Iki gitaramo "Friends of Amstel" cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition ahazwi nka Camp Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024.Â
Yaririmbiye mu mbuga yakira abantu bari hagati y'ibihumbi 10 n'ibihumbi 8, ariko yataramiye abatarenga 350.
Azwi mu bitaramo Mpuzamahanga byamuhuje n'abakomeye, ariko benshi bibajije impamvu atabonye abantu benshi muri iki gitaramo cye cya mbere.
Hari abasesenguzi muri Showbiz, bavuga ko Bnxn Buju yabuze abantu ahanini binaturutse mu kuba nawe atarigeze yamamaza iki gitaramo.
Yatangajwe ko azataramira i Kigali mu mezi abiri ashize, ariko byatunguye benshi kubona mu ijoro ryo ku wa Gatanu ari bwo yabwiye abamukurikira barenga Miliyoni 1.7 ko afite igitaramo i Kigali.
Abandi bajya kure bakavuga ko igitaramo cye cyabuze abantu binaturutse mu kuba nta mbaraga zashyizwe cyane mu kucyamamaza.
Nubwo bimeze gutya ariko Bnxn Buju yagaragaje ko ari umuhanzi ukomeye muri Afurika, kandi ko indirimbo yakoranye n'abandi zacengeye.
Ku rubyiniro yabanjirijwe n'abahanzi Nyarwanda barimo Kenny K-Shot, Bruce The 1 St n'abandi.
InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu 10 byaranze igitaramo cye i Kigali;
1.Yaririmbye yifubitse
Uyu musore yageze ku rubyiniro ahagana saa 22:20' ava ku rubyiniro saa 23:30', bivuze ko yakoresheje iminota 50'.Â
Mbere y'uko azamuka ku rubyiniro yabanje gusoma ku itabi rizwi nka 'Cigar, maze asuzuma indangururamajwi ye.
Ageze ku rubyiniro yaririmbye 'microphone' idacanye, umwe mu ikipe ye azakumufasha arayicana.
Yari yambaye imyenda imugaragaza nk'umuntu ukonje- ubanza byatewe n'uko ikirere kitari kimeze neza.
Buri ndirimbo yaririmbye, yarenzaho kubwira Abanyarwanda ko abakunda, kandi yishimiye kubataramira.Â
Ikindi ni uko mbere y'uko agera muri 'Back Stage' abahanzi bose mu Rwanda bakuwemo, bamusigira umwanya. Kandi yanahawe imodoka ebyiri ziherekeza iye.Â
Ku rubyiniro, yanyuzagamo akabyina, akaganiriza abafana, akajya ku byuma bya Dj, akanywa ku mazi ya Vital'O n'ibindi.Â
Urutonde rw'indirimbo yaririmbye rwiganjemo izo yakoranye n'abandi bahanzi nka 'Gwagwalada' yakoranye na Kizz Daniel na Seyi Vibez, 'Romeo Must Die' yakoranye na Ruger, 'Fi Kan we Kan' na Rema, 'Feeling' na Ladipoe n'izindi.
2.Symphony Band yatunguranye
Aba basore bacuranze cyane indirimbo yabo yakunzwe bise 'Respect' bakoranye na Alyn Sano.
Iri mu ndirimbo zatumbagije izina ry'iri tsinda kugeza ubwo bamenyekanye kuva mu myaka itandatu ishize.
Ku rubyiniro banaririmbye indirimbo yaciye ibintu ya Shaggy wamamaye muri Jamaica no ku Isi hose.
3.Hari abakinaga 'Biyari'
Ni umwe mu mikino igezweho muri iki gihe, aho usanga cyane bamwe mu bahanzi bawuharaye.
Uzwi nk'umukino w'abasirimu n'abandi boroheje!
Iki gitaramo gisobanurwa cyane nk'igihuza inshuti za Amstel, binatuma hategurwa ibikorwa birimo nko gukina 'Biyari'.
Iyo wahageraga, wasanga abasore n'inkumi bari gukina uyu mukino.
Ariko kandi ku ruhande, hari abasore n'inkumi bashushanyaga bahanga ibihangano binyuranye kuri 'Tabulo'. Byiganjemo ibigaragaza ibyiza nyaburanga mu Rwanda.
4.Dj Muun n'umushyushyarugamba Zuba bamaze iminota irenga 30 bataramira abantu
Zuba amaze igihe kinini yifashishwa cyane mu bitaramo nk'ibi bitumirwamo abahanzi Mpuzamahanga.
Ni mu gihe DJ Muun akunze gucuranga cyane mu tubyiniro twinshi tugezweho muri iyi Kigali.
Mu gihe cy'iminota irenga 35' bombi bahuje imbaraga mu ndirimbo zakunzwe cyane muri Afurika mu bihe bitandukanye, cyane cyane izo muri Nigeria.
Bacuranze kandi indirimbo nka 'Sikosa' ya Kevin Kade, Element na The Ben, 'Oule' ya Cassava, 'Hashtag' ya Christopher, 'Binkolera' ya Sheebah na The Ben, 'Inana' ya Chriss Eazy n'izindi.
5.Umunyarwenya Babou niwe wakiriye Symphony
Deejay June niwe wa Mbere wafunguye iki gitaramo, akurikirwa n'umunyarwenya Babou.
Uyu munyarwenya Babou ni nawe wakiriye Symphony Band ku rubyiniro.
Agisoza umwanya we, yakiriye ku rubyiniro MC Zuba, nawe yakira DJ Muun bamarana iminota irenga 35' bataramira abantu.
6.QD Mapamera yabimburiye abandi bahanzi kuririmba
Uyu musore w'i Musanze yinjiriye mu ndirimbo ye yise "Idage" aherutse gushyira hanze.
Yaririmbye mu buryo bwa 'Play Back" afashijwe na DJ wari ku rubyiniro.
Uyu musore yari wenyine ku rubyiniro, kuko nta n'umubyinnyi yigeze yitwaza.
Mbere y'uko aririmba indirimbo ye yise ''Teta" yamamaye yavuze ati 'ndakeka mwese iyi ndirimbo muyizi".
Uyu musore yigeze kuvuga ko indirimbo ye 'Teta' yayikoze mu buryo bwamutunguye, byanatumye uwamukoreye amashusho ataramwishyuje.
 7.E.T Ndahigwa yari afite umubare munini w'abafana
Ni umwe mu basore bamaze imyaka ine mu muziki, ndetse benshi mu rubyiniro bazi ibihangano bye.
Yinjiriye mu ndirimbo ye yise 'Ndahigwa' yitiriye Izina rye, akomereza kuri 'Coconut"- yavuze ko iyi ndirimbo ayikunda cyane.
Buri ndirimbo yose yaririmbaga, hari umubare munini w'abafana babaga bari imbere bamugaragariza ko bamushyigikiye.
8.Nillan ku rubyiniro, Mistaek aserukana umubyinnyi udasanzwe
Nillan yaserutse mu myambaro yihariye yinjirira mu ndirimbo 'Magic' yakoranye na Kivumbi King, akomereza kuri 'Sober'.
Nyuma yo gusoza izi ndirimbo, yavuze ko yanyuzwe n'uburyo yakiriwe. Yavuyeho abisikana na Mistaek.
Bigaragara ko uyu musore yari amaze igihe kinini yitegura uru rubyiniro.
Kuko mbere ye, habanje umubyinnyi wari wambaye bidasanzwe, mu ishusho y'umupfumu.
Kuva mu myaka itatu ishize, uyu musore yigaruriye cyane umubare munini w'Urubyiruko.
Yanaririmbye indirimbo 'Ndikwikora' yakoranye na mugenzi we B-Threy,
Yasoreje ku ndirimbo 'Ku cyaro' yaririmbye amanuka ku rubyiniro, kuko abafana basigaye bayiririmba bonyine
9.Bruce the 1st, uyu mwaka waramuhiriye
Uyu musore ugezweho muri iki gihe, yinjiriye mu ndirimbo 'Way to win', akomereza kuri 'Up' yakunzwe cyane yakozwe na Producer Muriro.
Yabwiye abafana be gufatanya nawe kwishima kuko 'twaje hano kubyina, nta bukonje bukwiye kubaranga'.
Asoje kuvuga aya magambo, yakomereje ku ndirimbo yise 'Ku mihanda' yakoranye na Juno Kizigenza.
Mu kwitegura gusoza umwanya we, yaririmbye indirimbo 'Demo' yakoranye na Ariel Wayz, Sagamba, Sogier Kid na Kivumbi King.
Mbere y'uko ava ku rubyiniro, uyu musore yaririmbye indirimbo 'Bwe Bwe Remix' yahurijemo abaraperi b'ikiragano gishya n'abandi bamaze igihe kinini mu muziki.
10.Kenny K-Shot yabisikanye na Bruce the 1st
Aba baraperi ni inshuti z'igihe kirekire, ku buryo hari indirimbo nyinshi bagiye bakorana.
Mbere y'uko Kenny K-Shot azamuka ku rubyiniro, Bruce yamwakiriye avuga ko bakoranye indirimbo bise 'Umutima'.
Kenny yageze ku rubyiniro, aganiriza abafana be, ubundi aranzika mu ndirimbo yari yateguye.Â
Uyu musore yaririmbye muri iki gitaramo, mu gihe aherutse gushyira ku isoko indirimbo zigize Album ye ya Kabiri yise 'Intare II'.Â
Yavuze ko arwaye ariko 'natunguwe n'uburyo ndi kubarusha 'vibe'. Ati "Turi Intare uko byagenda kose. "Â
Bnxn Buju wamamaye muri Nigeria yataramiye i Kigali ku nshuro ye ya mbere mu gihe cy'iminota 50' asoza ashima uko yakiriweÂ
Bnxn yitaye cyane ku ndirimbo yakoranye n'abandi bahanzi kurusha ize bwite
Bnxn yaririmbye anyuzamo akaganiriza abafana be, ndetse yavuze ko yishimiye gutaramira mu Rwanda
Mu mwanya muto Kenny K-Shot yari yahawe yagaragaje kuririmba cyane indirimbo ziri kuri Album ye 'Intare''
Umuraperi Kenny K-ShotÂ
Umushyushyarugamba Zuba [Ubanza ibumoso] yanyuzagamo agataramira abantu mu ndirimbo zinyuranye
Umuraperi Mistaek wamamaye mu ndirimbo 'Ku Cyaro' yari yitwaje ababyinnyi ku rubyiniroUmuraperi Bruce The 1St yigaragaje mu isura idasanzwe, ubwo yaririmbaga indirimbo z'abahanzi banyuranye
Umuraperi Nillan yari afite umubare munini w'urubyiruko rwari rumushyigikiye muri iki gitarami
Abasore babarizwa muri Symphony Band bishimiwe mu buryo bukomeye muri iki gitaramoÂ
NYUMA Y'IKI GITARAMO TWAGANIRIYE NA MISTAEK URI MU BAGEZWEHO MURI IKI GIHE