Alexis Ngabo Karegeya w'imyaka 28 yavukiye anakurira mu Bigogwe ho mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y'Uburengerazuba, ari mu basore bakiri bato bakomeje kugaragaza ubudasa mu gisata cy'Ubukerarugendo.
Kugeza ubu binyuze mu mushinga yatangije wa Visit Bigogwe, abanyarwanda n'abanyamahanga basigaye bagenderera aka gace k'ubukerarugendo bushingiye ku muco.
Ubwo yahabwaga umwanya mu nama ya 7 y'Ihuriro ry'Urubyiruko, Youth Connekt Africa 2024, Ngabo Karegeya yavuze ko ari umushumba w'umunyamwuga kandi utewe ishema na byo. Yavuze ko yumvaga ntako bisa kuvukira no gukurira mu Bigogwe, ariko yabibwira abo bigana bakamuseka bityo atangira kwiyitirira ahandi.
Yakomeje agira ati: "Muri Covid-19, nafashe icyemezo cyo kumenyekanisha aho nkomoka ku Isi hose. Nafunguye konti ya Twitter nyita 'Ibere rya Bigogwe,' urutare ruzwi cyane muri Bigogwe."
Karegeya yavuze ko yahisemo guha umushinga we iri zina kuko ryari risanzwe rizwi, ibyatumye ibikorwa bye bimenyekana vuba kandi mu byuryo bworoshye. Nyuma yo gufunguza konti kuri X yahoze yitwa Twitter, nibwo yatangiye kujya ashyiraho amafoto n'amashusho agaragaza ubwiza bwa Bigogwe.
Yavuze ko binyuze mu byo akora, yahaye akazi urubyiruko rwinshi by'umwihariko urutuye mu gice cy'icyaro, ndetse agatuma buri mushumba wese yumva atewe ishema n'akazi ke. Karegeya yongeyeho ko ibyo akora yiteze ko bizakomeza kugira uruhare runini mu guteza imbere urwego rw'ubukerarugendo mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.
Karegeya yatangaje ko we yatangaje ko atangira iki gikorwa yashakaga kumenyekanisha aho akomoka nta gahunda yo kubigira ubucuruzi yari afite. Yavuze ko kuri ubu yabihinduye kompanyi ikomeye y'ubukerarugendo, aho buri munsi yakira abantu baje kuhasura no kuryoherwa n'ibyiza by'umuco Nyarwanda.
Muri Mutarama uyu mwaka, ni bwo kandi sosiyete yatangije Bigogwe Tourism Company Ltd yeguriwe ubutaka bwari mutungo bwite wa Leta kugira ngo ikomeze kubukoresha mu buryo bubyara inyungu.
Uyu musore aherutse gutangaza ko yifuza ko mu myaka itari myinshi byibuze Bigogwe izaba ivugwa nk'uko abantu batekereza Nyungwe, Akagera na Pariki y'Ibirunga. Â
Mu 2023 nibwo Guverinoma y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo guha ubutaka buri mu mutungo bwite wa Leta, ikigo Ibere rya Bigogwe Tourism Company Ltd, kimaze kwamamara mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nka.
Ni icyemezo cyafashwe n'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama mu 2023, iyobowe na Perezida Paul Kagame.Â
Ngabo Karegeya wamamaye abikesha 'Ibere rya Bigogwe,' yabwiye urubyiruko rwitabiriye ihuriro rya Youth Connekt Africa inkuru y'uko yahinduye umushumba w'umusirimu
Karegeya akunda kugaragaza kenshi urukundo rutangaje akunda inka