Ni ya minsi umubyeyi aba yarahiye ati "abana banjye bagomba kubona akaboga", umwambaro mushya, n'ibindi bifasha abagize umuryango kwinjira mu mwaka mushya n'ibyishimo.
Hari ubwo iyo bidacunzwe neza ibiciro bitumbagira, kurusha uko byari bisanzwe, kubera ko abacuruzi baba babona ibyashara, ha handi bagira bati 'baragura uko byagenda kose.'
Ni na ko byagenze mu mezi ya nyuma ya 2024. Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) yo mu Ugushyingo 2024, igaragaza ko ibiciro ku masoko byiyongereyeho 5% ugereranyije n'uko byari bihagaze mu Ugushyingo 2023.
NISR yagaragaje ko mu mijyi, ibiciro byazamutse cyane ku kigero cya 5% ugereranyije n'umwaka ushize, mu gihe mu byaro byiyongereyeho 2.4%.
IGIHE yazengurutse mu masoko atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali mu gushaka kureba uko imihahire imeze na cyane ko habura amasaha make ngo abantu binjire muri Noheri.
Ni Isoko rya Nyabugogo ryo mu Karere ka Nyarugenge, irya Kimironko ryo mu Karere ka Gasabo n'irya Ziniya mu Karere ka Kicukiro.
Abacuruzi n'abaguzi twasanzwe i Nyabugogo bagaragaje ko hari bimwe mu bicuruzwa byazamutse ariko hari na bimwe byagumye ku giciro gisanzwe.
Iyo urebye ubona ko ibyazamuye ibiciro harimo, inyama, isombe, amavuta ndetse n'ibindi.
Iyo ugeze i Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana usanga ikilo cy'inyama z'iroti ari 7000 Frw mu gihe imvange ari 5500 Frw. Mu minsi yashize inyama z'iroti zaguraga 6000 Frw mu gihe imvange zo zari 4800 Frw.
Uretse inyama z'inka ikilo cy'inkoko kiri kugura 4000 Frw, mu gihe icy'amafi 6500 Frw.
Icyakora nubwo ibiciro wabonaga ko byazamutse ariko ntibyabujije abaturage kwihahira kuko hari umurongo mwinshi w'abaje kwihahira.
Mu bindi biri kugurwa cyane harimo isombe ku buryo ikilo kimwe cyagurwaga 800 Frw ubu cyabaye 1000 Frw ariko kuko iri gushakwa cyane, na none iri kugurwa nk'amasuka.
Litiro eshanu z'amavuta zaguraga 11.000 Frw zageze ku 12'500 Frw mu gihe litiro eshanu z'amavuta y'igihwagari zagumye ku 17.000 Frw.
Ibiciro by'ibirayi ntibyahindutse kuko biri kugura 600 Frw, umuceri na wo wagumye ku 1500 Frw (Umutanzaniya) na ho umu Pakistan na wo uguma ku 1500 Frw mu gihe ibitoki byo byabuze, aho biri kuboneka bikagura 600 Frw ku kilo.
Mu Isoko rya Ziniya abacuruzi bagaragaje ko abakiliya bagabanyutse ugereranije n'uko byagenze mu myaka yashize, icyakora na ho isombe iri kugurwa ku bwinshi.
Ibiciro by'inyanya byakomeje kuba kuri 800 Frw ku kilo, karoti ziguma ku 1500 Frw ku kilo mu gihe poivro ziri kugura 2000 Frw ku kilo, ibitunguru nabyo byagumye kuri 600 Frw ku kilo kimwe.
Nubwo bimeze bityo, Banki Nkuru y'u Rwanda, BNR, iherutse gutangaza ko mu gihembwe cya gatatu cya 2024, umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro wagabanyutse ukagera kuri 4.1% uvuye kuri 5.1% mu gihembwe cya kabiri cya 2024.
BNR igaragaza ko iteganyamibare ku muvuduko w'izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa mu gihe cya bugufi ryazamutseho gato ugereranyije n'uko byari byitezwe mbere, biturutse ku mvura yatinze kugwa muri iki gihembwe cy'ihinga A.
Ariko kandi BNR igaragaza ko hazabaho umuvuduko udakabije w'izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa muri rusange kuko iteganyamibare rigaragaza ko ibiciro by'ibiribwa ku isoko mpuzamahanga bizakomeza kumanuka.
BNR iti 'Bityo umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro wari kuri 3.8% nk'uko bigaragazwa n'imibare yo mu Ukwakira 2024, byitezwe ko uzaguma kuba mu mbago ngenderwaho ku mpuzandengo ya 4.6% mu 2024 na 5.8% mu 2025.'
>