Isombe ni ibiryo gakondo bikunzwe mu Rwanda, byizihizwa kubera uburyohe budasanzwe n'agaciro k'imirire.
Isombe ikozwe mu mababi y'imyumbati ntabwo ari amababi yamasaka nkuko bikunze kwibeshywa kuri benshi, Isombe ni imwe mu ndyo ikunzwe cyane mu Rwanda kandi ni kimenyetso cy'umurage gakondo w'Igihugu cy'u Rwanda.
Gutegura Isombe, bikorwa mu gihe amababi y'imyumbati yasekuwe neza mu isekuru cyangwa amababi yaciwe neza kugirango arekure uburyohe kandi atange umuhumuro mwiza.
Akenshi iyo bari kuriteka bongeramo hamwe nuruvange rwibintu bihumura neza nk'ibitunguru, tungurusumu, ndetse namavuta ibyo ni byo bituma byongera uburyohe bwabyo kandi bigatanga uburyohe.
Amababi y'imyumbati ari nayo sombe akungahaye kuri vitamine A na C, ikingenzi yongera ubudahangarwa no kubungabunga uruhu, rugahorana itoto ryiza.
Isombe ifite umwanya wihariye mu muryango bigatuma wishima. ku bwibyo rero niyo ndyo ihuza imiryango mu bijyanye n'imico ya Kinyarwanda; gusabana, ndet5se nibindi.
Imiteguro yayo akenshi n'igikorwa rusange, kigaragaza indangagaciro zu Rwanda zo guhuriza hamwe no kwakira abashyitsi.
Byumwihariko, indyo y'Isombe iri mu buryo bukomeye bwerekana imigenzo yo guteka mu muco wa Kinyarwanda. Mu byukuri Isombe riri mu ndyo ritanga uburyohe.
Indyo y'Isombe ikomoka ku mababi y'imyumbati.
Source : https://kasukumedia.com/1639-2/