Uburenganzira ku Biribwa: Ubuzima Bwiza N'Ejo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igi rimwe ripima garama 53 riba rigizwe na garama 7 z'intungamubiri zuzuye, bisobanuye ko igi riba rifite amoko 9 y'ibyo bita 'acides aminés z'ingenzi' abantu baba bakeneye ngo bakure cyangwa bubake umubiri.

Hari benshi badasobanukirwa akamaro k'amagi ku mubiri w'umuntu wabashije kuyarya, ubushakashatsi bwinshi harimo ubwakwozwe na 'nutrition health benefits' bugaragaza akamaro kanini n'intungamiri wasanga mu magi.

Dore bimwe mu byiza byo kurya amagi:

1. Akungahaye kuri poroteyine nyinshi kandi nziza

Amagi afatwa nk'isoko y'ingirakamaro ifite intungamubiri nyinshi, akaba ari ngombwa mu mbaraga zo kurinda imitsi no gutanga imbaraga ku mubiri.

2. Arinda indwara nyinshi

Ubushakashatsi bwakozwe bwasanze amagi ari kimwe mu biribwa bitagira ingaruka ku mutima ahubwo biwufasha kumera neza ugatera uko bikwiye ntakibazo cy'umutima kijemo ikindi bituma amaraso atembera neza mu mubiri.

3. Afasha kurinda umubyibuho ukabije

Amagi n' imwe mu ndyo nziza ifasha gucunga ibiro.Ubushakashatsi bwerekanye ko kurya amagi bishobora gutuma wumva uhaze igihe cyinini, bigatuma utarya inshuro nyinshi.

4. Ni ingenzi mu kurinda ibibazo byo mu mutwe

Amagi afasha kugenda inzira ndende yo kugabanya imihangayiko hamwe no kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe, inyungu zikomeye z'amagi ahuriyemo vitamine B2, B12, choline, tryptophan harimo gufasha kugabanya ibyago byo guhangayika no kugira Â ibimenyetso byo kwiheba ikindi bifasha gusinzira.

5. Arimo 'Antioxydants' ifasha amaso kumera neza 

Amagi arimo vitamine zitandukanye hamwe n'imyunyu ngugu na 'selenium' byose bikora nka 'antioxydant's ikomeye mu gushyigikira ubuzima bw'amaso.

Akungahaye kuri 'antioxydants lutein na zeaxanthin', byombi bigira uruhare runini mu kugabanya ingaruka z'indwara zimwe na zimwe z'amaso, harimo 'cataracte' hamwe na 'macula degeneration' ifitanye isano n'imyaka y'izabukuru.

Amagi kandi, arakenewe cyane mu mubiri byibura ku munsi agafatwa nka 2 kugirango ubuzima bubasha kugenda neza kandi bufite imbaraga.

Impuguke mu by'imirire, Caroline Thomason, wo muri Leta ya Virginia, ashimangira ko amagi ari icyo kurya cyihariye bitewe n'intungamubiri z'ingenzi ziyagize.

Agira akarusho ko kwigiramo Vitamini D ubusanzwe idapfa kuboneka mu biribwa, ndetse akanigiramo vitamini z'umwihariko zifasha mu mikorere y'ubwonko muri rusange.

Hagaragazwa ko intungamubiri zo mu magi akenshi ziba ziri mu gice cy'umweru mu gihe vitamini zo ziboneka mu cy'umuhondo.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubworozi muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI), Jean Claude Ndorimana, yasobanuye byinshi ku mirire iboneye ndetse n'ibigize indyo.

Ibi yabigarutseho muri iki gihe cy'ukwezi kwahariwe guteza imbere imirire iboneye mu Rwanda, kuva tariki 16 Ukwakira kugeza tariki 15 Ugushyingo 2024, mu nsanganyamatsiko igira iti: 'Uburenganzira ku Biribwa: Ubuzima Bwiza N'Ejo Heza'.

Yagize ati: ''Indyo yuzuye igizwe n'ibyubaka umubiri, ibitera imbaranga n'ibirinda indwara". Avuga ko gutegura indyo yuzuye bitagoye na cyane ko mu Rwanda imboga ntizihenda cyane cyane ku batuye mu byaro ahenshi imboga zirimeza munsi y'urugo.

Yongeyeho ko ingo nyinshi ziba zoroye amatungo magufi nk'inkoko zikabaha amagi n'inyama, inkwavu, ingurube zikabaha inyama, amafaranga n'ifumbire. Yasabye ko buri umwe uteguye ifunguro yajya yibaza ngo umubiri wanjye urakuramo iki.

Gutegura indyo yuzuye, ntibisaba gushaka amafunguro ahenze. Ahubwo bisaba kumenya umumaro wa buri kiribwa dusanganwe, maze ukamenya n'uko wabitegura bikagirire akamaro ababirya.

Mu biribwa bw'ingenzi bikenewe kugira ngo umuntu ategure indyo yuzuye, hakenewe ibyubaka umubiri; ari byo ibinyampeke n'ibinyamisogwe, bigaragaramo ibigori, ibishyimbo, amasaka, inyama, igi, indagara, amata ndetse na soya.

Hakenewe kandi ibitera imbaraga, ari byo ibijumba, imyumbati, umuceli, ibirayi n'ibindi. Hakaza ibirinda indwara ari byo mboga (dodo, amashu, karoti, n'imbuto nk'imineke, avoka, inanasi, amatunda n'ibindi.

Ibi byose bishobora kubonwa na buri rugo rugize umuryango nyarwanda. Hakaba hakiri ikibazo cy'ababyeyi basuzugura bimwe muri ibi biribwa cyane cyane imboga, maze bakagaburira abana indyo imwe.

Mu kwifatanya n'abatuye Isi mu ntego yo kwihaza mu biribwa bihagije kandi bifite intungamubiri, Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi {MINAGRI} n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Ubuhinzi n'Ibiribwa (FAO), basaba abanyarwanda ko indyo yuzuye yagirwa umuco mu miryango.


Amagi ni ingenzi ku buzima bwawe bikaba akarusho ugiye urya igi rimwe buri munsi 


Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi irashishikariza abanyarwanda ko imirire iboneye yagirwa umuco

REBA UBUTUMWA BWA MINAGRI KU NDYO IBONEYE




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148574/uburenganzira-ku-biribwa-ubuzima-bwiza-nejo-heza-menya-akamaro-ko-kurya-amagi-ku-buzima-bw-148574.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)