Abakozi ba Amazon bateguje imyigaragambyo ikaze - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ni imyigaragambyo abo bakozi bateguye nyuma y'uko ubuyobozi bw'Umuryango uharanira uburenganzira bw'abakozi uzwi nka 'International Brotherhood of Teamsters:IBT' utangaje ko iki kigo cyashinzwe n'Umunyemari Jeff Bezos cyanze kuganira n'abakozi bacyo ku bijyanye no kunoza amasezerano y'akazi, gutanga imishahara myiza no kunoza uburyo bakora.

IBT yatangaje ko abakozi ba Amazon bo mu mijyi nka New York, Skokie muri Leta ya Illinois, Atlanta, San Francisco na Southern California biteguye kujya mu myigaragambyo.

Iryo huriro rivuga ko rizaba rihagarariye abakozi ibihumbi 10 bamwe bafatwa nka ba nyakabyizi, bo mu maduka atandukanye ya Amazon muri Amerika ndetse n'abandi bafite amasezerano yemewe y'umurimo bose bazitabira imyigaragambyo.

Icyakora ni ibirego Amazon ihakana, umuvugizi wayo, Kelly Nantel yavuze ko ari uguharabika ikigo, ibintu yise ko bidakwiriye.

Ati 'Ukuri ni uko IBT iri gukoresha uburyo butanyuze mu mucyo. Iryo huriro ryakomeje kuyobya no gutera ubwoba abakozi ba Amazon kugira ngo baryiyungeho.'

IBT yahaye Amazon ku wa 22 Ukuboza 2024 nk'umunsi ntarengwa wo gutangira ibiganiro bijyanye no kunoza amasezerano y'akazi, bitaba ibyo imyigaragambyo igatangira.

Inzobere mu bijyanye n'iyubahirizwa ry'amategeko agenge umurimo zigaragaza ko amahirwe menshi ni uko Amazon itazigera iganira ku bijyanye n'ibyo IBT iri gusaba, bakagaragaza impungenge ko bizabyutsa n'indi miryango ireberera abakozi.

Iki kigo gifatwa nk'isoko ryo kuri internet cyakunze kugaragaza ko gishyize imbere ibyo kubaka umubano n'abakozi ku giti cyabo, aho gukorera mu mahuriro, ibintu abakozi na bo batumva.

Amazon nk'ikigo cya kabiri mu byigenga bitanga akazi ku bantu benshi ku Isi, igaragaza ko ihemba imishakara iri hejuru y'ibindi bigo bikora ibintu bimwe, ndetse iherutse gushyiraho uburyo bw'ikoranabuhanga mu buryo bwo kugabanya imirimo yisubiramo yagoraga abakozi.

Icyakora abakozi ntibabyumva kuko bashinja iki kigo gukorera ku muvuduko uri hejuru no kunoza cyane ibyo gikora, igitambo cy'ibyo kikaba abakozi bakomerekera muri iyo mirimo kandi ntibitabweho neza.

Muri uyu mwaka Amazon yagaragaje ko izashora miliyari 2,1$ mu kongera imishahara y'abakozi bo muri Amerika, ababona igihembo kiri hasi bakazajya bakorera 1,5$ ku isaha, mu gihe ababona ikigereranyije bazajya babona 22$, ibingana n'inyongera ya 7%.

Abakozi ba Amazon bateguje imyigaragambyo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-amazon-bateguje-imyigaragambyo-ku-bwo-kudafatwa-neza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 4, January 2025