za Kaminuza by'umwihariko muri Kaminuza y'u Rwanda kureba uko hatezwa imbere igice kijyanye n'ubushakashatsi.
Kuri ubu mu Rwanda hari abanyeshuri barenga ibihumbi 10 by'abanyamahanga biga muri Kaminuza zo mu Rwanda.
MINEDUC yemeje ko kuba uwo mubare warabashije kugerwaho uvuye ku 1397 mu 2017/2018 kandi utari washyizwe mu ntego runaka, bisobanuye ko mu gihe igihugu cyakwiha intego yo kongera uwo mubare nta kabuza zagerwaho.
Raporo ya '2024 Times Higher Education' iheruka gushyira Kaminuza y'u Rwanda na Kaminuza ya UGHE muri Kaminuza 10 za Mbere muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara.
Muri iyo raporo hakusanyije amakuru yo muri kaminuza 129 zo mu bihugu 22 byo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, hashingiwe ku gupima uruhare zigira mu guteza imbere ibihugu ziherereyemo.
The University of Global Health Equity (UGHE) yaje ku mwanya wa kane ivuye ku mwanya wa munani mu gihe Kaminuza y'u Rwanda yaje ku mwanya wa munani kuri uru rutonde.
Amashuri makuru na za kaminuza akorera mu Rwanda yagiye yiyongera uko imyaka igenda, kuko nko mu myaka irindwi ishize agera kuri 20 yasabye gukorera mu Rwanda kandi arabihabwa.
Aya arimo akora mu buryo mpuzamahanga nubwo atari yo gusa yakira abanyeshuri b'abanyamahanga.
Nk'urugero mu barenga 8000 bahawe impamyabushobozi mu mpera za Ukwakira 2024, muri Kaminuza y'u Rwanda, abanyamahanga bari 126.