No title

webrwanda
0


29' Koruneli ya Rayon Sports nyuma y'umupira wari uzamuwe na Prince Elenga abakinnyi ba AS Kigali Bakawurenza. Koruneli yatewe neza na Kevin nuko Nkubana Marc aratabara.

23' Koruneli ya AS Kigali yari itewe na Onyeabor Franklin, Umupira Khadime Ndiaye awukuramo neza cyane.

17' Iyabivuze Isse yari atanze umupira kwa Chabalala wateye umupira agaramye, ukanyura ku ruhande.

12' Kufura itewe na Muhire Kevin igaruwe na Franklin Onyenka'

11' Kufura ya Rayon Sports nyuma y'ikosa rikorewe Bugingo Hakim ubwo yashakaga gushota'

4' AS Kigali itangiye umukino ikinira inyuma, iri guha amahirwe abakinnyi ba Rayon sports kuko Fall Ngagne ateye umutwe ujya ku ruhande rw'izamu rtya Hakizimana Adolphe'

1' Adama Bagayogo yari atunguye AS Kigali ateye ishotiu umuzamu Hakizimana Adolpher awukuramo

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali ni Hakizimana Adolphe, Nkubana Marc, Akayezu Jean Bosco, Tharicisse, Rucogoza Aimable, Flanklin Onyenka, Iyabivuze Osee, Ntiruhwa Aime, Buregeya Prince, Armel Gislain na Shaban Hussein.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa rayon Sports ni Khadime, Serumogo, Bugingo, Aimable, Yousou, Richald, Roger, Kevin, Fall ngagne, Adama, Elenga Kanga.

Abakunzi ba rayon sports uko bagiye bageera kuri Kigali Pele Stadium

Abakinnyi ba AS Kigali  bari kwishyushya mbere y'uko umukino utangira

Abakinnyi ba Rayon Sports bari kwishyushya mbere y'umukino

Uko abakinnyi ba AS Kigali bageze kuri Kigali Pele Stadium

Uko abakinnyi ba Rayon sports bageze kuri Kigali Pele Stadium

Kuri uyu wa Gatandatu itariki 14 Ukuboza 2024-25, AS Kigali yakiriye Rayon sports mu mukino w'umunsi wa 13 wa shamoiyona y'u Rwanda Rwanda Premier League 2024-25.

Ni umukino ukomeye cyane uguye guhuza amakipe amze iminsi ayoboye shampiyona y'u Rwanda, kuko AS Kigali ni iya kabiri naho Rayon Sports yo ni iya Gatatu. Mu ggihe AS Kigali yatakaza uyu mukino, APR FC yamaze gutsinda Mukura niyo yaguma ku mwanya wa kabiri.

Ni umukino Rayon Sports ishaka gutsinda kugira nmgo ikomeze kuyobora shampiyona y'u Rwanda, cyane ko mukeba bawo APR FC iri kuyirya isataburenge, kuko yamaze kugira amanita 25.

 

AMAFOTO: Ngabo Serge  Inyarwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149610/live-as-kigali-yakiriye-rayon-sports-amafoto-149610.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)