Senderi yikomanga ku gatuza ashingiye ku kuba muri uyu mwaka atarigeze ahamwema kugaragara mu bikorwa bikomeye byabaye, birangajwe imbere no kuba yari mu bahanzi baririmbye mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida Paul Kagame byabereye mu Ntara zitandukanye z'Igihugu.Â
Ikirenze kuri ibyo, uyu muririmbyi yaririmbye mu irahira ry'Umukuru w'Igihugu, ryabereye muri Sitade Amahoro, ku wa 20 Kanama 2024 ryitabiriwe n'Abakuru b'Igihuhu na za Guverinoma, barenga 20.Â
Wari umunsi udasanzwe kuri uyu muhanzi; kandi biri mu byanyuze umutima we, kuko 2024 awufata nk'umwaka wahinduye ubuzima.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Senderi Hit ashimangira ko ari we muhanzi wa mbere waririmbiye abaturage benshi muri uyu mwaka, kuko yagaragaye mu bikorwa byinshi cyane byahuje cyane abaturage, kurusha abandi.
Yavuze ati 'Uyu mwaka wa 2024 wabaye uwo kwaguka no gukomeza kugera ku baturage nk'uko nabyiyemeje. Ni umwaka waranzwe no guhatana cyane, ariko nanjye nari mu b'imbere. Nahamya ntashidikanya ko ari njye muhanzi wa mbere wataramiye abaturage benshi mu Rwanda, kandi mfite n'ibimenyetso bibyemeza."Â Â
Senderi Hit ashingira kuki avuga ko 2024 ariwe muhanzi wa mbere wataramiye abaturage benshi?
Senderi ari ku rutonde rw'abahanzi baririmbye mu bitaramo byaherekeje isiganwa rya Tour du Rwanda, ryabaye tariki 18 kugeza ku ya 25 Gashyantare 2024. Ni ku nshuro ya 16, iri rushanwa ryari ribaye kuva ryaba mpuzamahanga.
Ati 'Aha hose twahanyuze dutaramira abaturage! Byari ibihe bidasanzwe kuri njye na bagenzi banjye. Ariko, kandi nagendaga nisanga, kuko uturere twinshi nari nsanzwe mbazi, nziranyi n'abaturage.'
Muri Mata 2024, uyu muhanzi yifatanyije n'Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu, aririmba mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati 'Hamwe n'indirimbo nahimbye zo Kwibuka, nagiye ndirimbira hirya no hino mu gihugu, nifatanya n'abanyarwanda kwibuka.'Â
Hagati ya Nyakanga na Kanama 2024, Senderi avuga ko umutima we wanyuzwe nyuma y'uko ashyizwe mu bahanzi baririmbye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w'umuryango FPR-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame.
Ibi bikorwa byageze hirya no hino mu gihugu, ndetse byahaye akazi abahanzi banyuranye barimo na Senderi Hit.
Imibare ya hafi igaragaza ko Akarere ka Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali kabaye aka mbere mu kugira umubare munini w'abantu bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida w'umuryango FPR-Inkotanyi, Chairman Paul Kagame, aho abitabiriye barengaga ibihumbi Magana ane (400,000).
Ibikorwa byo kwiyamamaza kuri Perezida Kagame byamaze ibyumweru bitatu, byasojwe ku wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024 kuri Site ya Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Ni ibikorwa byatangiye ku wa 22 Kamena 2024, bigera kuri Site 18 hirya no niho mu gihugu, aho ibihumbi by'abanyamuryango bari bacyereye kumwakira.
Umuryango FPR-Inkotanyi wagiye utangaza imibare y'abanyamuryango babaga bitabiriye kuri buri Site Perezida Kagame yiyamamarijeho. Urugero, Musanze bavuze ko abari bahateraniye barenga ibihumbi 350, ari nayo mpamvu mu gukora igiteranyo cy'abitabiriye, habayeho kugaragaza ko uwo mubare urenga.
Ibikorwa byo kwiyamamaza kuri Perezida Kagame byatambukaga imbonankubone ku muyoboro wa Youtube wa FPR-Inkotanyi. Byatangiye iyi shene ifite abantu barenga ibihumbi icyenda (9,000) bayikurikira (Subscribers), ariko basoje bageze ku bantu barenga ibihumbi 56.
Senderi Hit kandi yaririmbye mu birori byo kwizihiza Umusni w'Intwari byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Muri Kanama 2024, Senderi Hit yaririmbye mu birori by'umuganura, byabereye mu Karere ka Kayonza.
Ni ibirori byitabiriwe n'abayobozi mu nzego Nkuru z'Igihugu, barimo Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Ishingano Mboneragihugu wari umushyitsi Mukuru.
Umuganura wabaye inkingi ikomeye mu mibereho y'Abanyarwanda kuva mu myaka ya kera cyane kugeza ubu. Akamaro n'agaciro byawo byatumye abasokuruza bagenda bawuhererekanya, u Rwanda rukaba rukiwubahiriza na n'ubu.
Ibirori byo kuwizihiza ku rwego rw'Igihugu byabereye muri Kayonza, ariko wanizihijwe ku rwego rwa buri Karere, umudugudu no mu miryango.
Inteko y'Umuco ivuga ko 'Umuganura w'Abanyarwanda si ugusangira umutsima gusa, ni umwanya wo kuzirikana umutima w'Abanyarwanda urangwa no gukunda Igihugu, guharanira ubumwe no kwigira.'
Kwizihiza Umuganura, bishimangira urugendo Abanyarwanda barimo rwo kwigira hifashishwa umuco, hashakwa ibisubizo bihamye by'ibibazo bahura na byo, mu bushobozi bafite, bashingiye ku muco w'Abanyarwanda urangwa n'ubuntu, ubufatanye, gutabarana no gusangira.
Kuri iyi umunsi w'umuganura wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti 'Umuganura, isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira. Tuganure dushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri'.
Muri uyu mwaka kandi, Senderi yaririmbye muri 'Expo' itegurwa n'Intara y'Uburasirazuba; ndetse niwe muhanzi wa mbere wafunguye Sitade Amahoro, ubwo yaririmbaga mu birori byo Kwibohora.
Ati 'Uriya munsi ndirimba muri Sitade Amahoro, natashye ku mazina yanjye nongeyeho 'Rubanzirizahanzi'.
Senderi kandi yanaririmbye mu birori byo kurahira kwa Nyakuhabwa Perezida Paul Kagame, byabaye ku wa 11 Kanama 2024, byitabiriwe na ba Perezida barenga 20.     Â
Nyuma yo kurahirira manda ya Kane, Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda icyizere bongeye kumugirira, abizeza ko ibyo bifuza byose 'tuzabigeraho'.
Mu muhango waranzwe n'akarasisi gakomeye ka gisirikare, imbere y'Abanyarwanda ibihumbi za mirongo bari buzuye stade Amahoro, n'abakuru b'ibihugu bya Afurika barenga 20, Paul Kagame yavuze ko 'hari igisobanuro kimbitse mu mibare' yagaragaye mu bihe byo kwiyamamaza n'ibyavuye mu matora.
Senderi avuga ko 2024, wanamubereye umwaka mwiza, kuko ari bwo yakoranye indirimbo n'abahanzi barimo Bwiza; kandi ni nabwo yasuye abaturage barenga ibihumbi 8 mu karere ka Ruhango, anabashyikiriza udukingirizo.
Uyu muhanzi anavuga ko uyu mwaka warushijeho kuba mwiza, ahanini binanyuze mu mukino wahuje Rayon Sports na APR FC yaririmbyemo.
Ati 'Uriya mukino ntiwari usanzwe kuri njye. Kuko naririmbiye amakipe yombi nakoreye indirimbo. Wibuke ko iyi Sitade ijyamo abantu barenga ibihumbi 45.'
Mu bikorwa bya hafi kandi bisoza uyu mwaka, Senderi Hit yaririmbye mu birori by'Umunsi Mukuru wa Mwalimu byabereye mu Intare Arena, ku rwego rw'Igihugu.
Akomeza ati '2024 ndashimira Imana. Ndashimira cyane abakunzi banjye. Ntibyari byoroshye nagato. Ubu rero 2025 Imihigo irakomeje nzashyiramo ingufu zidasanzwe. Ndashimira 'aba-Boss' bose bangiriye icyizere, bakampa akazi kandi nkagakora neza.'
Ku rubyiniro, Senderi Hit yari kumwe na Intore Tuyisenge. Ndetse mu butumwa bwe, yashimiye abateguye uyu munsi kuba bamuhaye amahirwe yo gutaramana n'abagize uruhare rwo kumugiro uwo ariwe magingo aya.
Ubwo ku wa 16 Nyakanga 2024, Senderi Hit yari mu birori byo kwishimira Intsinzi ya Perezida Paul Kagame byabereye mu Imbuga y'Intare Conference Arena i Rusororo
Tariki 21 Nyakanga 2024, yabaye itariki idasanzwe mu rugendo rwa Senderi Hit ubwo yaramukanyaga na Perezida Kagame mu musangiro Umukuru w'Igihugu yashimiyemo abantu bose bagize uruhare mu kwiyamamaza kwe
Ubwo ku wa Gatatu tariki 3 Kanama 2024, Senderi Hit yataramiraga abaturage ahizihirijwe ibirori by'Umuganura ku rwego rw'Igihugu. Ni ibirori yahuriyemo n'Itorero ry'Igihugu Urukerereza, bibera muri Kayonza
Ubwo Senderi Hit yaririmbaga mu birori byo kwizihiza Umunsi w'Intwari; aha ku rubyiniro yari kumwe na Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène
Senderi yataramiye ibihumbi by'abantu mu gikorwa cyo kugeza Telefoni za 'Smartphone' ku baturage Â
 ÂSenderi yazengurutse igihugu aririmba mu bikorwa by'ibitaramo bya Tour du Rwanda
Â
Senderi yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere waririmbye mu birori byo kwizihiza Kwibohora
Senderi yataramiye abafana be mu mukino wahuje Rayon Sports na APR FCÂ
Senderi yataramiye ibihumbi by'abantu hirya no hino mu gihugu mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul KagameÂ
Ubwo Senderi Hit yifatanyaga n'abaturage hirya no hino mu gihugu, mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30
Ubwo Senderi yataramiraga mu Karere ka Ruhango, agatanga udukingirizo ku baturage barenga ibihumbi umunani
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'MURI HEHE' YA SENDERI HIT