Ibi birori byabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ukuboza 2024, byitabiriwe n'Abanyarwanda batuye muri Leta ya Bayern, n'abandi baturutse mu bindi bice by'u Budage ndetse n'inshuti z'u Rwanda.
Iki gikorwa gisanzwe kiba buri mwaka, cyatangijwe n'ijambo ry'Umuyobozi w'Abanyarwanda batuye muri Bayern, Kalisa Wellars, ashimira abitabiriye ibyo birori ndetse abifuriza impera nziza z'umwaka.
Uyu muyobozi yavuze ko "ari ibyishimo kubona Abanyarwanda duterana, tugasangira mu byishimo, tukagira n'umwanya wo kwakira abashya mu muryango wacu."
Yakomeje ashimira urubyiruko ruri kurushaho kugaragaza ubushake bwo kwitabira gahunda z'iterambere ry'u Rwanda, avuga ko ari byiza ku gihugu cyose.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w'Urubyiruko rw'Abanyarwanda batuye i Bayern, Rwema Ngarambe, yavuze ko urubyiruko rufite inyota yo kwiga amateka y'u Rwanda.
Ati "Nubwo turi kure y'u Rwanda, urubyiruko rwacu rumaze kumenya ko aho Abanyarwanda bari hamwe kandi bashyize hamwe, haba habaye u Rwanda. Bityo ubwitabire bwariyongereye ndetse turuhura n'abakuru basanzwe bategura ibi birori, urubyiruko rugatanga umusanzu warwo mu gutuma ibirori nk'ibi bibaho."
Hashimiwe kandi abagira uruhare mu gutuma umubare w'Abanyarwanda bitabira ibi bikorwa urushaho kwiyongera, abadafite amakuru y'imikorere yawo basabwa kwegera Ambasade y'u Rwanda mu Budage kugira ngo babone ibindi bisobanuro.
Uyu muryango usanganywe ibikorwa bihoraho birimo ikizwi nka 'Summer Grill' iba mu mpenshyi, no kwizihiza Noheli n'Ubunani biba mu mpera z'umwaka. Ibindi bikorwa ni nka sStammtisch' iba nibura buri mezi abiri, ndetse mu gihe cy'impeshyi, haba ibikorwa bihuza urubyiruko.
Ngarambe yabwiye IGIHE ko bateganya gushyiraho amahugurwa y'urubyiruko agamije kubongerera ubumenyi mu buryo bakwiteza imbere mu Budage ndetse no kumenya uruhare rwabo mu gufasha u Rwanda mu nzira y'iterambere rurimo.
Muri ibi birori hari hateguwe amafunguro ya Kinyarwanda, abitabiriye ibi birori bakumbuzwa iwabo. Mu bandi batanze ibiganiro harimo na Ambasaderi w'u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, yavuze ko yishimira ibihe byo kubona Abanyarwanda basabana.
Kalisa Wellars yifurije Noheli nziza n'umwaka mushya muhire abitabiriye ibi birori, ndetse anashimira ababafashije gutegura uwo munsi. Nyuma hakurikiyeho igitaramo cyayobowe na Dj Emmy usanzwe atuye i Bayern, mu njyana Nyarwanda n'iz'ahandi, maze abato n'abakuru bacinya akadiho mu byishimo.