Umubyeyi wanjye yarayikundaga - Kitoko ku ndi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho nyuma y'uko kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024 ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo yayisubiyemo n'ibicurangisho by'umuziki bigezweho mu rwego rwo kumvikanisha urukundo yayikunze. 

Uyu muhanzi yari amaze iminsi ararikiye abafana be ko ari mu myiteguro yo gusohora iyi ndirimbo, ndetse yayigaragaje nk'idasanzwe mu buzima bwe kuko yayumvise igihe kinini akiri umwana.

Iyi ndirimbo 'Itiro' yaramamaye cyane mu gihugu cy'u Burundi, bituma icengera no mu bindi bihugu cyane cyane ibyo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (EAC).

Mu kiganiro na InyaRwanda, Kitoko yavuze ko uretse gukunda iyi ndirimbo akiri muto yananyuzwe n'ibihangano bya Bahaga. Yavuze ati "Nasubiyemo iyi ndirimbo kubera ko 'Bahaga' ni umuntu nkunda cyane, kandi n'indirimbo narayikundaga cyane."

Yavuze ko kugira ngo asubiremo iyi ndirimbo byamusabye kuvugisha Bahaga 'kandi bwa mbere tuvugana ni cyo kintu nahise musaba aranyemerera'. 

Arakomeza ati "Kandi ni indirimbo nakundaga kuva mu bwana bwanjye, ndibuka ko hari umubyeyi wanjye nawe umwe wayikundaga byatumye nyikunda kurushaho."

Kitoko yasobanuye ko amashusho y'iyi ndirimbo yayakoreye mu gihugu cy'u Bubiligi mu gihe cy'iminsi itatu aho yakozwe na Julien Bmjizzo bakoranye mu bihe bitandukanye. Kandi avuga ko yayakoreye mu Ntara ebyiri zo mu Bubiligi.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, anavuga ko atari we wahisemo umukobwa yifashishije muri iyi ndirimbo 'kuko namuhujwe n'umuntu wakoze Video'.  Uyu mukobwa asanzwe abarizwa mu Bubiligi.

Kitoko avuga ko iyi ndirimbo itari mu zigize Album ye ari gutegura ahubwo 'ni indirimbo isanze'.

Kitoko ni umuhanzi nyarwanda w'indirimbo ufite abakunzi benshi mu Rwanda ndetse no mu karere. Yatangiye muziki wa 2008 ubwo yarasoje kwiga amashuri yisumbuye.

Kitoko yaje gusohora indirimbo muri uwo mwaka yitwa "Ikiragi" ariyo yamushyizwe ku rwego rukomeye muri muzika nyarwanda.


Kitoko yasohoye amashusho y'indirimbo 'Itiro' yasubiyemo y'umuririmbyi Bahaga wo mu Burundi

 

Kitoko yavuze ko byamusabye iminsi itatu akorera amashusho y'iyi ndirimbo mu Bubiligi 

Kitoko yatangaje ko ari gukora kuri album ye nshya, kandi ibihangano biriho bizatangira gusohoka mu gihe kiri imbere

KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TIRO' YA KITOKO YAKOREYE MU BUBILIGI

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148662/umubyeyi-wanjye-yarayikundaga-kitoko-ku-ndirimbo-yumuhanzi-wo-mu-burundi-yasubiyemo-video-148662.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)