Urubyiruko 40 rwatangiranye na 'Timbuktoo HealthTech Hub' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Timbuktoo HealthTech Hub' ni igicumbi kigamije guteza imbere imishinga y'ikoranabuhanga rizafasha kuvugutira umuti ibibazo by'ubuvuzi byugarije Afurika cyatangijwe ubwo hanabaga inama ya Youth Connekt Africa 2024.

Timbuktoo ni umushinga w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP, ugamije guteza imbere ibikorwa by'ishoramari muri Afurika.

Abatoranyijwe 40 batanze imishinga yabo muri Kanama 2024, yibandaga ku buvuzi bukoresha ubwenge buhangano, kwikorera ibikoresho byo mu buvuzi, iki kigo kikazabafasha mu bujyanama no gukomeza kunoza imishinga yabo.

Perezida Paul Kagame yavuze ko urubyiruko rukwiye kugira uruhare runini mu guteza imbere ubuvuzi muri Afurika, ariko imishinga nk'iyi ikongerwamo ingufu.

Ati 'Tugomba kongeramo imbaraga, ubushobozi n'ibitekerezo, tukabyagura ku buryo tubigeza ku rwego twifuza, kandi bikagirira akamaro benshi.'

Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) ku rwego rwa Afurika, Ahunna Eziakonwa, yahamije ko kongerera urubyiruko ubumenyi n'ubushobozi ari ingenzi mu guteza imbere Umugabane wa Afurika.

Ati 'Dukwiye gushyira hamwe tugaha agaciro impano urubyiruko rwacu rw'Abanyafurika rufite. Binyuze mu gushora imari mu mishinga izana udushya yahanzwe n'urubyiruko, twakura imiryango mu bukene tukubaka ahazaza heza.'

Icyiciro cya mbere cyatangiranye na 'Timbuktoo HealthTech Hub' kigizwe n'urubyiruko 40 rukomoka mu bihugu 21. Batoranyijwe mu barenga 957 bari basabye guherekezwa muri iyi gahunda izatanga ubujyanama, inkunga y'amafaranga n'ibindi bikoresho bigezweho bifasha mu gutunganya imishinga.

'Timbuktoo HealthTech Hub' ifite icyicaro mu Rwanda, izafasha urubyiruko gushakira umuti ibibazo by'ingutu byugarije Afurika hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umuryango Timbuktoo Africa Innovation Foundation, Natalie Jabangwe yasabye urubyiruko rwatoranyijwe kubyaza umusaruro ikigo bashyiriweho bagakora imishinga migari itanga ibisubizo birambye.

Ati 'Mugire intego zagutse. Iki kigo ni icyanyu kandi uyu ni umwanya wanyu wo gutekereza byagutse mugateza imbere Umugabane wacu mugirira n'abo mu gihe kizaza.'

Ikigo kizatunganyirizwamo imishinga y'ikoranabuhanga mu by'ubuvuzi, The Pan-African HealthTech Hub, kiri mu bigo 10 by'ingenzi umushinga wa timbuktoo washyize imbere bigamije kuzamura imishinga mito ikagera ku rwego mpuzamahanga no kwihitisha iterambere ry'ubuvuzi.

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro 'timbuktoo HealthTech Hub' witabiriwe n'abo mu nzego zitandukanye
Perezida Kagame n'abandi bayobozi hamwe n'urubyiruko 40 rugiye gutangirana na 'timbuktoo HealthTech Hub'



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-40-rwatangiranye-na-timbuktoo-healthtech-hub-izacurirwamo-ibisubizo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)