Ubuhinzi bw'ibishyimbo bwigaranzuye ibigori: Ubuso burenga 57% buhingwaho ibihingwa bitandukanye mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aho imvura igwa neza mu gihugu ubu imisozi isa n'icyatsi kuko ahatarahinzwe ibishyimbo hahinzwe ibigori.

Ubushakashatsi bukorwa kuri buri gihembwe cy'ihinga bugaragaza uko ubuhinzi buhagaze mu Rwanda bwerekanye ko ibihingwa bisimburana mu murima byiharira hegitari ibihumbi 987, bituma haboneka umusaruro mushya mu gihe gito. Ni mu gihe ibihingwa ngengabukungu bimara igihe kirekire mu butaka nk'insina, ikawa n'icyayi byiharira hegitari ibihumbi 513.

Ubworozi bw'umwuga bukorerwa kuri hegitari ibihumbi 116, bifasha mu kwihaza mu biribwa no kuzamura imibereho y'abatuye mu bice by'icyaro.

Kubera ko u Rwanda rugizwe n'imisozi n'ibibaya, ibihingwa byibandwaho mu bice bitandukanye biba binyuranye. Uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza dufite ubuso bunini bukorerwaho ubuhinzi by'umwihariko nka Nyagatare ifite hegitari ibihumbi 140 zikorerwaho ubuhinzi, zingana na 73,3% by'ubutaka bwose bw'akarere.

Mu turere tw'Umujyi wa Kigali dutuwe mu buryo bucucitse nka Kicukiro na Nyarugenge hakomeza gukorerwa ubuhinzi cyane cyane mu mirima iri impande y'urugo, mu karima k'igikoni n'ubuhinzi buciriritse bufasha abahatuye kubona bimwe mu bitunga urugo.

Ibishyimbo bihingwa ku buso bunini mu gihugu

Ibihingwa byahinzwe mu gihembwe cya 2024 B birimo ibyo usanga ku meza ya benshi mu gihugu, nk'ibigori byahinzwe kuri hegitari ibihumbi 92,9, ibishyimbo bihingwa kuri hegitari ibihumbi 329,1 mu gihe imyumbati yahinzwe kuri hegitari ibihumbi 172,5.

Ibi bihingwa ni bimwe mu byihanganira ihindagurika ry'ibihe kandi bigatanga umusaruro uhagije ku baturarwanda.

Ibihingwa ngengabukungu nk'insina bihinze ku buso bwa hegitari ibihumbi 258,5 hirya no hino mu gihugu. Urutoki rufasha abahinzi kubona amafunguro kandi bagakuramo amafaranga by'umwihariko ibitoki biribwa n'ibyengwamo inzoga byakomeje kuba ubukombe mu gihugu.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abahinzi barenga 89% bakoresha uburyo bwo kurwanya isuri mu mirima yabo, bahinga imboga ndetse mu bice by'imisozi ahenshi baciye amaterasi y'indinganire ahandi bakoresha amaterasi yikora.

Imibare igaragaza ko 47% by'abahinzi bo mu Rwanda bakora ubuhinzi bubungabunga ibidukikije, harimo no guhinga ibiti bivangwa n'imyaka hagamijwe kurengera urusobe rw'ibinyabuzima, gusigasira ubwiza bw'ubutaka no gutuma ubutaka butaba bwambaye ubusa.

Ubusesenguzi bugaragaza ko abantu bagenda bagabanya ubuso bahingaho igihingwa bitewe n'aho igihe kigeze, kuko nk'ubuhingwaho ibigori bwaragabanyutse ugereranyje n'ibihembwe byashize, ahubwo ubuhingwaho ibishyimbo burushaho kwiyongera.

Ku rundi ruhande abakora ubuhinzi binjiye cyane mu bugamije ubucuruzi, abenshi bitabira guhinga imbuto zitanga umusaruro mwinshi no guhinga mu buryo bugezweho.

Ibyavuye mu gihembwe cy'ihinga cya 2024 B bigaragaza akamaro gakomeye k'ubuhinzi by'umwihariko ku bihugu bifite umuvuduko mu kwiyongera kw'abaturage kuko ubutaka buhita buhinduka imari ikomeye.

Raporo ya NISR igaragaza ko umusaruro w'ubuhinzi wiyongereye aho uw'imyumbati wiyongereyeho 6%, ugera kuri toni 783,29, uw'umuceri wiyongeraho 4% ugera kuri toni 72.834, uw'ibijumba wiyongereyeho 8%, ugera kuri toni 666.814, na ho uw'ibitoki wiyongereyeho 5%, ugera kuri toni 1.142.552.

Binyuze muri gahunda z'igihe kirambye zikoreshwa mu buhinzi u Rwanda ruri kubaka urwego rw'ubuhinzi ruteye imbere ariko runaharurira ibindi bihugu inzira ngo byigireho uko abato bakwiga gukoresha ubutaka neza babujyanishije n'ibyo bakeneye.

Ubutaka bunini mu Rwanda bukoreshwa mu buhinzi, ndetse ibishyimbo bigenda byigarurira umwanya munini



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuhinzi-bw-ibishyimbo-bwigaranzuye-ibigori-ubuso-burenga-57-buhingwaho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)