1963-2024: imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye 'Noheli y'amaraso' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihugu nk'u Rwanda cyiganjemo abemera Kristu, Noheli yizihizwa mu byishimo byinshi, kuko ari umunsi ubibutsa ivuka rya Yezu Kristu (cyangwa Yesu Kristo bitewe n'idini), 'umwana w'Imana wavukiye kudukiza ibyaha'.

Nyamara hari n'abo iyi tariki ya 25 Ukuboza yibutsa amateka ashaririye, kuko kuri iyo tariki mu mwaka w'1963, biciwe imiryango, abacitse ku icumu bakameneshwa mu byabo, bazira gusa ko ari Abatutsi. Ni icyo bibuka nka 'Noheli y'amaraso'.

1963-2024 rero, imyaka 61 irashize hibukwa inzirakarengane zishwe n'ubutegetsi bwa Parmehutu, bwari burangajwe imbere na Perezida Gerigori Kayibanda. Iyo tariki yasigaye mu mitwe ya benshi kuko hizihizwa Noheli, ariko mu by'ukuri amateka yerekana ko na mbere ndetse na nyuma y'iyo tariki ya 25/12/1963 Abatutsi bicwaga umusubizo, inka zabo ziribwa, inzu zabo zitwikwa ku manywa y'ihangu.

 

Abatangabuhamya barimo n'abagize uruhare muri ubwo bwicanyi, bavuga ko abo Batutsi bahigwaga bukware bitwa' ibyitso by'inyenzi', zari zaratangiye kugaba ibitero mu Rwanda ngo zisubize Abanyarwanda bari baramenesherejwe mu mahanga, uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo.

Ibitabo n'ibinyamakuru binyuranye byanditse kuri ayo mateka, birimo nka Témoigngages chrétiens, Le Monde, Les Temps modernes, Le Figaro n'ibindi byinshi, bivuga ko Perezida Kayibanda n'ibyegera bye baba baratoranyije Perefegitura ya Gikongoro ngo ikorerwemo ubwo bwicanyi bwafatwaga nko 'guha gasopo Inyenzi n'ibyitso byazo', kuko icyo gihe yari ituwe n'Abatutsi benshi.

Bigizwemo uruhare rukomeye na Yohani Batista Rwasibo wari Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, na Andreya Nkeramugaba wari Perefe wa Gikongoro, imibare yakusanyijwe n'ababyiboneye, yerekana ko nko mu Cyanika honyine hishwe Abatutsi basaga ibihumbi cumi na bine( 14.000), naho i Kaduha hicwa abatari munsi y'ibihumbi birindwi(7.000). Ni ukuvuga ko, utiriwe ubarura abiciwe ahandi, aho habiri honyine haguye abarenga ibihumbi makumyabiri na kimwe(21.000)! Abataratwikiwe mu nzu baratemaguwe, abandi bo mu makomini nka Rukondo, Musebeya, Muko n'ayandi, barohwa mu mugezi wa Mwogo bahambiriye amaboko n'amaguru ngo batabasha kwirwanaho.

Ubuhamya buvuga ko abashoboye kurokoka babifashijwemo n' abagiraneza bake, barimo nyakwigendera Padiri Stanislas de Jamblinne wabaga muri Paruwasi ya Cyanila( Imana imuhe iruhuko ridashira), akaba yarakoze uko ashoboye mu guhisha no gutabariza inkirirahato.

Nubwo havugwa cyane Gikongoro ariko, ntawakwirengagiza ko n'ahandi habaye' Noheli y'amaraso'. Urugero ni nko muri Kibuye hategekwaga na Esdras Mpamo, muri Cyangugu ya Raphael Ngirabatware, Gitarama, Kibungo, Gisenyi n'ahandi abatutsi bagiye bicwa urubozo, bakajugunywa mu byobo rusange.

' Noheli y'amaraso' yamenyekanye no mu mahanga, ndetse abahanga batangira kuyita' jenoside ikorerwa Abatutsi', nyuma gato y'iyari imaze gukorerwa Abayahudi.

Ubutegetsi bwa Kayibanda bubigiriwemo inama n' abarimo Musenyeri Andreya Perraudin, bagerageje gusibanganya ibimenyetso. Ni muri urwo rwego Parmehutu yohereje intumwa mu bihugu byinshi byo mu Burayi, ngo basobanure ko Abatutsi ari bo 'nyirabayazana' b'ibyababayeho, kuko benewabo bateye uRwanda. Umwe mu bahirimbanye mu gukwiza ubwo butumwa, ni Anastase Makuza, wari Perezida w'Inteko- nshingamategeko, akaba yaravugiye mu Bufaransa ko ' Abatutsi b'abiyahuzi ari bo bizize'.

Mu gihe uRwanda ruri mu bihugu byihutiye kumva cyane 'Inkuru Nziza' y'ivuka rya Yezu Kristu, n'ubu biracyagorana kumva uko abo bantu ari bo batahwemye kwirara mu bavandimwe babo, bakabica nabi kandi imyaka myinshi, nyamara barigishijwe ivanjiri isaba kwirinda imyitwarire ya Gahini wishe umuvandimwe we Abeli.

'Noheli y'amaraso' yerekezaga kuri rirangiza, Jenoside yakorewe Abatutsi muw'1994. Ibihumbi n'ibihumbi byiciwe mu biliziya, byishwe n'abakristu ndetse hamwe na hamwe bafatanyije n'abapadiri n'ababikira. Ibi bikwiye kudutera kwibaza niba koko Abanyarwanda dufata Noheli nk'umwanya wo gutera ikirenge mu cya Kristu wavukiye kuducungura, cyangwa ahubwo niba udakwiye kutubera umwanya wo kutwibutsa ko abenshi twagomeye Imana n'abantu.

Yezu Kristu se koko yavukira mu mitima y'inkoramaraso, n'ubu zanze kwicuza no kunamura icumu?

The post 1963-2024: imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye 'Noheli y'amaraso' appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/1963-2024-imyaka-61-irashize-mu-rwanda-habaye-noheli-yamaraso/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=1963-2024-imyaka-61-irashize-mu-rwanda-habaye-noheli-yamaraso

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)