Abakozi ba leta barenga 950 basoje amahugurwa bahererwaga i Gako - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amahugurwa bahawe mu byiciro bitanu hagati ya Ukwakira-Ukuboza 2024.

Yashingiye ahanini ku gushimangira ingingo yo gukorera hamwe buzuzanya mu nzego zabo, kuzamura ubunyamwuga no kurebera hamwe ingamba zafasha muri gahunda ya leta yo kwihutisha iterambere, icyiciro cya kabiri, NST2 n'iz'icyerekezo 2050.

Umushyitsi mukuru mu gusoza amahugurwa yari Umunyarwanda akaba na Visi Perezida ushinzwe porogaramu zitandukanye muri Susan Thompson Buffett Foundation, Prof. Senait Fisseha, umuryango wanagize uruhare runini mu itangwa ry'ayo mahugurwa.

Yagaragarije abahuguwe ko kuva mu 2020 aza mu Rwanda, ari igihugu yakunze bikarangira anagiherewe ubwenegihugu, ko na we kuva ubwo yabaye umukozi wa leta mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ati 'Kuva natangira uyu mwuga nakoranye n'ibihugu byinshi cyane ariko nta gihugu na kimwe muri Afurika n'Isi muri rusange gihamye ku cyerekezo cy'iterambere cyacyo nk'u Rwanda. Turi abanyamahirwe bakomeye kuba dufite umuyobozi nka Perezida Kagame ureba kure. Nubwo we n'abandi bayobozi bashyiraho imirongo ngenderwaho, iterambere ry'igihugu rishingiye ku bakozi bacyo nka twe, kuko ari twe tuyishyira mu bikorwa.'

Prof. Fisseha yagaragaje ko NIP ari gahunda yifuza ko yazagera ku bakozi bose kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego rwihaye rwo kuba igihugu gikize bitarenze 2050.

Yibukije uburyo icyo cyerekezo cyo kugira u Rwanda igihugu gikize, gifite imizi ku babohoye igihugu bagahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, agasaba abasoje amahugurwa kuzirikana aho u Rwanda rwavuye, bagakorera mu ngata ababohoye igihugu.

Ati 'Abababanjirije bakoze umurimo munini mu kugarura amahoro n'umutekano, kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda mu bihe byari bikomeye, kwimakaza ubutabera, kubaka ibikorwaremezo n'ibindi. Nubwo twageze kuri byinshi, haracyari byinshi tugomba kwitaho kugira ngo duhe abaturage serivisi zinoze. Ni yo mpamvu gahunda nk'iyi iba ari ingenzi.'

Yagarutse ku bihugu byateye imbere nk'u Buhinde, Singapore n'ibindi, agaragaza ko iryo terambere birikesha gahunda nk'izo, binyuze mu guha akazi abahanga bari mu gihugu, bagahabwa imishahara myiza bigendanye n'ubukungu bwabyo, ndetse bagahabwa amahugurwa abafasha gushyira mu bikorwa inshingano zabo.

Prof. Senait Fisseha yerekanye ko ibyo byose ari byo u Rwanda rwashyizemo ingufu, ariko akagaragaza ko bitagerwaho abakozi barwo batabigizemo uruhare rugaragara.

Ati 'Tugomba gukora cyane tukagera ku nzozi z'abatanze ubuzima bwabo baharanira kubohora igihugu. Twubahe ibitambo batanze dushyira mu ngiro ibitekerezo byabo, ibyo baharaniraga tubigereho mu buryo burambye. Ni umurimo ukomeza ariko tugomba kugeraho uko byagenda kose.'

Mukiza Oreste ukora mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), yavuze ko bize byinshi bishingiye ku guhoza umuturage ku isonga, n'ibindi bizafasha u Rwanda kugera ku ntego z'iterambere.

Ati 'Tweretswe uko tugomba gutahiriza umugozi umwe nk'ibigo bya leta. Ni gahunda twifuza ko yakwagukira mu bakozi ba leta bose, ndetse ikanakomereza mu bikorera kugira ngo twese dutizanye imbaraga, dutere imbere kuko twese dukorera igihugu.'

Umujyanama w'Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Uburezi, Mugabo David wahuguwe mu cyiciro cya gatatu, na we yagize ati 'Kugira ngo NST2 n'icyerekezo 2050 bigerweho, birasaba ko dukora cyane. Imbaraga byatwaye u Rwanda ngo icyerekezo 2020 kigerweho, dusabwa kuzikuba inshuro zirenga icyenda. Kuza muri aya mahugurwa byatweretse ko tugomba guhindura imikorere tukagendera ku muvuduko wihuta, tunareba ibintu mu buryo bwagutse.'

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Ambasaderi Christine Nkulikiyinka, yashimiye inzego zose zitanze kugira ngo ayo mahugurwa atangwe mu byiciro byose, agaragaza ko ari gahunda izakomeza mu kwimakaza umurimo unoze ariko unakorwa n'abanyamwuga.

Ati 'Ubufatanye nk'ubu ni ingenzi ndetse buzakomeza no mu myaka iri imbere. Abasoje muri ibi byiciro bitanu bya mbere nizeye ko mwabonye ubumenyi bubafasha gufata inshingano, mugakorera hamwe, bigatuma mugera ku musaruro ushimishije.

Minisitiri Nkulikiyinka yanibukije abahuguwe ko bagomba kuzirikana buri munsi ko gutanga serivisi zinoze ari byo binateza imbere ubuzima bwiza bw'abaturage, ibizafasha igihugu kugera ku ntego cyihaye yo kuba igihugu gikize mu gihe kitarenze imyaka 25 iri imbere.

Ubwo abakozi ba leta bari bamaze igihe bahugurwa ku bijyanye n'akazi ka leta berekezaga aho ibirori byo gusoza ayo mahugurwa byaberaga
Uhereye ibumoso ni Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga
Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba, Pudence Rubingisa (ibumoso) na we yitabiriye ibirori byo gusoza amahugurwa yahabwaga abakozi ba leta
Uhereye ibumoso ni Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Ambasaderi Christine Nkulikiyinka, hagati ni Prof. Senait Fisseha, hagaheruka Umuyobozi w'Ishuri rya Gisirikare rya Gako, Brig Gen Franco Rutagengwa
Abakozi ba leta bari bamaze iminsi bahugurwa berekezaga aho bagombaga gusoreza amahugurwa, bakagenda hakurikijwe ibyiciro
Abakozi ba leta barenga 950 bahuguwe bose biyemeje gukorana umurava mu kwihutisha gahunda ya leta y'iterambere rirambye
Igihozo Fiacre ukora mu biro bya Minisitiri w'Intebe ni umwe mu bamaze igihe bahabwa amahugurwa
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga akurikiye umuhango wo gusoza amahugurwa yahawe abakozi ba leta, agatangirwa mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako
Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Ambasaderi Christine Nkulikiyinka mu bakurikiye umuhango wo gusoza amahugurwa yahabwaga abakozi ba leta
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe na we yakurikiye umuhango wo gusoza amahugurwa yahabwaga abakozi ba leta, agatangirwa mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako
Umuyobozi w'Ishuri rya Gisirikare rya Gako, Brig Gen Franco Rutagengwa yashimiye abakozi ba leta bari bamaze iminsi bahabwa amahugurwa, ubwitange bagaragaje muri icyo gihe
Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Ambasaderi Christine Nkulikiyinka yasabye abakozi ba leta gukoresha ubumenyi bahawe mu kwihutisha gahunda ya leta y'iterambere rirambye
Prof. Senait Fisseha yabwiye abahuguwe ko bagomba kusa ikivi cy'abatanze ubuzima bwabo ngo u Rwanda rubohorwe
Abahuguwe banahawe n'ibyemezo bigaragaza ko bahawe amahugurwa agamije guteza imbere u Rwanda
Abakozi ba leta 957 basoje amahugurwa bahererwaga mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako

Amafoto: Niyonzima Moïse




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-leta-barenga-950-basoje-amahugurwa-bahererwaga-i-gako

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)