Abantu hafi 2000 basabye kwinjira muri gahunda ya RwandAir yo guhugura abapilote - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bantu ni benshi ugereranyije n'abakenewe kuko iyi gahunda igamije guhugura urubyiruko rw'u Rwanda 20 gusa ruri hagati y'imyaka 18 na 24, aho biteganyijwe ko bazamara imyaka ibiri bahugurwa.

Iyi gahunda ya 'Cadet Pilot Program' yatangajwe ku wa 5 Ukuboza 2024, ikaba yari ifite igihe ntarengwa cyo gutanga ubusabe cy'iminsi 10.

Umuyobozi ushinzwe kuzamura impano muri RwandAir, Emmy Ndayambaje, yavuze ko guhugura umupilote umwe bisaba 81.000$ [asaga miliyoni 110 Frw], yongeraho ko iki kiguzi cyose kizishyurwa na RwandAir.

Ati 'Aya mafaranga [81.000$] yishyura ibikenewe byose mu mahugurwa kugeza uhugurwa ahawe icyangombwa cyo gutwara indege za gisivili by'umwuga [Commercial Pilot Licence - CPL].'

Kubera ko iyi gahunda igamije guhugura abapilote 20, amafaranga azakoreshwa yose hamwe angana na miliyoni $1,62 [asaga miliyari 2,2 Frw].

Ndayambaje yavuze ko guhitamo abazinjira muri iyi gahunda bizashingira ku bushobozi bw'usaba yaba umusore cyangwa umukobwa, kandi ko igikorwa cyo kubahitamo kizaba cyarangiye mu mpera za Mutarama 2025.

Aya mahugurwa azakorerwa muri Akagera Aviation Academy, aho azaba agizwe n'amasomo asanzwe yo mu ishuri n'andi yo kwiga kugurutsa indege hifashishijwe ikoranabuhanga n'imashini zabugenewe [simulator training], igihe cyo guhugurwa ku kugurutsa indege kugira ngo abahugurwa bahabwe uruhushya rwa CPL, amasomo y'imiyoborere n'andi yoroheje [soft skills and leadership training].

Nk'uko RwandAir ibigaragaza, intego nyamukuru y'iyi gahunda ni 'ukugira ngo sosiyete yacu igire abapilote beza kandi b'Abanyarwanda,' cyane cyane hagamijwe kongera umubare wabo.

Imibare ya RwandAir igaragaza ko kugeza ubu ifite abapilote 207 barimo abagore 13 n'abagabo 194. Muri aba bose Abanyarwanda ni 59, bangana na 28.5% by'abapilote bose.

RwandAir yagaragaje ko intego nyamukuru y'iyi gahunda ari ukugira ngo igire abapilote beza kandi b'Abanyarwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-hafi-2000-basabye-kwinjira-muri-gahunda-ya-rwandair-yo-guhugura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)