Abahanzi bahora babogoza! Kuki Leta zidashyir... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guverinoma mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, zagiye zishyiraho amategeko agamije kurinda ibihangano by'abahanzi. 

Nubwo bimeze gutya ariko hirya no hino ku Isi no mu Rwanda harimo ibigaragaza ko aya mategeko adashyirwa mu bikorwa.

Yewe no ku rwego rw'Isi, hategurwa inama Mpuzamahanga, zigamije kwiga ku kurengera umutungo mu by'ubwenge.

Hari Inama izwi cyane yitwa "All Africa Intellectual Property[IP] Summit" yakunze kubera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika igahuriza hamwe inzobere, abafata ibyemezo, abanyamategeko, abashakashatsi ndetse n'abayobozi batandukanye mu bijyanye n'inganda ndangamuco mu bice bitandukanye muri Afurika.

Muri uyu mwaka iyi Nama yabereye bwa mbere mu Rwanda. Iyo usomye mu gitabo kivuga kuri iyi Nama, bitaye cyane ku nsangamatsiko igira iti 'Uburenganzira ku mutungo bwite mu by'ubwenge (IPRs): Umusemburo w'intego z'iterambere rirambye (SDGs) muri Afurika.''

Ni ikibazo kuba abahanzi batungukirwa n'ibihangano byabo?

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ku wa 17 Ugushyingo 2024, Yvonne Chaka Chaka wamamaye mu muziki, yavuze ko nubwo atagisohora indirimbo, ariko acyinjiza amafaranga avuye mu bihangano bye.

Ati 'Ndatekereza ko ari byiza kugira abantu bagufitemo inyungu, abantu bagukunda ariko mukorana bya hafi kandi bagufite ku mutima. Kubera ko ubuhanzi ni ubucuruzi, ugomba kumva ibyo bintu, ukagira abantu bakugira inama.'

Kuko nshobora kuba ntumva ibiri mu masezerano, ngomba kugira uburenganzira ku bihangano byanjye, ngomba kwishyurwa mu gihe indirimbo zanjye zicuranzwe,ibyo byose rero ugomba kuba ufite abantu babigufashamo.'

Ariko kandi yavuze ko abahanzi bakwiye kwihagararaho mu bijyanye no gufata ibyemezo ku buhanzi bwabo no gutumirwa mu bikorwa binyuranye.

Ati "Nk'uko nabibwiye abantu ku wa Gatanu, buri muntu aba ashaka umuhanzi, ariko buri muntu aba ashaka kugabanyirizwa ibiciro. Ariko ntabwo uzajya kwa dogiteri ngo umusabe kukugabanyiriza ibiciro igihe urwaye, nujya ku munyamategeko, ntabwo uzasaba kugabanyirizwa.'

None kuki dushobora kumva ko abantu bari mu buhanzi aribo tuzajya duhora tubwira ko dushaka ko batugabanyiriza ibiciro? Umuhanzi niba aguciye miliyoni 15, kuki wumva wamuha miliyoni 5? Ibyo ntabwo ari byo."

Umunyamategeko wo muri Nigeria, Franklin Okoro, aherutse kubwira InyaRwanda ko bitumvikana ukuntu Guverinoma z'ibihugu zishyiraho amategeko ku kurengera umutungo mu by'ubwenge, ariko akaba atubahirizwa.

Ati "Yego, twe twumva neza ko tugomba kurinda ibihangano by'ababikoze, ibitekerezo by'abantu, yewe n'amategeko yashyizweho ariko ikibazo kiracyari ku iyubahirizwa ry'ayo mategeko."

Umuyobozi wa Komite itegura Inama ya 'All Africa IP Summit', Sand Mba-Kalu, asobanura ko Guverinoma zikwiye gushyira  imbaraga cyane mu kumva neza impamvu y'iri tegeko no kuryubahiriza.

Ati "Ni ingenzi ko tumenya ko umutungo bwite mu by'ubwenge atari ibitekerezo ahubwo ni ukuri, ni ingenzi ku iterambere kuko iyo urebye mu bihugu byateye imbere nk'u Bushinwa, u Buhinde n'abandi, bamaze kumenya ko umutungo bwite mu by'ubwenge ari nk'izahabu, bamenya ko ibitekerezo, ibihangano n'ibindi abantu bahanga ari byo bibateza imbere kandi bikanateza imbere ibihugu byabo."

Muri Kanama 2024, mu Rwanda hasohotse itegeko ku kurengera umutungo mu by'ubwenge, ariko bamwe mu bahanzi ntibaryishimiye bituma inzego za Leta zemeza kongera kurivugurura.

Ibi byatumye ku wa 30 Kanama 2024, haterana inama yitabiriwe n'abarimo Blaise Ruhima wari uhagarariye RDB, Minisiteri y'ubucuruzi yari ihagarariwe na Mugemana Jean na Minisiteri y'urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi yari ihagarariwe na Umutoni Sandrine.

Icyo gihe Niragire Marie France uhagarariye Inama y'Igihugu y'abahanzi, yasobanuye ko iyi nama 'Yanzuye ko Inama y'Igihugu y'abahanzi isaba Minisiteri y'urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi ko baganira kugira ngo ibihangano by'abahanzi bibungabungwe kandi biteze imbere ba nyirabyo, bityo nabo batange umusanzu mu kubaka Igihugu nk'abandi Banyarwanda bose".

Yvonne Chaka Chaka aherutse gutangaza ko kubera amategeko arengera ibihangano bye, akomeza kwakira inyungu ibivamo nubwo muri iki gihe atagisohora indirimbo


Inama nka 'ALL Africa Intellectual Property Rights 'IPRs' Summit" zigirwamo uko abahanzi bakungukirwa n'ibyo bakora

Muri Kanama 2024, Inzego birebera zongeye gusuzuma itegeko ryari ryasohotse ku kurengera umutungo mu by'ubwenge



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149100/abahanzi-bahora-babogoza-kuki-leta-zidashyira-mu-bikorwa-itegeko-ku-kurengera-umutungo-mu--149100.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)