Uko ubushuti bwa Sentore Athanase na Semivumb... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo amaze iminsi mu Rwanda mu rugendo rwari rugamije gutembereza abana be n'umugore we mu bice bitandukanye by'u Rwanda, no kuhakorera igitaramo. 

Ni ubwa mbere aba bana be baje mu Rwanda. Ni mu gihe we yahaherukaga mu 2023 ubwo yahakoreraga igitaramo. Umugore we yahaherukaga mu 2015 mbere y'uko biyemeza kubana nk'umugabo n'umugore.

Daniel Ngarukiye ari kumwe n'umugore we batembereye mu bice bitandukanye harimo i Nyanza mu Rukari n'ahandi. Uyu mugabo amaze igihe kinini abana n'umuryango we mu Bufaransa, ari naho akorera ibitaramo ndetse yagiye atumirwa hirya no hino mu Bubiligi, n'ahandi za Ambasade z'u Rwanda zateguye ibikorwa binyuranye.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Daniel Ngarukiye yavuze ko kwinjira mu muziki byabaye nk'impanuka kuko byaturutse ku mubano Sentore Athanase yari afitanye na Sekuru Semivumbi.

Ati "Ni nka wa mwana uvukira mu bakire bikarangira nawe abaye umukire atazi uko yabigenje. Natwe twakuriye imbere ya Sentore yari umuntu mwiza uberwa, iyo yacurangaga inanga, kuba mutarabonye Sentore mwarahombye.  Akaririmba neza wumva."

Akomeza ati "Njyewe narezwe na Sentore bituma mufata nka Sogokuru wanjye. Ariko mu busanzwe Sogokuru wanjye yitwa Semivumbi akaba ari umuntu wahamirizanyije na Rudahigwa mu Rukari i bwami mu Itorero ryitwaga Indashyikirwa;

Ubwo rero Sentore ahungutse yasanze Sogokuru wanjye yaraciye umugara w'ibumoso, biramubabaza cyane aza mu muryango wacu ashaka umwana muri twese ushobora kuba yakwizihirwa, ushobora gukora nk'ibyo Semivumbi yakoraga angeraho."

Yavuze ko icyo gihe Sentore yamuhisemo amujyana iwe atangira kumwigisha kwivuga, ndetse yanamuhaye ikivugo cya Sekuru ari nacyo akoresha muri iki gihe mu kwivuga kwe. 

Daniel Ngarukiye ati "Icyo kivugo cyanjye cyari icya Sogokuru wanjye, Semivumbi. Kubera ko bari inshuti magara, arambwira ati fata ikivugo cya Sogokuru wawe, kandi uzabe nkawe."

Daniel Ngarukiye avuga ko kiriya gihe yari afite imyaka itandatu y'amavuko, ku buryo atumvaga impamvu yo kuba yahawe ikivugo.

Avuga ko mu 2012, ubwo Sentore Athanase yitabaga Imana, abantu benshi batangiye kubaririza umwana yasigiye ubumenyi mu gucuranga inanga, basanga niwe.

Uyu mugabo avuga ko icyo gihe abantu batangiye kumusaba gucuranga indirimbo zinyuranye, akabikora atazuyaje ibyatumaga abantu bamubwira ko abishatse yatera ikirenge mu cya Se.

Ati "Bansabaga gucuranga 'Inkotanyi cyane', 'Nyirabisabo', 'Imitoma' bagasanga zose ndazizi. Ni aho ngaho natangiye gufungukira amaso, ubundi ntabwo nari nziko nzajya imbere y'abantu nkaririmba."

Yavuze ko mu bihe bitandukanye abantu bagiye bamubwira gukora umuziki, kandi ashingiye ku mbaraga yatewe n'abantu bitumye ubu amaze imyaka 10 ashikamye.

Daniel Ngarukiye yaherukaga mu Rwanda muri Nyakanga 2023, icyo gihe nawe hari hashize imyaka irindwi atahakandagira, kuko yahaherukaga mu 2015.

Icyo gihe ku kubiga cy'indege yakiriwe n'abarimo Jules Sentore, Umusizi Tuyisenge Olivier, Ben Nganji, Rukizangabo Shami Aloys, umuririmbyi Audia Intore n'abandi.

Ubwo yari ageze ku kubiga cy'indege yarapfukamye asoma ubutaka, mu rwego rwo kugaragaza urukumbuzi yari afitiye igihugu cye cy'amavuko.

Icyo gihe yabwiye itangazamakuru ati 'Nkijya kurira indege nabanje kurira cyane kubera urukumbuzi numvaga mfite. Maze no kugera i Kigali nishimiye kongera kumva akayaga kaho. Ndishimye cyane. Nyuma y'imyaka irindwi, kongera kwisanga ntabwo byari kubura kunshimisha, niyo mpamvu nahageze nkasoma ubutaka bw'Urwambyaye.'

Ngarukiye ni umwe mu bahanga mu gukirigita inanga u Rwanda rufite. Azwi mu ndirimbo nka 'Uru rukundo', 'Ikibugenge', 'Giramata' n'izindi nyinshi.


Daniel Ngarukiye yavuze ko Sentore Athanase yamwigishije gucuranga inanga bituma yiyumvamo gukora umuziki nk'umwuga 

Ngarukiye yatangaje ko umubano wa Sentore Athanase na Semivumbi ariwo wabaye imvano yo kuba akora umuziki muri iki gihe


Ngarukiye yavuze ko gukurira mu biganza bya Sentore Athanase byatumye yiyumvamo gukora gakondo no guteza imbere umuco

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA DANIEL NGARUKIYE




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148263/uko-ubushuti-bwa-sentore-athanase-na-semivumbi-bwabaye-imvano-yubuhanzi-bwa-daniel-ngaruki-148263.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)