Abanyakigali binjiye mu biriro bya Noheli biyegereza Imana (Amafoto na video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

IGIHE yazengurutse hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, aho abakirisitu bari babukereye, dore ko ahagana saa yine z'ijoro ryo ku itariki ya 24 Ukuboza, insengero nyinshi na za kiliziya zari zuzuyemo abakirisitu bafite akanyamuneza, bishimira uwo munsi w'umugisha kuri bo.

Twahereye mu Mujyi wa Kigali rwagati, aho Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yayoboye Igitambo cya Misa yabereye muri Cathédrale Saint Michel.

Yavuze ko abakirisitu bakwiye kwinjira muri Noheli bafite ubutumwa bw'inkuru nziza kandi ishimishije y'urukundo Imana yakunze abantu, abasaba kubana mu mahoro no guharanira ubumwe mu muryango Nyarwanda.

Ati 'Ni ubutumwa bw'inkuru nziza ishimishije, y'uko umukiza yatuvukiye, bikaduha amizero kuko yaje aduhishurira Imana idukunda kandi ishobora byose. Kuba rero dukunzwe n'Imana kugeza n'aho yemera kuza kubana natwe, bikaduha ubuzima burusha urupfu imbaraga.'

Yakomeje ati 'Bikaduha urumuri rutwereka ko turi abavandimwe twese, iyo umuntu ari mu mwijima ntabwo amenya uwo bahuye ahubwo uwo muhuye wese uramwikanga. Urwo rumuri rero yatuzaniye rutuma tubona ko turi abavandimwe kandi duhuje umubyeyi, bigatuma tubana mu mahoro.'

Yagaragaje ko abakirisitu bakwiye kubana neza mu miryango ndetse yemeza ko gusabana no kwishima mu miryango bikwiye kujyana no kuzirikana ko kwizera Yezu ari ishingiro rya byose.

Yavuze ko umwaka wa 2024 ari umwaka wagenze neza muri Kiliziya Gatolika kandi ko uvuze byinshi kuko hashize imyaka 125 urumuri rw'ivanjili rutashye mu Rwanda.

Rugwizangoga Mireille yavuze ko Noheli yibutsa abakirisitu ko Imana yashatse uburyo bwo gucungura abari mu Isi nyuma yo kuyigomera bityo ko bagomba kuyizihiza bashima Imana, bayihimbaza kandi bakayambaza.

Cynthia Ishimwe uririmba muri Chorale de Kigali yavuze ko abakirisitu muri ibi bihe bya Noheli bakwiye kwishimana n'imiryango ariko bazirikana ku gutekereza ku rukundo.

Ati 'Ntibe iyo gusabana n'ibirori gusa nubwo nabyo ari byiza ariko mu mitima yabo buri wese buri umwe wese yitekerezeho, ibi byishimo babisakaze hose, Noheli izana amahoro, ubusabane mu miryango, babitekerezeho kandi babisigasire.'

Muri ADEPR abakirisitu bishimiye guterana mu gitaramo cya Noheli basabwa kuzirikana impamvu Kirisitu yemeye kwitangira Itorero.

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaïe, yabwiye IGIHE ko umwaka wa 2024 wabaye mwiza ku Itorero nubwo usize hari zimwe mu nsengero zigifunzwe.

Yashimangiye ko hari gukorwa ibishoboka ngo insengero ziri hirya no hino mu gihugu za ADEPR zitujuje ibisabwa zibikore ku bufatanye n'abakirisitu bayo.

Abakirisitu b'Itorero Église Presbyteriénne au Rwanda [EPR] mu Kiyovu bitabiriye igitaramo cya Noheli ari benshi bashimangira ko ibibutsa urukundo rw'Imana.

Umukirisitu w'Itorero rya Zion Temple Celebration Center, Butera André, yagaragaje ko Noheli ari umunsi wo gusabana n'Imana mu mwuka, kugendera mu Ijambo ry'Imana.

Ati 'Tukavuga ibyanditswe byera, tukabisubiramo, tukabisobanura tukavuga gukomera kw'Imana no gukiranuka kwayo, tukiyumvisha ko Imana ari umwuka ariko bitabujije ko mu mibereho yacu ya muntu y'umubiri dushobora kubyizihiza ariko bidahabanye n'uburyo umwuka wacu ugomba kwitwara.'

Buri mwaka tariki ya 25 abayoboke b'amadini n'amatorero yizera Yesu hirya no hino ku Isi yizihiza umunsi mukuru w'ivuka ry'Umwana w'Imana, ari we Yesu/Yezu.

Ni umunsi wahawe umugisha n'amahanga ndetse no ku ngengabihe zitandukanye ugirwa ikiruhuko ku bakozi ngo hato hatazagira ubuzwa uburenganzira bwe bwo kuwizihiza.

Muri Kiliziya Gatolika

Antoine Cardinal Kambanda yayoboye igitambo cya misa mu gitambo gitangizwa
Abakirisitu ba Kiliziya Gatolika basabwe gukomeza kuzirikana Noheli
Abakirisitu ba Kiliziya Gatolika basabwe gukomeza kuzirikana Noheli
Antoine Cardinal Kambanda agiye gusengera ukarisitiya
Imbere muri Kiliziya baba bahateguye bijyanye n'iminsi mikuru
Antoine Cardinal Kambanda yasabye abakirisitu kugendena na gahunda no kunga ubumwe nk'umuryango
Muri EPR Kiyovu, abakirisitu bari bitabiriye igitaramo cya Noheli

EPR KIyovu

Amashimwe yari yose ku bakirisitu b'i Kigali
Umugoroba wahariwe guhimbaza Imana
Urubyiruko rwafashije muri gahunda yo guhimbaza binyuze mu ndirimbo
Akanyamuneza kari kose ku bakirisitu
Ab'ingeri zinyuranye bagaragaza ko kwizihiza Noheli ari ingenzi
Binjiye muri Noheli baramya Imana
Urubyiruko rwasabwe kwirinda kwiyandarika mu bihe by'iminsi mikuru
Abaturage banyuzwe no gutarama bashima Imana mu ijoro rya Noheli
Rugwizangoga yagaragaje ko Noheli ari umwanya mwiza wo kongera kwitekerezaho

ADEPR Nyarugenge

Abaririmbyi bagarutse ku ndirimbo zivuga ku rukundo rw'Imana
Umugoroba wo guhimbaza Imana witabiriwe n'abantu banyuranye
Umushumba wa ADEPR Kigali, yavuze ko Noheli ari ikimenyetso cy'urukundo Imana yakunze abari mu Isi
Umushumba wa ADEPR mu Rwanda, Ndayizeye Isaie na Rurangwa Valentin uyobora Ururembo rwa Kigali bacinya akadiho
Akanyamuneza kari kose ku batari baherutse kubonana

Zion Temple

Muri Zion Temple abakirisitu bari bitabiriye ari benshi
Abakirisitu bishimira ko Yezu/Yesu yabakunze
Abakirisitu bishimira ko bababariwe ibyaha binyuze mu rupfu rwa Yezu
Abigisha bikije cyane ku ivuka rya Yesu/Yezu
Abo muri Zion Temple nabo bari babukereye mu mugoroba wo guhimbaza

Amafoto: Kwizera Remy Moise na Habyarimana Raoul
Amafoto: Igisubizo Isaac na Rwibutso Jean d'Amour




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugoroba-wahariwe-ibitaramo-byo-guhimbaza-imana-abanyakigali-binjiye-mu-biriro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)