Abanyarwanda 300 bamaze kwigishwa ibyerekeye imikorere y'ingufu za nucléaire - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi gahunda yatangiye mu 2019, nyuma y'uko u Rwanda rusinye n'u Burusiya amasezerano yo kubaka Ikigo cy'Ubushakashatsi ku ikoreshwa ry'ingufu za nucléaire.

Nyuma y'ibiganiro na Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente kuri uyu wa 17 Ukuboza 2024, bamwereka ibiri gukorwa ngo u Rwanda rube icyitegererezo mu kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire muri Afurika, Minisitiri Dr. Gasore yabwiye itangazamakuru ko byifuzwa ko mu myaka 10 iri imbere hazaba hari uruganda rw'amashanyarazi akomoka kuri izi ngufu.

Yagaragaje ko inganda zibereye u Rwanda ari into [small modular reactors], harimo izikiri mu bushakashatsi n'izamaze kugera ku isoko ziri gucuruzwa.

Dr. Gasore yashimangiye ko hakiri gutegurwa iby'ibanze nk'amategeko n'amabwiriza ajyanye n'ibisabwa mpuzamahanga ariko hari n'Abanyarwanda bamaze kujya kubyigishwa.

Ati 'Mu rwego rwo kubaka ubushobozi mu byerekeye abakozi twatangiye mu 2019 ndetse kugeza ubu tumaze guhugura Abanyarwanda barenga 300 harimo n'abarangije amasomo. Twabohereje mu bihugu bitandukanye birimo u Burusiya, mu Burayi na Amerika bagiye kwiga by'umwihariko ibyerekeye ingufu za nucléaire kuko ni rwego rukenera ubumenyi n'ubuhanga buhanitse.'

U Rwanda kandi rwubatse imikoranire n'ibihugu bitandukanye byamaze gutangiza iyi gahunda ku buryo byarusangiza ubunararibonye muri uru rwego.

Afurika y'Epfo na Misiri ni bimwe mu bihugu bya Afurika byakoresheje ingufu za nucléaire kuva mu myaka yashize.

Afurika y'Epfo itunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire angana na gigawatt 8.154 mu isaha (GWh), Koreya y'Epfo itunganya 171.640 GWh, na ho Amerika itunganya 779.186 GWh kandi izi ngufu ziri mu byabafashije kwihuta mu iterambere.

Minisitiri Dr. Gasore yagaragaje ko u Rwanda rutari rwatangira kubaka inganda zizatunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire ariko hari ibyakozwe.

Ati 'Ntabwo twari twatangira imirimo yo kubaka, turacyatunganya iby'ibanze bikenewe nk'inyigo no gushyiraho amabwiriza ngengamikorere. Uru ni urwego rugira amabwiriza akomeye rero ugomba gushyiraho amategeko agenga izi ngufu, uko wakwirinda impanuka, gushyiraho ibigo, ni urugendo rurerure twatangiye kandi turi gufatanya n'abafatanyabikorwa by'umwihariko Urwego Mpuzamahanga rushinzwe Ingufu za nucléaire n'Urwego rw'Amerika rushinzwe ingufu za nucléaire.'

Ingufu za Nucléaire zishobora kwifashishwa mu bintu byinshi nko mu gutanga amashanyarazi, mu buvuzi cyane ubw'indwara zikomeye nka kanseri kuko imirasire yazo ari yo yifashishwa mu kuyishiririza, mu bijyanye n'umutekano kuko nko mu byuma bisaka ari zo zikoreshwa cyangwa se mu gukora intwaro.

Kugira ngo ingufu za nucléaire zitange amashanyarazi, hakoreshwa ubutare bwa Uranium. Ni ubutare ubusanzwe bunakoreshwa mu ikorwa ry'intwaro za kirimbuzi ari na yo mpamvu ahanini iyo umuntu yumvise ingufu za nucléaire abanza gutekereza ko zaba zigamije gukora intwaro.

Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yagaragaje ko Abanyarwanda barenga 300 bamaze guhugurwa mu mikorere y'ingufu za nucléaire



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-300-bamaze-kwigishwa-ibyerekeye-imikorere-y-ingufu-za-nucleaire

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)