Umumaro w'Isoko Rusange rya Afurika mu mboni za ba rwiyemezamirimo bakiri bato - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Tall ni umwe mu batangije sosiyete ifasha ibigo kohereza ubutumwa bugufi (SMS) buriho ibirango byabyo, ku bakiliya cyangwa mu bikorwa byo kwamamaza.

Amadou Tall yabitangarije mu mahugurwa yateguwe na Gahunda ya Youth Connekt ifatanyije n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku iterambere, UNDP, yiswe 'YouthConnekt Africa Export Accelerator 2024'.

Yavuze ko bibabaje kubona nka sosiyete nyinshi z'itumanaho muri Afurika zituruka hanze yawo.

Ati 'Dufite abanyamahanga benshi muri uru rwego rw'itumanaho, higanjemo sosiyete zituruka hanze ya Afurika. Tugomba gushyigikira ibikorwa byacu tukazamura ibigo by'Abanyafurika. Kugira ngo tubigereho, tugomba kwaguka, tukava ku isoko rimwe tukajya ku isoko ryagutse rya Afurika.'

Yakomeje agira 'Bityo Isoko Rusange rya Afurika rishobora gufasha sosiyete zikiri nto kwaguka, kugeza ibikorwa byazo mu bindi bihugu no gukomeza kwiyubaka.'

Aya mahugurwa agamije gufasha urubyiruko rufite imishinga y'ishoramari kugera ku masoko yo muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

Binyuze muri iki gikorwa, ba nyiri mishinga 300 bo mu bihugu 14 bya Afurika, bari guhabwa amahugurwa no kubakirwa ubushobozi.

Indi ntego ni ugufasha uru rubyiruko kugeza ibicuruzwa n'ibikorwa 'byakorewe muri Afurika' ku Isoko Rusange rya Afurika, AfCFTA.

Bakomoka mu bihugu birimo Burkina Faso, Cape Verde, Gambia, Gabon, Guinea, Liberia, Madagascar, Mauritania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda, Sierra Leone, Uganda, Zambia, na Zimbabwe.

Salimatou Sannoh uyobora ikigo cya Gisqo gitanga serivisi zo kubaka porogaramu za mudasobwa n'izindi zijyanye n'ikoranabuhanga, yagaragaje ko kwitabira aya mahugurwa ari ingenzi.

Ati 'Dufite Isoko Rusange rya Afurika, AfCFTA, ariko kumenya neza uburyo rikora nk'umukobwa w'urubyiruko uyoboye kigo birakenewe.'

Uwamwezi Honorine ufite ikigo gitanga serivisi z'ubwikorezi n'ikindi gicuruza amatike y'indege, yavuze ko yiteze kungukira muri aya mahugurwa.

Ati 'Aho iyo wagize amahirwe yo kuhaza, ni nk'umuryango uba ugukingukiye ngo winigure, ugaragaze imbogamizi. Iyo uhuye n'abantu ba nyabo uba uri hafi kugera ku ntsinzi.'

Intego nyamukuru za 'YouthConnekt Africa Export Accelerator 2024' harimo kumenya imishinga ifite ubushobozi bwo gucururiza ku isoko ryagutse no kuyitera inkunga, kongerera ubushobozi abifuza kwinjira mu bucuruzi mpuzamahanga, no kubafasha kubona amasoko ndetse n'ishoramari ku rwego mpuzamahanga.

Ba rwiyemezamirimo baturutse muri Magadascar bagaragaje icyizere bafitiye isoko rusange rya Afurika
Abitabiriye 'Youth Connekt Africa Export Accelerator 2024' ni urubyiruko ruturutse hirya no hino muri Afurika
Urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye rwitabiriye 'Youth Connekt Africa Export Accelerator 2024'



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umumaro-w-isoko-rusange-rya-afurika-mu-mboni-za-ba-rwiyemezamirimo-bakiri-bato

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 20, January 2025