Abakunzi bumuziki batekerejweho! Ibitaramo b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bitaramo bigiye kuba ku nshuro ya Gatatu. Bitegurwa hagamijwe cyane cyane gufasha abaturage b'aho amagare asoreza gususuruka. Mu 2023, ibitaramo nk'ibi byaririmbyemo abahanzi barimo Mico The Best, Senderi Hit, Kenny Sol, Bwiza, Chris Eazy, Platini, Niyo Bosco na Marina. 

Uhujimfura Claude uhagarariye KIKAC Music yateguye ibi bitaramo ifatanyije n'ubuyobozi bwa FERWACY, yabwiye InyaRwanda ko kuri iyi nshuro Tour du Rwanda izaherekezwa n'ibitaramo bine 'kandi twatangiye gusaba abakunzi b'igare kudufasha guhitamo imijyi bumva ko ibi bitaramo bizaberamo'. 

Uhijimfura yagize ati: "Twishimira uburyo abantu bakurikirana iri siganwa, kandi bakanareba abahanzi babasusurutsa nyuma y'ibyishimo by'igare." Arakomeza ati "Mu gihe hamaze gutangazwa inzira z'aho amagare azanyura, ubu twatangiye kureba no guhitamo abahanzi tuzakorana kuri iyi nshuro."

Tour du Rwanda 2025 izatangira guhera tariki ya 23 Gashyantare 2025, isozwe ku wa 25 Werurwe 2025.

Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru, ku wa 29 Ugushyingo 2024, Umuyobozi wa Tour du Rwanda, Freddy Kamuzinzi, yavuze ko Tour du Rwanda ya 2025, ifite umwihariko kuko izaba mu gihe kimwe na Shampiyona y'Isi y'Amagare.

Ati 'Nizere ko mwese mwishimiye ko isiganwa rigiye kongera kuba. Ntabwo Tour du Rwanda itaha izaba yihariye gusa, ahubwo igiye kuba mu mwaka umwe na Shampiyona y'Isi y'Amagare izabera bwa mbere muri Afurika,'

'Ni isiganwa rizerekana uko imyiteguro ihagaze ku isiganwa rizaba rikomeye cyane rizahuza amakipe akomeye ku Isi, ahanganira mu mihanda izatanga akazi.'

Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 17. Tour du Rwanda 2025 igizwe n'ibilometero 812, agace karekare ni aka Kabiri [Rukomo ya Gicumbi- Kayonza] kareshya n'ibilometero 158.

Amakipe yabigize umwuga azitabira ni Israel - Premier Tech (Israel) na TotalEnergies (U Bufaransa).

Amakipe akina amarushanwa yo ku migabane (Continental Teams) azitabira ni: Soudal Quick-step Dev Team (U Bubiligi), Lottoâ€"Dstny (U Bubiligi), Team Amani (Rwanda), Bike Aid (U Budage), Development Team dsmâ€"firmenich PostNL (u Buholandi), Java InovoTec (Rwanda), May Stars (Rwanda) na UAE (United Arab Emirates).

Amakipe y'Ibihugu ni: U Rwanda, Angola, Afurika y'Epfo, Eritrea, Ethiopia, na UCI Centre Mondiale du Cyclisme (igizwe n'amakipe ya Afurika avanze).

Inzira za Tour du Rwanda 2025:

Agace ka Mbere: Ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare: Stade Amahoro â€" Stade Amahoro (Gusiganwa n'ibihe nk'umukinnyi ku giti cye Ibilometero 4).

Agace ka Kabiri: Ku wa Mbere, tariki ya 24 Gashyantare: Rukomo - Kayonza (Ibilometero 158).

Agace ka Gatatu: Ku wa Kabiri, tariki ya 25 Gashyantare: Kigali - Musanze (Ibilometero 121).

Agace ka Kane: Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Gashyantare: Musanze - Rubavu (ibilometero 102).

Agace ka Gatanu: Ku wa Kane, tariki ya 27 Gashyantare: Rubavu - Karongi (Ibilometero 97).

Agace ka Gatandatu: Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Gashyantare: Rusizi - Huye (Ibilometero 143).

Agace ka Karindwi: Ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Werurwe: Nyanza - Canal Olympia (Ibilometero 114).

Agace ka Munani: Ku Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe: KCC-KCC (Ibilometero 73).


Abahanzi bazatoranywa bazasusurutsa abaturage mu bitaramo bine bizaherekeza Tour du Rwanda 2025

Umwongereza Joseph Blackmore ukinira Israel-Premier Tech, ni we wegukanye Tour du Rwanda 2024 nyuma yo gutwara Agace kayo ka Munani kakinwe ku Cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare 2024

Niyo Bosco uzwi nk'umuririmbyi n'umwanditsi w'indirimbo ari mu baririmbye mu bitaramo bya Tour du Rwanda 2024
 

Umuhanzikazi Bwiza wo muri Kikac Music Label yaririmbye mu gitaramo cya nyuma cya Tour du Rwanda 2024


Senderi Hit wamenyekanye mu ndirimbo zitsa ku burere-mboneragihugu, ari mu bahanzi bazengurutse Igihugu 

Umuraperi Bushali yataramiye abaturage mu Mijyi itandukanye y'u Rwanda, aho Tour du Rwanda yageze

 Â Ã‚ 

Kenny Sol wo muri 1:55 AM yataramiye ibihumbi by'abantu mu bice bitandukanye, yisunze indirimbo ze zinyuranye 

Ibihumbi by'abafana babaga bakurikiye isiganwa rya Tour du Rwanda, banarebaga ibitaramo by'abahanzi





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149395/abakunzi-bumuziki-batekerejweho-ibitaramo-bine-bizaherekeza-tour-du-rwanda-2025-149395.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)