Inama y'uyu mwaka ya YouthConnekt yari imaze iminsi itatu ibera i Kigali mu Rwanda, yabaye amahirwe akomeye ku rubyiruko rwabashije kuyitabira, by'umwihariko ku Banyarwanda kuko usibye n'ubumenyi babashije no kwegukana ibihembo bikomeye, abandi barimo ababyinnyi, aba-DJs, abashyushyarugamba, ababyinnyi, n'abanyarwenya bakomeye bahabwamo akazi.
Dore bimwe mu bintu by'ingenzi byaranze iyi nama:
1.     Yitabiriwe n'abarenga 3000 ifungurwa na Perezida Paul Kagame
Perezida wa Repubulika Paul Kagame niwe watangije ku mugaragaro Inama ya 7 y'Ihuriro ry'Urubyiruko muri Afurika, YouthConnekt Africa 2024 yari ifite insanganyamatsiko igira iti 'Imirimo y'urubyiruko ishingiye ku guhanga ibishya'.
Iyi nama yitabiriwe n'abarenga 3000 hagati ya tariki 8-10 Ugushyingo 2024 ibera muri Kigali Convention Centre.
Muri iyi nama, Perezida Kagame yatanze ikiganiro kigaruka ku ruhare rw'urubyiruko mu gusigasira umurage wo guteza imbere Afurika. Ni ikiganiro yahuriyemo na Minisitiri w'Intebe wa Lesotho, Samuel Ntsokoane Matekane na Rwiyemezamirimo wo muri Kenya akaba n'uwashinze Ikigo Power Learn Project, Mumbi Ndung'u.
2.     Hatanzwe ibihembo bifite agaciro ka miliyoni 110 Frw
Imishinga itanu y'urubyiruko yahize indi binyuze mu irushanwa ngarukamwaka rya Hanga Pitch Fest rigamije guteza imbere urubyiruko rufite imishinga y'ikoranabuhanga yitezweho impinduka, yahembwe miliyoni 110Frw.
Ikigo Sinc-Today Ltd cyashinzwe na Eric Mupenzi hagamijwe guhindura urwego rw'imitegurire y'inama n'ibirori hifashishijwe urubuga rwayo ruhuriza hamwe serivisi zikenerwa muri uru rwego kuva ku matike ukagera ku gutegura inama n'ibindi, ni cyo cyatsindiye irushanwa rya Hanga Pitchfest 2024, cyegukana miliyoni 50Frw.
Irushanwa rya Hanga Pichfest rihuza ba rwiyemezamirimo bato bafite imishinga itanga ibisubizo mu nzego zitandukanye. Ni ku nshuro ya kane ryari ribaye. Ritegurwa na Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo ku bufatanye n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP n'abandi.
Ba rwiyemezamirimo batanu bageze mu cyiciro cya nyuma, nibo batoranywamo uwahize abandi agahembwa miliyoni 50Frw, uwa kabiri agahabwa miliyoni 20 Frw, uwa gatatu miliyoni 15 Frw , uwa kane n'uwa gatanu buri umwe agahembwa miliyoni 12,5 Frw.
3. Hatangijwe icyiciro cya mbere cya gahunda ya Timbuktoo HealthTech Hub
Ku munsi wa kabiri w'inama ya YouthConnekt, Perezida Kagame yatangije icyiciro cya mbere cya gahunda ya Timbuktoo HealthTech Hub, igamije gutera inkunga imishinga y'ikoranabuhanga mu rwego rw'ubuzima.
Timbuktoo ni umushinga w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP, ugamije guteza imbere ibikorwa by'ishoramari muri Afurika aho kugeza ubu ufite icyicaro i Kigali mu Rwanda.
Binyuze muri iyi gahunda abafite imishinga n'ibigo biri gutangira mu rwego rw'ikoranabuhanga mu buzima bagera kuri 957 batanze imishinga yabo hatoranywamo 40, ari na bo batangiranye n'icyiciro cya mbere cyayo.
Gahunda ya Timbuktoo yitezweho gufasha Umugabane wa Afurika kwigobotora ibibazo bikomeje kwibasira urwego rw'ubuzima birimo ibyatangiranye n'Icyorezo cya Covid-19.Â
Imishinga izajya iterwa inkunga binyuze muri Timbuktoo HealthTech Hub yitezweho guhanga ibishya bizahindura urwego rw'ubuzima, kugeza serivisi z'ubuvuzi muri Afurika no kongera amahirwe y'ibigo cyangwa imishinga igitangira mu guhanga ibishya mu rwego rw'ubuzima.
4. Hatangiwemo impanuro n'abayobozi bakomeye ndetse na ba rwiyemezamirimo biteje imbere
Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko rwitabiriye iyi nama n'abandi Banyafurika muri rusange, Perezida Kagame yavuze ko Umugabane wa Afurika ufite umubare munini w'urubyiruko, ariko bidakwiye kugarukira mu mibare gusa ahubwo bigomba kujyana no kurwubakira ubushobozi.
Ati: 'Akenshi hari ibyo twirengagiza, tugatanga uburezi, tukita ku buzima bwabo, tukabashishikariza kugira uruhare mu iterambere ryabo n'igihugu ariko hagomba no kubaho wa mwuka utuma ibintu byose bigenda neza.'
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko rudakwiye gukura amasomo mu byo ruhura na byo gusa ahubwo rukwiye no kwigira ku mateka y'abandi cyangwa ibyo rubona biba hirya no hino mu bihugu byabo cyangwa ahandi.
Ni mu gihe Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra yagize ati: 'Imibare ivuga ko 60% by'Abanyarwanda bari munsi y'imyaka 30 kandi 60% by'Abanyafurika bari munsi y'imyaka 25, ariko ntabwo ari imibare gusa. Urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu kugena ahazaza h'u Rwanda na Afurika.'
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yavuze ko umutungo ukomeye Afurika ifite ari urubyiruko rwayo, bityo hakenewe gahunda ziruhuriza hamwe kugira ngo rwigire hamwe uko rwakemura ibibazo byugarije umugabane.Â
Ati: 'Turasaba ko hajyaho gahunda zitandukanye z'Umugabane wa Afurika zihuza urubyiruko kugira ngo rukemure ibibazo bibangamiye iterambere rya Afurika, ruyobore impinduka zikenewe.'
Rwiyemezamirimo wo muri Kenya akaba n'uwashinze Ikigo Power Learn Project, Mumbi Ndung'u, yakanguriye urubyiruko bagenzi be kugira amakuru y'ibiri kubera mu bihugu byabo no ku Isi, kuko ari byo bizabafasha kumenya ibyo bashobora gukora ngo bagere ku iterambere.Â
Yavuze ko inzego zishinzwe iterambere ry'urubyiruko na Leta muri rusange bakwiye kugira uruhare mu gushyiraho uburyo rubona imirimo kuko ari byo bizafasha mu iterambere ry'ubukungu.
5. Abitabiriye babonye umwanya uhagije wo kwidagadura
Ku ikubitiro, abana b'abakobwa n'abahungu babarizwa mu Muryango Sherrie Silver Foundation, bafashije abitabiriye iyi nama gususuruka no kuyitangira bari mu mwuka mwiza nk'urubyiruko.Â
Binyuze mu mbyino zidasanzwe zirimo izigezweho n'iza Gakondo, indirimbo zivuga ibyiza by'u Rwanda n'iziha ikaze abitabiriye, aba bana bishimiwe n'ibihumbi by'abari bateraniye muri Kigali Convention Centre.
Abanyarwenya barimo Anne Kansiime uri mu bafite izina rikomeye muri Uganda ndetse na Mammito wo muri Kenya, bataramiye abitabiriye inama ya Youth Connekt imaze iminsi ibera mu Rwanda.
Aba banyarwenya biyongeraho abo mu Rwanda nka Rusine Parick, Herve Kimenyi na Babu bataramiye muri Kigali Convention Centre mu gitaramo cyiswe 'Gen-Z Comedy Night' cyari kiyobowe na Fally Merci.
Mammito witabiriye iki gitaramo bigaragara ko akuriwe, ntabwo yigeze agaragaza intege nke ku rubyiniro ahubwo yatanze ibyishimo ku bakunzi b'urwenya bari bakoraniye muri Kigali Convention Center.
Iki gitaramo cyasojwe n'umunyarwenya Anne Kansiime waherukaga i Kigali ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Seka Live muri Nzeri 2023.
Ni igitaramo cy'urwenya cyabaye mu ijoro ryo ku wa 9 Ugushyingo 2024, cyitabirwa n'abiganjemo urubyiruko rwitabiriye inama ya Youth Connekt. Iki gitaramo kandi cyari cyitabiriwe n'abarimo Minisitiri w'Urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah.
Muri iyi nama kandi, umuhanzikazi Aline Sano Shengero wamamaye nka Alyn Sano afatanije na Christiane Boukuru ndetse na bamwe mu banyempano batsinze mu cyiciro cya gatatu cya Art Rwanda Ubuhanzi, na bo bahawe umwanya basusurutsa abayitabiriye mu njyana gakondo.
Aba-DJs b'abakobwa barimo Dj Ira na Dj Sonia babonye akazi muri iyi nama, ndetse n'itsinda ry'ababyinnyi bayobowe na Titi Brown uri mu bafite izina rikomeye mu myidagaduro Nyarwanda bahawe umwanya basusurutsa abitabiriye YouthConnekt 2024.
YouthConnekt imaze imyaka 12 itangiye mu Rwanda aho yatangijwe na Perezida Kagame nyuma yo gusanga ari ngombwa ko urubyiruko ruhurira hamwe, rugafata ingamba ku iterambere ryarwo rubigizemo uruhare ariko hakabaho no kwigiranaho no gusangizanya ibitekerezo bishingiye ku iterambere.
Cyatangiye ari igitekerezo cy'u Rwanda muri gahunda y'Igihugu yo kwishakamo ibisubizo, ariko kuri ubu abafatanyabikorwa batandukanye basanze ari igitekerezo gikwiye kuba icya Afurika yose.
Kugeza ubu, ibihugu 33 byo muri Afurika bimaze gufata Youth Connekt nk'uburyo bwo kwita ku rubyiruko no kuruteza imbere. Abayitabira babona umwanya uhagije wo kumva impanuro, kuganira, kumenyana no gusangizanya ubumenyi n'amakuru yatuma rubasha kwisubiriza ibibazo birwugarije ari nabyo bikoma mu nkokora iterambere ryarwo.
Uyu mwaka, iyi nama yitabiriwe n'urubyiruko rubarizwa mu nzego z'umutekano zirimo Polisi, Ingabo z'u Rwanda, Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora ndetse n'Urwego rwa DASSO, ba rwiyemezamirimo bato, abanyeshuri mu mashuri makuru na za kaminuza, urubyiruko rubarizwa mu nzego z'ubuyobozi zitandukanye, abahagarariye ibyiciro bitandukanye by'urubyiruko n'abandi.
Urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n'abandi baturutse hirya no hino muri Afurika bari mu bitabiriye ndetse bagasangiza abandi aho bageze mu rugendo rwo kwiteza imbere
REBA AMASHUSHO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI YOUTHCONNEKT